Leta igiye kugabanya abo itangira ubwisungane mu kwivuza

Minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yatangiye ibikorwa byo guteguza uturere ko hari abanyarwanda basanzwe bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ariko bagiye kubukurwamo, bakaba basabwa gutangira kwitegura kwiyishyurira kuva muri Nyakanga 2023.

Bamwe mu banyarwanda basanzwe bahabwa ibyiciro by’ubudehe ndetse hakaba hari Serivisi zitangwa zibishingiyeho. Ubu rero ibyiciro uretse gukoreshwa mu igenamigambi rya Leta no gutanga amakuru ntibizongera gukoreshwa mu gutanga serivsi.

Abakozi ba Minisitere y’Ubutegetsi bw’Igihugu batangiye ibikorwa byo gusura uturere kugira ngo batangire gutegura uko abazakurwa ku rutonde rwo kwishyurirwa batangira kwitegura kwiyishyurira.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias avuga ko ari gahunda nziza yo kwitegura mu gihe umwaka w’ingengo y’Imari uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga 2023.

Agira ati “Gahunda ifasha abaturage kwivana mu bukene, izatangirana n’umwaka wa 2023 na 2024 kandi izafasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa cyane cyane abafite amakoro makeya kugira ngo Leta ibahe ubufasha bwibanze ariko nabo bagire icyo biyemeza nk’uruhare rwabo, hanyuma mu gushyira hamwe imbaraga bifashe umuturage gutera imbere kandi bifashe no gutera imbere ku gihugu kuko bizaza bitandukanye n’ibisanzwe.”

Nzabonimpa akomeza avuga ko gahunda nshya itandukanye n’isanzweho kuko bitaga ku muturage uwo ari we wese batarebye icyo ashoboye, ahubwo bakagendera ku kiciro arimo.

“Ubu hazaba kujyanamo muri gahunda z’iterambere, umuturage agire icyo ashora n’iyo byaba amaboko ye, kandi bifashe ufite amaboko kugira icyo akora.”
Ibyiciro n’ubundi bisanzwe bifasha mu igenamigambi, n’ubu bizakomeza gutanga amakuru, kuko nk’abari muri E bazakomeza gufashwa na Leta ariko abari muri C na D Leta izashyira imbaraga mu kubafasha icyo bakeneye gufashwa, kugira ngo bashobore gutera imbere.

“Abari mu byiciro bya C na D bazajya bahabwa inyunganizi kuko bafite uko bahagaze, wenda nk’unyonga igare afite ikibazo cy’igare ryasanwa, bivuze ko uwo umuhaye igare yakora akiteza imbere atandukanye n’umusaza ufite imyaka 70 ukenewe kubona ubwishingizi.”

Ministere y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko ikizajya gishingirwaho ari ugusura umuturage hakarebwa uko abayeho n’icyo akeneye kugira ngo ashobore kwibeshaho abe ari cyo ahabwa hatabaye kumufasha muri byose.
“Gusura umuturage mu rugo rwe, uko abayeho, bityo agahabwa ikibura kugira ngo ashobore kwiteza imbere.”

Nzabonimpa agira ati: “abaturage basanzwe bafashwa bagomba kugaragaza ibyo bafite, Leta ize kubunganira ku byo bafite na bo bakomerezeho, mu gihe abari muri E bari mu zabukuru cyangwa bafite ubumuga bo bazakomeza gufashwa, mu gihe abafite imbaraga bo basabwa gukora cyane batecyereza uko baziyishyurira ubwisungane mu kwivuza.”

Imibare itangazwa na Ministere y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko mu Rwanda hari imiryango 305,592 isanzwe ihabwa ubwisungane mu kwivuza, mu gihe igera ku 181,449 itazongera guhabwa ubwisungane mu kwivuza.

Tumwe mu turere dufite abaturage bakuwe muri gahunda harimo Bugesera ifite ingo ibihumbi 12, Burera ibihumbi 11, Gasabo ibihumbi 12, Gatsibo ibihumbi 13, Musanze ibihumbi 10, Ngororero ibihumbi 15, na Rubavu ibihumbi 10.

Cyakora Ministere y’Ubutegetsi bw’Igihugu iteganya ko abazakurwa ku rutonde rwo kwishyurirwa bagomba gufashwa kubona imirimo bakora bakabona aho bakura ubushobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amakuru yabajura bibye moto imihanga

Mazimpaka yanditse ku itariki ya: 4-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka