Leta ifite izihe ngamba ku bwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubukungu?

Mu gihe hirya no hino by’umwihariko mu bice bihuriramo abantu benshi nko mu masoko, ahategerwa Imodoka, ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi n’ahandi, igihe kinini hakunze kugaragara umubare utari muto w’abaturage, ndetse n’amakimbirane ashingiye ku butaka, hari abatekereza ko ibi byaba bifite aho bihuriye n’ubwiyongere bw’abaturage.

Abo Kigali Today yaganiriye na bo, ibasanze mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze barimo uwagize ati: "Mbona abaturage twiyongera umunsi ku munsi ku buryo ahantu henshi nko mu mihanda no mu masoko tunyuranamo, no kubona aho gukandagira bigasaba kubanza gushishoza neza. Twibaza niba byaba bituruka ku kuba Akarere kacu ari ak’ubukerarugendo, ikaba yaba impamvu y’ubu bwiyongere bikatuyobera. Muri iki gihe ubwinshi bw’abantu bugaragara mu buryo budasanzwe ugereranyije n’imyaka yabanje".

Ibitekerezo by’aba baturage ntibitandukanye n’iby’urubyiruko na rwo ruvuga ko rutewe impungenge n’umubare w’abaturage benshi.

Uwizeye Donat ati: "Urubyiruko n’izindi ngeri z’abaturage tugenda turushaho kwiyongera. Uzarebe nk’igihe hashyizwe imyanya y’akazi ku isoko, aho usanga abantu bayihururira bakayihatanira babarirwa mu bihumbi, nyamara imyanya ibarirwa ku ntoki. Ubwabyo ibi bishobora kugaragaza isura y’uburyo abantu bagenda baba benshi".

Undi ati: "Abakuze ntitugifite ubwinyagamburiro ku butaka kuko butubana butoya, bitewe n’uko hamwe tuba twarahagurishije ngo tubone ibibeshaho imiryango, abantu bakabuturaho, n’aho dusigaranye ukabona ntihahagije, utabona n’uko ukeberaho abana tubyara ngo babubyaze umusaruro, bibesheho na byo bikagenda biba nk’inzozi".

Abayobozi mu nzego zitandukanye zo mu Ntara y'Amajyaruguru bagejejweho ibikubiye mu ibarura Rusange rya Gatanu ry'Abaturage n'Imiturire
Abayobozi mu nzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyaruguru bagejejweho ibikubiye mu ibarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’Imiturire

Imibare y’Ibarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR igaragaza ko mu mwaka wa 2022 abaturage bari bageze kuri miliyoni zisaga cumi n’eshatu (13,206,731) bavuye kuri Miliyoni 10 n’ibihumbi bisaga 500 bariho mu mwaka wa 2012 mu gihe mu mwaka wa 2002 bari kuri Miliyoni 8 n’ibihumbi 100.

Ukurikije uko mu myaka ishize abaturage bagiye biyongera, Ikigo NISR kigaragaza ko no mu gihe kiri imbere ubu bwiyongere bw’abaturage buzakomeza kubaho, ku buryo nko mu
myaka 28 iri imbere, ni ukuvuga muri 2052, abaturarwanda bazaba babarirwa muri 23,790,420 n’ubucucike bwa 903 kuri kirometero kare imwe, bavuye ku bucucike bwa 501 kuri Kirometero kare imwe bariho ubu.

Mu biganiro bigamije kugaragariza inzego zitandukanye zo mu Ntara yAmajyaruguru ibyavuye muri iri barura, byabereye mu Karere ka Musanze tariki 11 Mutarama 2024, Ubuyobozi bw’Ikigo NISR bwagaragaje ko ubwo bwiyongere bw’abaturage ubwabwo budakwiye gufatwa nk’ikibazo gihangayikishije, mu gihe inzego zaramuka zitangiye gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abaturage, hirindwa ko baba umuzigo ku gihugu.

Uwayezu Béatrice yagaragaje ko kubaka ubushobozi bw'abaturarwanda hakiri kare bizatuma babaho badahanze amaso Leta ngo bayibere umuzigo ahubwo bakazayibera igisubizo
Uwayezu Béatrice yagaragaje ko kubaka ubushobozi bw’abaturarwanda hakiri kare bizatuma babaho badahanze amaso Leta ngo bayibere umuzigo ahubwo bakazayibera igisubizo

Uwayezu Béatrice, umukozi mu Ishami rishinzwe amabarura muri NISR yagize ati: Nta na rimwe umubare munini w’abaturage waba ikibazo ku gihugu kuko iyo biyongera ari na ko imbaraga ziba zigwira. Icyo tubona gikwiye gushyirwamo imbaraga ni ukubaka ubushobozi bwabo binyuze mu kubaha imirimo ndetse bagafashwa guhanga imirimo mishya ibabyarira inyungu, kugira ngo ubwabo bagere ku rwego rwo kuba bifitiye ubushobozi mu buryo burambye, bakabaho badateze abandi amaboko cyangwa ngo bahange amaso ubufasha bwa Leta.

Icyakora nanone ngo abantu ntibakwiye kwirara cyangwa ngo badohoke kuri gahunda zafasha gukumira ubwiyongere bukabije harimo nko kuboneza urubyaro no kubyara abo bashoboye kurera.

Imibare ikubiye muri iri barura, igaragaza ko abaturage batagejeje ku myaka 30 y’amavuko bavuye kuri 70,3% mu mwaka wa 2012, bagera kuri 65,3% mu mwaka wa 2022; kandi ukazakomeza kugabanuka ugere kuri 54,3% mu mwaka wa 2050.

Ni mu gihe umubare w’abaturage bafite kuva ku myaka 16 y’amavuko kugeza ku myaka 64 wazamutse, ukava kuri 53,4% bariho mu mwaka wa 2012 ukaba ugeze kuri 56,0% kandi uzakomeza uzamuke ugere kuri 61,4% mu mwaka wa 2050.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice (wicaye imbere iburyo) ari mu bagejejweho ibyavuye mu ibarura rusange
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice (wicaye imbere iburyo) ari mu bagejejweho ibyavuye mu ibarura rusange

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, buvuga ko bugiye kwitsa cyane ku kongerera abaturage ubumenyi, bakangukire kwitabira uburezi banihangire imirimo, ari na ko babyaza umusaruro amahirwe ahari nk’uko Guverineri w’iyi Ntara Mugabowagahunde Maurice yabigarutseho.

Ati: "Dutahanye umukoro wo kugenda tukarushaho kugaragariza abaturage ahantu hose hari amahirwe, cyane cyane nk’atanga imirimo kuri benshi mu bikorwa turimo gukora ubungubu ndetse n’ibyo duteganya mu gihe kiri imbere babiyoboke. Hari nk’imirimo ikorwa mu buhinzi bw’icyayi n’ibindi bihingwa bigaragara ko iba ikeneye abayikoramo benshi. Imihanda ya kaburimbo n’iy’ibitaka, amasoko, inganda n’ibindi bikorwa remezo byinshi birimo kubakwa ni byo duteganya ko bizatanga akazi ku bantu benshi cyane, dutekereza ko nibayiyoboka, bakayibyazamo amafaranga kandi bakazigamira igihe kizaza, hari ikintu gikomeye bizafasha".

“Dusanga rero ayo ari amahirwe akomeye, kimwe n’andi Leta igenda ishyiraho yo kugana uburezi, guhanga imyuga n’indi mirimo bashobora kubakiraho ahazaza heza, ku buryo tubona ko ubwiyongere bw’abaturage uko bwabaho kose, dushobora kububyaza ibivamo imbaraga ku gihugu aho kuba ikibazo.

Mu byo abayobozi n’izindi nzego banasabwe kwitaho harimo no kunoza imiturire n’imyubakire, birinda gusesagura ubutaka ahubwo bakitabira gutura mu midugudu kuko uko abaturage biyongera ubutaka bwo guhingaho bugabanuka kubera kubuturaho.

Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kirikora rimwe mu myaka 10, iyi ikaba ari inshuro ya gatanu. Intara y’Iburasirazuba ni yo iza imbere mu guturwa n’abaturage benshi kurusha izindi Ntara kuko yihariye 26,9%. Ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ituwe n’abangana na 22,7%, Intara y’Iburengerazuba ituwe na 21,9% Intara y’Amajyaruguru n’ijanisha rya 15,4% hagaheruka Umujyi wa Kigari utuwe ku kigero cya 13,2%.

Muri aba bose umubare munini utuye mu bice by’icyaro kuko bagera kuri 72,1% mu gihe abangana na 27,9% bo batuye mu mijyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka