Laissez-passer nshya ikoreshwa no muri Sudani y’Amajyepfo

Kuva tariki 02/01/2012 mu Rwanda hatangiye gukoreshwa urupapuro rw’inzira rwa laissez-passer rushya. Uretse kuba ikoranye ubuhanga ku buryo nta muntu wapfa kuyigana, iyi laissez-passer nshya yemerera uyifite kujya no mu gihugu cya Sudani y’Amajyepho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Anaclet kalibata, umuyobozi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, yasobanuye ko laissez-passer nshya igurwa amafaranga ibihumbi 10 ku bantu barengeje imyaka 16 n’amafaranga 5000 ku bana kandi imara imyaka ibiri ahoi kuba umwe nk’uko byari bisanzwe.

Kalibata yakomeje asobanura ko ibyifuzo by’abagana ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu byagaragazaga ko laissez-passer yakoreshwaga itajyanye n’igihe ndetse idatwarika neza kuko wasangaga bayizinga ikangirika.

Kuba iyo laissez-passer yamaraga umwaka umwe byatumaga abantu bagahora bagaruka guhinduza buri mwaka kandi hanagendaga hagaragara ingero z’abantu bagerageza kuyigana kuko yari igipapuro gisanzwe.

Muri 2009, nibwo hatangiye umushinga wo guhindura imiterere ya laissez-passer yari iriho kugira ngo hakorwe Laissez-passer y’agatabo kandi ikoranye ikoranabuhanga ifite uburyo bwo kurinda umutekano wayo ikazajya imara imyaka ibiri.

Laissez-passer nshya
Laissez-passer nshya

Uyitunze azajya ashobora kujya mu bihugu bitandatu aribyo u Burundi, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Tanzania, Uganda na Sudani y’Amajyepfo.

Amateka ya laissez-passer mu Rwanda

Impapuro zitanga uburenganzira bwo gusohoka no kwinjira mu gihugu zatangiye gukoreshwa ku bw’abakoloni u Rwanda rugifatanye n’u Burundi. Icyo gihe Abaturage bari batuye muri territoire ya Rwanda-Urundi bahabwaga icyangombwa cy’inzira bitaga Passport de Sortie cyaje guhinduka Laissez-passer. Uwabaga ayihawe yabaga yemerewe kujya muri Uganda, Tanganyika territory na Congo belge.

Passeport de sortie yakoreshwaga mu gihe cy'ubukoloni
Passeport de sortie yakoreshwaga mu gihe cy’ubukoloni

Mu mwaka w’1963, hasohotse Iteka rya Minisitiri rigena inzandiko z’inzira zikoreshwa mu Rwanda. Ni nabwo hatangiye gutangwa urwandiko rw’inzira rusimbura Pasiporo ruzwi ku izina rya Laissez-passer.

Igitangira gutangwa uwayihawe yabaga yemerewe kugera mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda gusa, aribyo: Congo (Leopordville y’icyo gihe),Uganda, Burundi na Tanganyika (Tanzaniya y’ubu).

Laissez-passer ya mbere yatanzwe mu 1963
Laissez-passer ya mbere yatanzwe mu 1963

Mu w’1984 mu bihugu yageragamo haje kongerwamo igihugu cya Kenya. Iyi Laisser-passer yatangwaga n’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka, ndetse n’abaperefe nabo bagashobora kuyiha abaturage batuye muri Perefegitura bayobora.

Ihindurwa rya Laissez-passer rya mbere ryabaye mu w’1991, ihindurwaho ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere imiterere yayo yarahindutse kuko yongerewe amapagi agirwa ane, icya kabiri igihe imara gishyirwa ku mwaka umwe, warangira uyifite agahindurirwa agahabwa indi nayo imara umwaka umwe.

Iyi Laissez-passer yari ifite amapaji make (ane gusa). Paji ya mbere yari yanditseho imyirondoro y’umuntu n’amwe mu mabwiriza agenda iyi Laissez-passer.

Laissez-passer yari iriho mbere y'uko haza inshya
Laissez-passer yari iriho mbere y’uko haza inshya

Nta buryo bwo kurinda umutekano wayo yari ifite, ku buryo bashoboraga kuyigana. Yari urupapuro rusanzwe (A4) ku buryo rwangirikaga vuba.

Muri 2000 ubwo ibirango by’igihugu byahindukaga, hasohotse indi laissez-passer ariko ntaho yari itandukaniye n’iyayibanjirije uretse ko yari ifite ibirango bishya.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese ko na dekaraye kuw4/12/2023 nkaba ndikujya tanzania,kand abo tujyana bakaba bagenda uyumunsi ntakuntu nabona laissez passz binyuze kuri migration ya kigali mundwaneho pe!

Tumukunde david yanditse ku itariki ya: 6-12-2023  →  Musubize

Turashima cyane iterambere mw’itangazamakuru, aha naho nkeka ko tuhakwiriye igikombe, kigali today nayo yaje isobanutse kabisa, mu komereze aho twubake u Rwanda twirinda ibihuha, ariko tunatanga inkuru nyazo tudaca kuruhande kugira ngo amakosa ajye ajya ahagaragara maze akosoke.
Laisser passer ni ngombwa, ario ndabaza uzajya ayikoresha pages zigashyira imyaka ibiri itararangira bizajya bigenda bite? mutubarize, ariko kandi nizere ko uriya muco wo kwanga gutanga laisser passer bawucikaho kuko bari batangiye kwangiriza isura yabo kandi bari bazwi neza!!!!

Umusomyi yanditse ku itariki ya: 6-01-2012  →  Musubize

Nonese umuntu yajya muri Sudani nta viza yishyuye? muzatubarize. ikindi kuzindi ko bavuzeko izitararangiza mandat zizakomeza gukora kandi Sudan itari iriho(mentionne) bizagenda gute? bazayongeraho nikaramu cyangwa??

Ndayishimiye Edouard yanditse ku itariki ya: 5-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka