Laboratwari ya NIRDA yatwaye agera kuri miliyari igiye gusanishwa indi miliyari irenga

Laboratwari yo mu kigo gishinzwe ubushakashatsi ku by’inganda (NIRDA) ikeneye amafarana arenga miliyari imwe kugira ngo ivugururwe, mu gihe kitarenze imyaka itanu yubatswe.

Iyi laboratwari ya NIRDA ni yo izasanishwa amafaranga arenze ayo yubakishijwe
Iyi laboratwari ya NIRDA ni yo izasanishwa amafaranga arenze ayo yubakishijwe

Iyo laboratwari y’ikigo cyahoze ari IRST - Huye, yari yatwaye agera kuri miliyoni 954Frw mu kuyubaka.

Impamvu ngo ni uko yubakwa hatitawe ku kuba izaba laboratwari, ahubwo ikubakwa nk’inzu isanzwe yo guturamo.

Nyuma y’igihe kitari kinini yubatswe, icyicaro cy’icyo kigo cyimuriwe i Kigali, ntihakongera gutekerezwa ku ikoreshwa ryayo, kugeza mu mwaka ushize wa 2017 abakozi b’icyo kigo baje gukorera i Huye bashatse kuyifashisha, bagasanga yarubatswe nabi.

Mu makosa yakozwe ku ikubitiro, harimo kuba nta mazi n’amashanyarazi byari byaragejejwe muri iyo laboratwari no kuba ameza yo gukoreraho yari yaratwikirijwe ibikoresho bishobora gutwikwa n’imiti yifashishwa muri laboratwari.

Nta n’aho kunyuza imyanda iva muri laboratwari hari harateganijwe, kandi harimo n’inzugi zikoze mu biti zitakoroha gukorera isuku ya ngombwa.

Amakaro yari yifashishijwe mu kuyubaka na yo ntiyari akomeye, ku buryo ari muri sale yashyizwe hejuru y’iyo laboratwari yatangiye kumeneka.

Dr. Georges Nyombaire, umuyobozi w’ishami rihuza ubushakashatsi n’iterambere muri NIRDA, yabwiye Minisitiri w’intebe wari wasuye izo nyibako ku itariki 25 Nzeri, ko ubu hatanzwe isoko rya miliyoni 778Frw zo gukosora ayo makosa kandi ko zizasiga n’ubundi itarangiye.

Yagize ati “Izi miliyoni ni zo zabashije kuboneka muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Nabwo hari izindi nyubako zagombaga gutunganywa zirengagijwe. Ariko n’ubundi hakenewe n’izindi miliyoni zibarirwa muri 300Frw kugira ngo amakosa yakozwe yose abashe gukosorwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Some people are just playing with our taxes.

uko mbibona yanditse ku itariki ya: 30-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka