Laboratwari ipima ubuziranenge bwa Kasike izafasha mu kugenzura izinjira mu Rwanda

U Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga witwa FIA Foundation, batangije Laboratwari ya mbere ku mugabane wa Afurika ipima ubuziranenge bwa kasike(ingofero) zambarwa n’abagenda kuri moto, ikaba yitezweho kubuza kasike ziteza impanuka kongera kwinjira mu Gihugu.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo ari kumwe n'Umuyobozi wa FIA Foundation, David Richards ndetse n'uw'Urugaga Mpuzamahanga rushinzwe Imodoka(FIA), Muhammed Ben Sulayem President, bafunguye Laboratwari ipima ubuziranenge bwa kasike
Minisitiri w’Ibikorwaremezo ari kumwe n’Umuyobozi wa FIA Foundation, David Richards ndetse n’uw’Urugaga Mpuzamahanga rushinzwe Imodoka(FIA), Muhammed Ben Sulayem President, bafunguye Laboratwari ipima ubuziranenge bwa kasike

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo uwa FIA Foundation, David Richards, bafunguye iyo Laboratwari iri mu Kigo Gitsura Ubuziranenge(RSB), ku wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024.

Dr Gasore yagize ati "Iyi ni intambwe ikomeye u Rwanda ruteye, kuko ni yo Laboratwari ya mbere muri Afurika ifite ubwo bushobozi, izadufasha mu rugendo twatangiye rwo gupima ingofero nshya zinjira mu Gihugu, ku buryo abamotari bashya n’abatari bo bazaba bafite ingofero zujuje ubuziranenge ku isoko."

Dr Gasore avuga ko ingofero bahawe na FIA Foundation kuva muri Gicurasi 2024, hamwe n’izo abashoramari batumiza hanze zujuje ubuziranenge, zizagenda zisimbuzwa gake gake izisanzweho zidafite ubushobozi bwo kurinda umutwe w’umuntu ugenda kuri moto.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko Ubukangurambaga bwiswe "Tuwurinde (umutwe)" bwatangiye muri Gicurasi uyu mwaka buzakomeza, kugira ngo abagenda kuri moto, abacuruzi ba kasike n’abazitumiza hanze, bitabire gukoresha izujuje ubuziranenge.

Umuryango urengera ubuzima witwa Healthy People Rwanda(HPR), ni wo ushinzwe gufatanya na MININFRA muri ubwo bukangurambaga bwo kwereka inzego zitandukanye, abamotari n’abandi bose bagenda kuri moto hamwe n’abashoramari, akamaro ko gukoresha kasike yujuje ubuziranenge.

Dr Innocent Nzeyimana uyobora HPR yagize ati "Nk’ubu hari ubushakashatsi twakoze, tuganira n’abakoresha moto, tureba uko bambara kasike n’igihe bazambara, uko kasike zimeze, dusanga hari iziteye ubwoba, zamenetse, zangiritse ariko ugasanga barazikoresha, nyamara zidafashe ubuzima bwabo."

Dr Nzeyimana avuga ko mu bantu bicwa n’impanuka zibera mu muhanda, 21% baba ari abagenda kuri moto, kandi bakazira kuba bakomeretse umutwe n’ubwo baba bambaye kasike.

Umumotari witwa Muyango Wellars yemeza ko kasike zisanzwe nta bushobozi bwo kurinda umutwe w’umuntu uyambaye, iyo habayeho impanuka.

Muyango agira ati "Kasike zisanzwe zirameneka cyane rwose, ubundi iyo umuntu akoze impanuka iriya kasike isanzwe iva mu mutwe, kandi iyo yituye hasi ihita ishwanyagurika."

Iyi Laboratwari izakumira ingofero z'abagenda kuri moto zinjiraga mu Rwanda zitujuje ubuziranenge
Iyi Laboratwari izakumira ingofero z’abagenda kuri moto zinjiraga mu Rwanda zitujuje ubuziranenge

Hagendewe ku mabwiriza y’ubuziranenge bwa kasike za moto yitwa "RS 576:2024-Protective helmets for motorcycle and moped users Specification", yasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 19 Kanama 2024, muri Laboratwari y’Ikigo Gitsura Ubuziranenge, hashyizweho imashini zisuzuma ibintu bitandukanye kuri kasike y’umuntu ugenda kuri moto.

Mu bisuzumwa hari uguhonda kasike ku bintu bitandukanye, kugira ngo barebe ko izashobora kurinda umutwe w’umuntu uguye ahantu aho ari ho hose, kureba niba kasike itajabuka mu mutwe w’umuntu mu gihe moto isimbutse ahantu, hamwe n’uburyo ikandika(Compression) mu gihe hari ikintu kiremereye kiryamiye umutwe w’umuntu wakoze impanuka.

Bareba kandi ubukomere bw’umukandara unyuzwa munsi y’akananwa k’umuntu, niba uwo mugozi utamuniga cyangwa udacika byoroshye, bikaba byatuma kasike imuvamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka