"L’Agenda du génocide" igaragaza ko Mugesera yitabiriye inama yo gutegura Jenoside

Agendeye ku buhamya yahawe n’uwari ashinzwe kumviriza amaradiyo y’abasirikare ku butegetsi bwa Habyarimana, Umufaransa Jean-François Dupaquier yanditse igitabo yise «L’Agenda du génocide» kigaragaza ko Leon Mugesera ari mu bitabiriye inama yo gutegura Jenoside ndetse ibikubiye mu ijambo yavuze taliki 22/11/1992 yabikuye muri iyo nama.

Mu cyo uyu mwanditsi yise Wannsee rwandais bivuze inama yo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye taliki 21/11/1992 ikabare Butotori hafi y’ikigo cya Gisirikare yitabiriwe na Colonel Bagosora, Jean-Bosco Barayagwiza hamwe na Léon Mugesera hamwe n’abandi bagera kuri 20 bari mu gisirikare no mu buyobozi bwa MRND.

Uru rutonde rwatanzwe na Richard Mugenzi wari ushinzwe kumviriza amaradiyo na telefoni wari uhari avuga ko yashoboye kumva ibyahavugiwe. Colonel Bagosora ngo yavuze ko bagomba kumara Abatutsi ndetse iki gitekerezo gishyigikirwa na Mugesera na Hassan washize radiyo televisiyo RTLM.

Ngo ibyavugiwe muri iyo nama byaje gushimangirwa n’ijambo Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya muri mitingi y’ishyaka MRND bucyeye taliki 22/11/1992.

Uretse Mugenzi watanze ubu buhamya, umutangabuhamya DCH mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) nawe yatanze ubu buhamya avuga Butotori.

Uyu mutangabuhamya uvuga ko yari Interhamwe n’umushoferi ngo yari ashinzwe ibikorwa byo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi kandi akagaragaza ko hantu i Butotori ariho yateguriwe.

Uyu mwanditsi avuga ko Col Bagosora avuga ko agiye gutegura Apocalypse yari azi ibyo avuga kuko mu kwezi kwa Mutarama 1993 abajijwe na bagenzi be bo mu rwego rwa Officiers ku Gisenyi icyo yashatse kuvuga ko agiye gutegura Apocalypse yabashubije ko babaza Mugenzi wahoze ari frère mariste.

Ubwo Mugenzi yavugaga ko ari iherezo ry’ikiremwa muntu, Col Bagosora yarasetse aravuga ngo imperuka avuga ni irangira ry’Abatutsi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka