Kwizihiza umunsi w’abana bituma biyumvamo agaciro n’akamaro bafitiye igihugu
Mu gihe kuri uyu wa Mbere, tariki 16/06/2014, ibihugu bya Afurika byizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, abana biga mu Ishuri “Agahozo Shalom” ho mu karere ka Rwamagana, baratangaza ko kwizihiza uyu munsi bituma biyumvamo agaciro gakomeye nk’abana b’Abanyarwanda kandi bikabibutsa inshingano bafite zo guharanira uburenganzira bwabo no gukorera igihugu bagihesha ishema.
Aba bana biga bakanatura mu mudugudu “Agahozo Shalom Youth Village” ho mu karere ka Rwamagana, bemeza ko kwizihiza uyu munsi bibafasha nk’abana b’Abanyafurika kumenya uburyo batekereza cyane hakiri kare, bityo bakazakurana ubushobozi bwo guhagarara ku burenganzira bwabo.
Mugunga Alice urimo gusoza amasomo muri iri shuri, avuga ko kwizihiza umunsi w’abana bibafasha kuzirikana agaciro uburenganzira bw’umwana bufite kandi bakiyumvamo inshingano zo gukora ibishoboka byose kugira ngo ubu burenganzira busugire, by’umwihariko bubaha ababyeyi babo n’ababarera.

Nahimana Innocent na we wiga muri iri shuri, avuga ko uyu munsi ufitiye akamaro abana kuko ngo nk’abana b’Abanyafurika bongera kwitekerezaho bareba ibyo badakora neza, maze bakumva impanuro bahabwa n’ababyeyi kugira ngo bazabashe kugera ku ntego nziza bifuza.
Uyu musore agira inama abandi bana yo kwitwara neza mu buzima no kwigomwa kugira ngo babashe guharanira kugera ku ntego nziza, kandi bakarangwa no kubahana muri byose. Ibi ngo bikajyana no kumenya amateka, basobanukirwa aho bavuye kugira ngo bagire icyerekezo kizima.
Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu, Niyonzima Etienne, arasaba umuryango Nyarwanda, by’umwihariko ababyeyi kwita ku bana babo, bakurikirana uburere bwabo mu buryo bwo kwirinda “kubashumura” cyangwa se kubareka ngo bigenge.

Jean Claude Parisien ushinzwe gahunda mu mudugudu “Agahozo Shalom Youth Village” avuga ko batoza abana biga muri iri shuri kumenya gutekereza cyane kandi bitekerereje kugira ngo bamenye kwifatira umwanzuro utuma bagira icyerekezo kizatuma bakura bafite ubushobozi bubashoboza guharanira uburenganzira bwabo n’ahazaza habo.
Umudugudu “Agahozo Shalom Youth Village” uri mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana, utuwemo n’abana 500, bahiga bakanahaba, bose bakaba ari imfubyi. Muri uyu mwaka wa 2014, abana biga muri iri shuri bizihije umunsi w’umwana w’Umunyafurika, tariki ya 11/06/2014.
Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri mwaka kuva mu w’1991, mu rwego rwo kwibuka abana biganjemo abirabura babarirwa mu magana biciwe i Soweto muri Afurika y’Epfo, tariki ya 16/06/1976 n’ubutegetsi bwa “Appartheid”, ubwo bari mu myigaragambyo ituje yo guharanira uburenganzira bwabo.

By’umwihariko, aba bana bamaganaga itegeko ryari rimaze gushyirwaho n’ubutegetsi bw’abazungu ryategekaga ko uburezi bwose bugomba gutangwa mu rurimi rumwe “Afrikaans” rwavugwaga n’abazungu ndetse rukaba rwarafatwaga nk’igikoresho cy’ubutegetsi bw’ivangura bwashyiraga imbere umuzungu muri Afurika y’Epfo, ari bwo buzwi nka “Aphartheid”.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
umwana ni umutware , tubahw ibyo bagomba mu rwego rwo kubaraga igihugu kizima , abana nibo banyiri ikigihugu mu minsi irimbere nibyiza rero gutyaza ubwenge bwabo kugirango bazahacane umucyo kubwumurage mwiza bazaba barasigiwe
abana nibo rwanda rwejo nibo mbaraga zigihigu cyacu cyejo hazaza tubafate neza tubahe ibyo bagomba byose tubigishe kuba abagabo gusa ikiza nuko na leta yacu yashizemo imbaraga kandi ikabafasha ntawabura kuyishimira mukorohereza buri wese kwiga ndetse no kubabonera ibibatunga mu gihe bari ku ishuri.
abana nibo izero y’igihugu kandi bakaba ari bo bayobozi bejo hazaza h;igihugu, nibitabweho kuko badufitiyeho akamaro ejo hazaza