Kwizihiza EID ntibyatumye badohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Bamwe mu basilamu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo (EIDL AD’HA) bidatuma badohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, kuko nta utabona ubukana icyo cyorezo gifite muri iki gihe.

Kwizihiza EID ntibyatumye badohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Kwizihiza EID ntibyatumye badohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ubusanzwe kuri uyu munsi mukuru, umusilamu wese wishoboye aba ategetswe kubaga itungo nk’ihene, intama, inka cyangwa ingamiya mu rwego rwo kubahiriza itegeko ry’Imana, ubwo yategekaga intumwa yayo Ibrahim (Aburahamu) gutangamo igitambo umuhungu we w’imfura, Ismael, maze mu gihe agiye gutamba Nyagasani akamushumbusha intama, akaba ari yo atangamo igitambo mu cyimbo cy’umuhungu we.

Kuri uyu munsi kandi uwatanze igitambo aba ategetswe no gusangira n’abandi kuko icyo gitambo kiba kigomba kugabanywamo ibice bitatu, biba bigizwe n’ukuri kwa nyiri kubaga n’umuryango we, ikindi kikaba ukuri k’umuturanyi hamwe n’ukuri kugomba gushyikirizwa abatishoboye (abakene).

Nkundimana Jihad ni umwe mu basilamu bagize amahirwe yo kubona itungo babaga, avuga ko kuba bari mu gikorwa cyiza cyo kubaga ariko kigahurirana n’ibihe bidasanzwe bya Covid-19, bitavuze ko bagomba kubireka.

Ati “Ntabwo twareka igikorwa cyo gukinja (kubaga) ahubwo n’ukwitwara neza n’ingamba tukazikaza kugira ngo tutaza guhura n’ibibazo by’iyo Covid kubera ko itoroshye muri ibi bihe, Covid yakaze cyane, ndashishikariza buri wese wagize amahirwe yo gukinja ko yabikorera iwe ku giti cye, kandi si ngombwa ko atumira abantu kubera ibihe turimo bidasanzwe”.

Nzamukosha Zainabu avuga ko mbere ya Covid-19 bizihizaga EID, ikaba nziza kubera ko batumiraga ingeri zigiye zitandukanye.

Ati “Ubundi iki gitambo tuba dutanze kigomba kujyanwa ahantu hatatu ni ukuvuga mu bakene, mu baturanyi no mu rugo iwawe. Intumwa y’Imana yatubwiye ko ibyiza ari ukubishyira hamwe ukabisangirira hamwe n’abantu bose kubera ko ushobora guhereza umuntu inyama nta muceri cyangwa amavuta afite ariko iyo ubimuhereye iwawe byose birimo ararya akishima. EID za mbere twihurizaga hamwe tugasangirira hamwe kuko gusangira bizana urukundo”.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim asaba abasilamu kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bajya gusurana, kuko hari uburyo umuryango w’abasilamu mu Rwanda (RMC) wateguye ko n’abatishoboye bagerwaho.

Ati “Hari uburyo twari twateguye ko dushobora kuba twafashamo abantu dufatanyije n’inzego bwite za Leta, aho tugenda tukifashisha ruriya rubyiruko rw’abakorerabushake ku misigiti bakagenda bageza ikigomba gushyikirizwa umugenerwabikorwa ariko bakimusangisha iwe mu rugo”.

Ni ku nshuro ya kabiri hizihizwa umunsi mukuru wa EIDL AD’HA kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda muri Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

EIDL AD’HA yibutsa Abaslamu igihe Abrahamu yajyaga gutamba umuhungu we Ismail wabyawe n’umwarabukazi witwaga Agar.Ariko igitangaje,nuko bible yo ivuga ko Abrahamu yagiye gutamba Isaac wali afite nyina w’umuyahudi witwaga Sarah.Murumva ko Corowani ivuguruzanya na bible.Bisobanura ko kimwe muli ibyo bitabo kibeshya kandi kidaturuka ku Mana.Niyo mpamvu Imana idusaba "gushishoza",kubera ko amadini menshi aturuka kuli Satani.Ngo nitudasohoka mu madini y’ikinyoma,izaturimburana nayo ku munsi w’imperuka.

rwakana yanditse ku itariki ya: 21-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka