Kwizihiriza uburengansira bwa muntu mu Bugesera ni iby’agaciro – Minisitiri Busingye
Minisitiri w’ubutabera, Johnson Busingye, aravuga ko kwizihiriza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu mu karere ka Bugesera ari ikimenyetso gikomeye kuko ariho hantu hageragerejwemo hanakorerwamo ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu mu myaka yashize.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 10/12/2014 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wijihirijwe mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata.
Minisitiri Busingye yagize ati “niho hantu hageragerejwemo hanakorerwamo ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu mu myaka ya shize, aho igice cy’Abanyarwanda cyahaciriwe ndetse hanashyirwa abandi bo kubacunga, nibwo mu mwaka wa 1994 muri Jenoside babamaze bahutaza uburenganzira bwabo mu buryo bukomeye”.

Minisitiri Busingye avuga ibyo byabaye bitazongera ukundi kuko ubu buri munyarwanda afite uburenganzira bwose kandi nta muntu ugomba kumubangamira mubyo akora byose.
Ati “buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kwiyamamaza ndetse akanamamaza uwo ashaka mu matora atandukanye, afite uburenganzira bwo kurya, abana bakiga no gukora ibyo ashaka bitabangamiye uburenganzira bwa mugenzi we”.
Ni ku nshuro ya 66 uyu munsi wizihizwa nyuma y’aho itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu rishyizweho umukono nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yahitanye abarenga miliyoni 60 ndetse inangiza byinshi cyane.

Ngo uyu munsi wizihizwa hagamijwe kuzirikana amahame y’uburenganzira bwa muntu atagomba kuvogerwa no guhindurwa nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wa kamisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Nirere Madelaine.
“Hari amahame abiri y’ingenzi ariyo yo kutavangurwa no kureshya, kandi igihugu cyacu cyateye intambwe ikomeye mu kubahiriza agaciro kibanze ka muntu hubahirizwa ihame rihatse ayandi ariryo ryo kubaho kuko umuntu ari umunyagitinyiro kandi ari ndahungabanywa”; Nirere.

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yemeza ko Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo izakomeza gukora ibishoboka byose kugirango uburenganzira bwa muntu.
Mu kwizihiza umunsi mpuzahamga w’uburenganzira bwa muntu Abanyarwanda bongeye kwibutswa ko uburenganzira bwa bagenzi babo bubareba, kandi ko buri munsi, buri saha na buri mu nota ari uw’uburenganzira bwa muntu bityo ko buri wese agomba kububungabunga.

Umunsi mpuzahamga w’uburenganzira bwa muntu wizihizwa tariki 10 Ukuboza buri mwaka, insanganyamatsiko y’uyu mwaka yatoranyijwe na Leta y’u Rwanda akaba ari ukurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|