Kwizigamira si iby’abakuru cyangwa abafite umushahara gusa - Visi Meya Sekanyange

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, asaba urubyiruko kumva ko kwizigamira bitareba abakuru cyangwa abafite umushahara gusa, ahubwo n’umwana yabikora kandi akiteza imbere.

Uyu mwana yarizigamiye agera aho yigurira ihene
Uyu mwana yarizigamiye agera aho yigurira ihene

Abitangaje mu gihe hari amatsinda y’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abayarimo bagaragaza ibikorwa bamaze kugeraho ndetse bakanahiga ko bifuza kuzagera kuri byinshi.

Mu kiganiro na RBA dukesha iyi nkuru, Tuyizere Françoise w’imyaka 15, wo mu Kagari ka Nyabisindu Umurenge wa Kiramuruzi, yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko mu mwaka wa 2019 yagurijwe amafaranga 7,000 mu itsinda abarizwamo ry’abandi banyeshuri 30 ryitwa Twishyirimbere.

Ayo mafaranga ngo yayaranguyemo ibicuruzwa bijyanye n’ibiribwa akajya acuruza abibangikanya no kwiga, kugira ngo yunganire ababyeyi be kubona ibikoresho by’ishuri. Kuri ubu inyungu yagiye abonamo amaze kwiguriramo ihene ebyiri n’ingurube imwe.

Ati “Amafaranga natangije nayagujije mu itsinda ndanguramo inyanya n’intoryi, hanyuma birangira mbonye ihene imwe, ngura iya kabiri none ngeze no ku ngurube. Narigaga cyane ahubwo nakoreshaga abavandimwe banjye mu masaha ntahari bagacuruza, hanyuma ku mugoroba mvuye ku ishuri hari agasoko kaba haruguru ahangaha nanjye nkajyayo nkacuruza.”

Uyu we yabashije kwigurira ingurube
Uyu we yabashije kwigurira ingurube

Tuyizere avuga ko afite intumbero yo kongera amatungo ye no kuzaba rwiyemezamirimo akabasha kwitunga ndetse n’umuryango we.

Yagize ati “Mfite intumbero yo kuzagera kure nkagira andi matungo yisumbuyeho kandi nifuza kuzaba rwiyemezamirimo mu gihe kiri imbere, ndetse nkagira ibyo ngeza ku babyeyi banjye.”

Undi mwana wo mu Kagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro wasambanyijwe agaterwa inda, avuga ko yahuye n’ibibazo byinshi akimara kubyara ariko nyuma yo kwisungana na bagenzi be mu itsinda Icyerekezo, ibyari ibibazo ngo byahindutse amateka.

Ati “Bangurije 25,000 ndanguramo ubunyobwa, indagara n’imbuto ndatangira ndacuruza uko bukeye nkabona ibintu bigenda byaguka, uko nacuruzaga niko nasubizagayo ya mafaranga, nzana andi, ariko ubu yavuyemo butike.”

Itsinda Icyerekezo buri mwana atura amafaranga 500 buri cyumweru. Kuri ubu babashije kwiguriramo umurima w’urutoki ungana hafi na kimwe cya kabiri cya hegitari, ndetse ubu ngo bamaze gusaruramo inshuro eshatu.

Abana bishyize hamwe babasha kwigurira umurima w'urutoki
Abana bishyize hamwe babasha kwigurira umurima w’urutoki

Bamwe mu babyeyi nabo bishimira uko kwishyira hamwe kw’abo bana, kuko bahugira mu bikorwa byabo ku buryo bidaha icyuho abagambirira kubashuka babashora mu ngeso mbi.

Mu Karere ka Gatsibo, ubu habarirwa amatsinda y’abana yo kwizigamira 60 agizwe n’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko umuco wo kwizigamira ugenda ushinga imizi mu Karere, ariko bakifuza ko waba uwa buri mwana wese.

Ati “Ni umuco mwiza dushishikariza n’urubyiruko rwacu kugira ngo batumva ko kwizigamira ari iby’abantu bakuru gusa cyangwa abafite umushahara, ahubwo n’undi uwo ari we wese twa dufaranga dukeya abona, atuzigame kandi turifuza ko urubyiruko rwacu rujya muri uwo mujyo.”

Bamwe mu babyeyi nabo bishimira uko kwishyira hamwe kw’aba bana, kuko bahugira mu bikorwa byabo ku buryo bidaha icyuho abagambirira kubashuka babashora mu ngeso mbi.

Sekanyange Jean Leonard
Sekanyange Jean Leonard

Mu Karere ka Gatsibo, ubu habarirwa amatsinda y’abana yo kwizigamira 60 agizwe n’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka