Kwizigamira bibafasha kubona ibyo bakeneye ntawe basabye

Hari abangavu b’i Nyaruguru bavuga ko batojwe kwizigamira bakiri batoya ubu bikaba bibafasha kugira ibyo bikemurira batarinze gusaba ababyeyi.

Muri bo hari uvuga ko itike yakamujyanye ku ishuri yayibyaje ingurube, na yo ayibyaza amakaye.

Sandrine Umwari w’i Kibeho, akaba afite imyaka 17 kandi yiga mu mwaka wa gatandatu kuri GS Munini, ni we wirinze kujya apfusha ubusa amafaranga ababyeyi babaga bamuhaye kwifashisha mu rugendo ajya ku ishuri, ahubwo akayabyaza umusaruro.

Agira ati “Kuva mu rugo ngera ku ishuri ntegesha amafaranga 300. Papa ampa nk’ibihumbi bibiri byo gutegesha, bwacya akampa andi. Nkazinduka nkazana n’abandi bana, ya mafaranga nkayabika.

Yaje kugwira, ngura ikibwana cy’ingurube, kirakura, kiranabwagura, ibyana bimwe ndabigurisha, ibindi ndabiragiza. Ubu bitangiye gukura.”
Akomeza agira ati “Amafaranga nakuye muri bya bibwana ubu nayifashishije mu kwigurira amakaye.

Nabwiye papa nti uyu mwaka nzigurira amakaye, arambaza ngo ese amafaranga wayakuye he? Ndamusobanurira, arambwira ngo komereza aho.”

Kandi uretse amakaye, kwizigamira amaze imyaka abiri atangiye bimubashisha kwigurira amakaramu cyangwa udutambaro tw’isuku.

Delphine Tuyizere na we wiga mu mwaka wa gatandatu akaba ubu afite imyaka 20, na we agenda yizigamira buke bukeya abikesha amagi y’inkoko yoroye, kandi afite intego yo kuzagera kuri byinshi.

Ati “Inkoko zitera amagi nkayashora nkizigamira. Ndateganya ko umwaka nurangira tukagabana nzagura ingurube, niyororoka ibibwana mbiragize abantu, hanyuma na zo nizororoka nzagure inka. Nyuma yaho kandi uko nzakomeza kugenda negeranya amafaranga nshobora kuzacuruza ubuconsho cyangwa inzoga. Bizaterwa n’igishoboro nzaba mfite.”

Adeline Tuyisenge w’imyaka 23 na we afite intumbero yo kutazaba umushomeri akirangiza amashuri yisumbuye. Agira ati “Numva ninkomeza kwizigamira, umwaka utaha ntazarindira gushaka akazi. Nzashinga iduka ryo kugurisha ibiribwa, hanyuma niyunguka nkazareba ibindi nakora.”

Léonie Niyodusenga w’imyaka 18 na we ati “Hari igihe nko mu rugo bashobora kuguha amafaranga ibihumbi 30 ngo ujye kugura imyenda, nyamara n’iya 15 na yo ari imyenda. Ibyo 15 iyo ubisigaje ukabibika, bigufasha kwiteza imbere. Icya mbere twize ni ukuntu wafata amafaranga makeya ukayabyaza ibintu byinshi.”

Ibyo avuga bize byo kwizigamira ngo babyigishijwe n’umuryango AJPRODHO-Jijukirwa wagiye unabazanira ababaganiriza ku bintu binyuranye harimo guhera kuri dukeya ukatubyaza byinshi.

Ikindi bavuga nyuma yo guhabwa izi nyigisho, ni uko badashobora kwitwara nk’abandi bana bajya babona ifaranga bagatekereza kujya kurirya, kuko kuri bo ari ugupfusha ubusa cyane ko n’ababyeyi baba babagaburiye.

Kandi batekereza ko n’urundi rubyiruko rwari rukwiye kubigana rukajya rwizigamira kuko basanze iyo ubitangiye uri muto, uba mukuru waramaze kugera kuri byinshi, kuruta utekereza kwizigamira yarabaye mukuru kuko ngo “Imbaraga utazibika ngo uzazikoreshe ari uko ukuze.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka