Kwizera wamamaye nk’umugabo wa Mukaperezida yafunzwe akekwaho gusambanya umwana

Kwizera Evariste wamenyekanye cyane muri 2019, ubwo yashakanaga na Mukaperezida Colthilde bivugwa ko yaba amurusha imyaka 27, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri Sitasiyo ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Kwizera yatawe muri yombi
Kwizera yatawe muri yombi

Ni amakuru Kigali Today ikesha umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, wavuze ko uwo mugabo watawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, akekwaho gusambanya umwana.

Umuvugizi wa RIB utagaragaje imyaka y’uwo mwana, yagize ati “Kwizera Evariste ukekwaho gusambanya umwana afungiye kuri Station ya RIB ya Kigabiro. Dosiye ye irimo gukorwa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha”.

Si ubwa mbere uwo mugabo utuye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana akekwaho icyo cyaha, kuko no mu mwaka ushize yagizwe umwere nyuma yo kujurira, ubwo yari yakatiwe n’urukiko igihano cy’igifungo cy’imyaka 10, nyuma y’uko yari yaketsweho nanone icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Kwizera n'umugore we Mukaperezida
Kwizera n’umugore we Mukaperezida
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bigaragarako uwo mugabo washatse uwo atishimiye ahubwo akurikiye amafaranga niyompamvu inkuruze kubakobwa zihora zigaruka.

Valens yanditse ku itariki ya: 14-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka