Kwiyandikisha gukorera impushya za burundu birafungurwa kuri uyu wa Gatandatu

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abifuza gukora ibizamini bibahesha impushya z’agateganyo, iza burundu n’izisumbuye zo gutwara ibinyabiziga bemerewe kwiyandikisha guhera kuri uyu wa Gatandatu.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko urubuga Irembo ruzaba rufunguriwe abifuza kwiyandikisha guhera saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Ukuboza 2022.

Gukora ibizamini bizatangira ku itariki ya 12 y’uku kwezi k’Ukuboza 2022, bikazajya bitangira saa mbili za mu gitondo (nta gukererwa).

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga ko kuri uyu wa Gatandatu ari ugutangira kwiyandikisha mu buryo buhoraho ku bifuza gukora ibizamini bibahesha izo mpushya zose.

Hari hashize igihe kinini ibizamini byo gukorera impushya za burundu n’izisumbuye bidakorwa kuva aho icyorezo Covid-19 cyadukiye mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020.

Icyakora Polisi imara impungenge abafite impushya z’agateganyo zarengeje amatariki, ko igihe cyose cyashize badakora ibyo bizamini bazagisubirizwa mu gukomeza guha agaciro uruhushya rwarengeje igihe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera agira ati "Tuzi igihe tutatanze ibizamini, tuzafata igihe waboneye uruhushya(rw’agateganyo), mu mwaka wa mbere tuzakuramo igihe wamaze udakora ibizamini bitaguturutseho kibe impfabusa, n’umwaka wa kabiri twagombaga kurwongera tubikureho na none bibe impfabusa, uruhushya rwawe rugire agaciro."

Muri iki gihe Polisi yari yabanje guha amahirwe abashaka gukora ibizamini by’impushya z’agateganyo, ariko na bo bagaragaje kuba benshi cyane, ku buryo ngo umubare wifuzwaga wahise wuzura biba ngombwa ko urubuga Irembo ruhagarika gutanga iyo serivisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Irené agira ati "Twangaga ko habaho kuvuga ko abantu batahawe serivisi nziza."

Ingamba Polisi yahise ishyiraho ni ugufungura amashami agera kuri 16 hirya no hino mu turere, ku buryo abakora ibizamini ubu ngo bazajya biyandikisha mu buryo buhoraho.

Mu byitonderwa abantu bazasabwa kugira ngo bemererwe kwinjira aho ibizamini bizakorerwa, ni ukuba bagaragaza ko bikingije Covid-19 byuzuye, kwitwaza indangamuntu y’umwimerere itari pasiporo cyangwa icyangombwa gisimbura indangamuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kwongeresha agaciro kuruhusha rwa burundu,ubu bigenda gute?

SAMUEL yanditse ku itariki ya: 2-12-2022  →  Musubize

NONE KONGERESHA AGACIRO KURUHUSHA RWA BURUNDU,UBU BIGENDA BITE

SAMUEL yanditse ku itariki ya: 2-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka