Kwiyandikaho SIM card ngo bigamije gusa gucunga umutekano n’ubusugire by’igihugu

Inzego zishinzwe itumanaho ziramara impungenge abaturarwanda ko kwiyandikaho simukadi (SIM card) za telefone, bitagamije gushyira abantu ku nkeke, ahubwo ngo bizafasha gucunga umutekano ukomeje guhungabanywa n’abantu bakoresha ikoranabunga, ndetse n’abashobora guhungabanya ubusugire bw’igihugu.

“Turasaba ko ijambo impungenge rishira mu mitima y’abantu, bitaba nka wa mwana wabwirwaga ko n’asohoka ninjoro impyisi izamurya. Hari uwo mwumvise iyo mpyisi yariye? Hari umuntu wari wakubwira ko yirirwa yumviriza amabanga y’abantu?”-Ministiri Jean Philbert Nsengaimana, ushinzwe urubyiruko n’ikoranabuhanga.

Umuntu ugambiriye guhungabanya ubusugire bw’igihugu, cyangwa se abagizi ba nabi nk’abajura n’abicanyi babikora bifashishije telefone, bo baraburirwa nk’uko umuyobozi w’ikigo gishinzwe igenzura mikorere RURA, Francois Regis Gatarayiha, yasobanuye mu kiganiro bahaye abanyamakuru, kuri uyu wa mbere tariki 04/02/2013.

Ati: “Hari benshi bakoresheje amatelefone y’abantu hifashishijwe ‘Mobile money’, bakiyohorereza amafaranga ava kuri izo telefone bibye. Banki nkuru niyo izi uko abantu biba abandi sheki, bagakoresha simuswapu y’undi muntu, bakiba za banki, abo mperuka kumva bibye miliyoni 30.”

Polisi y’igihugu, mu ijwi rya Spt. Ellie Mberabagabo, ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho, isaba ko kwandika abantu kuri simukadi za telefone bikajyana n’indangamuntu bafite, bigomba kwihutishwa ndetse n’ubukangurambaga bugahabwa imbaraga, bitewe n’akamaro yumvise ko bifite mu kubungabunga umutekano n’ubusugire by’igihugu.

Ministiri Jean Philbert Nsengimana nawe yiyandikishije kuri simukadi ze za MTN, Tigo na Airtel.
Ministiri Jean Philbert Nsengimana nawe yiyandikishije kuri simukadi ze za MTN, Tigo na Airtel.

Hari bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko bishimira kwiyandikaho simukadi zabo, ariko bakanagaragaza impungenge z’uko ngo bizaha amahirwe inkozi z’ibibi, bitewe n’uburangare bwa benshi cyangwa se kwibagirwa telefone, uyiciye urwaho akaba yayikoresha mu guhemukira mugenzi we.

Ubuyobozi busaba buri wese kutandarika telefone ye, kuko ngo yakoreshwa ibyaha bikaba byamwitirirwa.

Abanyamakuru babajije niba kwiyandikaho simukadi za telefone nta sano bifitanye n’itegeko ririmo gutorwa ryo kugenzura itumanaho, kuko ngo babonaga ari ibikorwa bimeze nk’ibirimo kubera icyarimwe.

Umuyobozi wa RURA yashubije ko nta sano bifitanye, ariko ko ibimenyetso by’ibyaha bizava mu ikoreshwa rya telefone, ari bimwe mu bishobora kugenderwaho n’Umushinjacyaha mukuru, cyangwa undi muntu azagena, mu gukurikirana itumanaho rikorwa n’umuntu ukekwaho ibyaha, mu gihe bibaye ngombwa.

Igikorwa cyo kwandika abantu kuri simukadi zabo cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 04/02/2013, kikazarangira tariki 31/07/2013.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka