Kwivuza ihungabana ntibikwiye kugira uwo bitera ipfunwe - Jeannette Kagame
Madamme Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’abahungu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ntawe ugomba guterwa ipfunwe no kwivuza ihungabana

Yabivugiye mu muhango wo gutangiza ibiganiro bigamije kwiyubaka kuri aba bana, biri kubera mu Karere ka Rwamagana mu kigo cya AVEGA Agahozo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2016.
Ibi biganiro bitegurwa bikanaterwa inkunga na Imbuto Foundation, byari bimenyerewe gukorwa n’abana b’abakobwa, ariko byatangiye gukorwa n’abahungu kugira ngo babashe gutera intambwe bashiki babo bamaze gutera mu isana mitima.

Yavuze ko n’ubwo mu muco wa Kinyarwanda bigoye ko abagabo bagaragaza agahinda kabo, bidakwiye ko baterwa ipfunwe no kuryivuza.
Yagize ati “ Kwivuza ihungabana ntibikwiye kuzafatwa nka kirazira kuko ntimwabyiteye, nta nubwo bikwiye kubaherana.
Ntidukwiye kumva ko nta musore ukwiye kwerekana ko afite ikibazo Cyangwa se ko yahungabanye. Kubana n’ihungabana nibyo bikomeye kurusha kwivuza”.
Madame Jeanette kagame yibukije uru rubyiruko kuzirikana ko urugendo rwo kwiyubaka bahangana n’ingaruka za jenoside, uruhare runini ari urwabo mu gukira ibikomere.
Mu itangizwa ryiri huriro hatanzwe ibiganiro nyunguranabitekerezo byibanze ku butwari bwo kwiyubaka ndetse no gushyira hamwe, ku nsanganyamatsiko yahawe iri huriro yiswe Kudadira no kwihesha agaciro.

Iri huriro rigizwe n’abasore 200 bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG baturutse mu makaminuza atandukanye
Aba banyamuryango ba AERG, bazahugurwa ku buryo bwo kuganiriza no kubaka umwana w’umuhungu warokotse jenoside utabasha kubona uwo yabwira ibibabazo bye, bafashwe kwiyubaka ndetse no kuzubaka barumuna babo.





Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Aerg Mukurikire Impanuro Kandi Mudadire Dore Umubyeyi Yongeye Ku Bibuka Mube Abagaborero.
birakwiye ko bazirikana izo mpanuro kuko ejo heza h’u Rwanda hari mu biganza byabo.