Kwitwaza igihe cyiswe icy’Abanyafurika biri kwica byinshi mu mirimo
Bamwe mu Banyarwanda baremeza ko kutubahiriza igihe byadutse mu Banyarwanda bikomeje gufata indi ntera kandi bikaba biri kwica byinshi mu kazi.
Iki kibazo gikunze kugaragara iyo abantu batumijwe mu bikorwa runaka nk’inama, ubukwe cyangwa ibindi bindi bamwe bakihitiramo kutahagerera igihe cyavuzwe ahubwo bakaza hashize igihe kitari gito.
Museruka JP uvuga ko yanga uyu muco atangaza ko bimaze kuba ingeso yadutse mu bantu benshi. Ati: “uyu muco mwanga kubi kandi ni mubi sana, ariko uzi guhana gahunda n’umuntu akaza akerereweho isaha ngo yari azi ko ari ku masaha y’Abanyafurika! Imagine! [ibaze!]”
Museruka avuga ko ibi bikunze kumubaho cyane kuko ari umwe mu bantu bakunze gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi.
Akomeza avuga ko hari ubwo yari yateguye inama yagombaga guhuza abantu saa mbiri z’igitondo ariko atangazwa no kubona uwa mbere yarahageze saa tatu zuzuye, ibi byatumye inama yari iteganijwe gutangira saa mbiri itangira saa tatu n’igice.
Abenshi muri aba bagombaga kwitabira inama ngo basobanuraga impamvu zitandukanye bagize ariko we akabona ko bamubeshya. Mu gukomeza kuganira nabo bamaze kumenyerana, ku minsi yakurikiye benshi bamweruriye ko bamenyereye amasaha bita ay’amanyafurika.
Ati: “umwe yarambwiye ngo ‘niba uvuze inama ko itangira saa mbiri ubwo duhita twumva ko itangira saa tatu’ ibaze nk’iyo myumvire!”
Uyu mugabo avuga ko bigoye ko Abanyarwanda bazatera imbere uko babyifuza mu gihe bataramenye akamaro k’igihe. Museruka avuga ko umuti w’iki kibazo ukwiye gushakwa kandi ukaboneka kuko bishobora guhungabanya byinshi mu hazaza h’Abanyarwanda.
Gufata igihe gihagije Abanyarwanda bagasobanurirwa kuri iki kibazo ngo ni imwe mu nzira nziza yo kugikemura. Ati: “niba twarafashe umwanya wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, buri Munyarwanda akumva ko ari ibintu bibi, dufate n’umwanya wo kurwanya ubunebwe bushingiye ku gusuzugura igihe kuko jye niko mbifata!”
Mukankusi nawe uvuga ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera asanga nta muti ushobora gukiza iki kibazo vuba na bwangu kuko byamaze kwinjira mu Banyarwanda kuva cyera kugeza magingo aya bikaba bigikura.
Aha avuga ko byaba byiza ko abategura cyangwa bagatumira inama n’ibindi bikorwa, bajya byiza nabo bagendeye ku masaha yiswe ay’abanyafurika.
Ati: “niba uzi ko ushaka ko inama cyangwa ubukwe, n’ibindi ntazi wateguye bitangira ku isaha runaka wowe tumira abantu wakuyeho isaha imwe, niba ari saa mbiri uvuge ko bitangira saa moya”.
Uyu mugore avuga ko ibi bituma abanyamahanga by’umwihariko abanyaburayi n’abo ku mugabane w’Amerika bamenyereweho ku kugendera ku gihe basuzugura Abanyarwanda kubera izi mpamvu.
Ibi kandi bikunze no kugora bamwe mu bajya hanze kuko ho bakunze kubahiriza igihe. Nyamara ngo abagiye mu bihugu byateye imbere bahava baramenye umuco wo kubahiriza igihe. Ati: “basi twigane Abongereza bavuga ko igihe ari amafaranga, wumve ko nuta igihe uba utakaje akayabo kayo”.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kutubahiriza igihe ni bibi rwose.Tubirebye neza nicyo gituma imihigo twiha mu buzima bwacu itagerwaho mu gihe twateganyije ugasanga ibyo wagombaga gukora uyu mwaka ugiye kubikora umwaka utaha.Ibyo ni bita muri economie(mu gifaransa) "Retard cumulatif".Ubekererwe bukomeza kwiyongera ku bundi,bityo ibyo wari gukora mu myaka 5 bikazakorwa mu myaka 10 cyangwa 15,20,...
Mu kinyarwanda bati ’’imfura aho zisezeraniye niho zihurira ihageze mbere irabora’’ ibi bisobanura kutubahiriza igihe bati aho mwasezeraniye niho muhurira nuhagera ugomba gutegereza uwo mwasezeranye igihe kinini yanatinda ukamutegereza mpaka aje. ariko muri iki gihe hari gahunda nyinshi iyo imwe ipfuye iziyikurikiye zose zirapfa. Kutubahiriza isaha ni bimwe mubidindiza amajyambere
Uko kutubahiriza igihe si muri afrika gusa no muri Aziya ni uko. Ariko biratangaza kubona abantu twishimira kwitirirwa umuco mubi . Iyo saha y’ Abanyafrika ni indwara igomba kurwanywa umuntu yivuye inyuma .Ni indwara yavurwa igakira. Jye buri gihe usanga nshyamiranye n’ abantu kubera kutubahiriza igihe. Igomba kurwanywa nk’ uko izindi ndwara zirwanywa.Dore uko yarwanywa igakira uhereye mu nzego zo mu buyobozi hejuru kugeza munzego z’ iwacu mu midugudu. Mu mashuri ya za kaminuza kugeza mu biburamwaka, mu buyobozi n’ ahandi . dore uko mu buyobozi iyo ndwara yacika. umuyobozi uhageze atanga lisiti y’ abahageze uwaje yatinze ntiyemererwe kwiyandika bikabarwa nk’ aho yasibye. uwo bibayeho inshuro zirenze ebyiri akihanangirizwa nyuma yaho yakomeza akaba yanakwirukanwa ku kazi. Mu mashuri isuzumabumenyi mu minota itanu ya mbere ribaye nk’ itegeko abanyeshuri kubera gutinya guhabwa zeru bazafata uwo muco. Kubayobozi batumira abantu mu nama bakaza yatangiye abahageze igihe cy’ uko itangira cyagera bakwiye guterefona ukuriye umuyobozi watumize inama bakabimumenyesha ubundi bakitahira. Jye iyo nje mu nama nkasanga uyitumiza adahari mpita nitahira.Niba umuntu aguhaye gahunda ukahagera ntumubone mumenyeshe ko wamubuze kandi ufashe indi gahunda. Nawe se kuza mu nama yagombaga gutangira sa mbiri igatangira saa tanu mugataha saa cyenda kandi mwari mwizeye gutaha saa sita murabona ari ibintu.