Kwitegura isabukuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi bizarangwa n’ibikorwa byinshi
Visi-Perezida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi, Hon .Christophe Bazivamo yasabye ko isabukuru ry’imyaka 25 umuryango wa FPR uvutse ritazarangwa n’amagambo ahubwo rizajyane n’ibikorwa birimo amarushanwa mu byiciro bitandukanye n’ibiganiro.
Ibi yabitangarije mu karere ka Gakenke, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/08/2012, mu muhango wo gutangiza ku rwego rw’igihugu amarushanwa ategura isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ubayeho, izizihizwa tariki 15/12/2012.
Yagize ati: “Uburyo bwo kwizihiza isabukuru bitaba amagambo, uburyo bwo kuyizihiza bitaba indirimbo ahubwo bikajyana n’ibikorwa mu nzego zose. Turifuza ko hazakorwa imikino, urubyiruko rukidagadura… mu kwizihiza isabukuru ry’umuryango wa FPR”.

Visi - Perezida wa FPR yongeraho ko isabukuru ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma bakareba impamvu FPR yavutse, ibyo yagejejeho Abanyarwanda mu bumwe n’ubwiyunge, mu buyobozi bwiza no mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Yakomeje avuga ko hakwiye kwitabwa kandi ku kureba aho bageze mu iterambere, bakiha n’inshingano ko intambwe yatewe n’u Rwanda itasubira inyuma.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru nawe yashimiye ubuyobozi bwa FPR ko byagejeje ku baturage b’Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko ibikorwa byinshi birimo ibitaro bibiri bikomeye n’amashuri makuru atatu.
Hakozwe kandi n’ingomero z’amashanyarazi za Janja, Musarara na Mukungwa n’imiyoboro miremire y’amashanyarazi izacanira abaturage batari bakeya mu Ntara y’Amajyaruguru irimo gutunganwa; nk’uko Bosenibamwe yakomeje abitangaza.

Yahamagariye abantu bose gutera inkunga ikigega cy’iterambere (Agaciro Development Fund), cyatangijwe n’inama y’umushyikirano mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari mu bikorwa by’iterambere Leta ishyize imbere.
Ati: “Nimureke duhagurukane ingoga dushyigikire iriya gahunda ya Guverinoma yo kunganira ingengo y’imari isiba icyuho cya buriya busa bw’amafaranga y’abanyamahanga batubesheshya bagamije kudukoresha ibidakorwa”.
Muri uyu muhango, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baremeye abatishoboye inka 38 zatanzwe n’umuryango wa FPR ku rwego rw’igihugu.
Abanyamuryango bo mu karere ka Gakenke bakusanya amafaranga yaguzwe ihene 56, ingurube 48 n’intama zirenga 200 na matela 56 byose byashyikirjwe abanyamuryango ba FPR batishoboye.

Umwe mu bahawe inka witwa Triphine Hakuzimana, yatangaje ko yishimiye gutunga inka bwa mber mu mateka ye, avuga ko izamufasha kubona ifumbire yo guhingisha.
Uyu muhangowo wabanjirijwe n’umuganda wo gucukura imiferegi no gutunda amabuye yo kubaka amashuri y’imyaka 12 y’ibanze (12YBE), wabereye ku ishuri ryisumbuye ry’imyaka 12 y’ibanze rya Nemba ribarizwa mu Murenge wa Nemba.
Bimwe mu bikorwa biteganyijwe hitegurwa uyu munsi ni amarushanwa mu buhanzi, mu gusiganwa ku magare, mu mbyino n’indirimbo n’umupira w’amaguru, yanahise atangira hagati y’utugali two mu murenge wa Nemba.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|