Kwitabira gahunda z’Irerero ry’abana babo byarabajijuye binabateza imbere
Ababyeyi barerera mu Irerero Ubumwe ryo mu Mudugudu wa Nyamyumba, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko kwitabira gahunda z’iri rerero byabajijuye, bikabateza imbere bikanabasirimura.
- Jeannette Ingabire, umuyobozi w’Irerero Ubumwe asobanura uko bakora
Ibi ahanini babikesha amatsinda bibumbiyemo yo kuzigamira abana babo, harimo iryo bise Terimbere Mwana batangiye bazigama amafaranga 100 buri cyumweru, ubu bakaba bageze kuri 500 nk’uko bivugwa na Jeannette Ingabire, umuyobozi w’iri rerero.
Agira ati “Imvano ya Terimbere Mwana ni umwana umukobwa yabyaye akamuzanira umukecuru w’imyaka 65 avuga ngo umuhungu we yamuteye inda. Uwo mukecuru yari ashaje, anarwaye, turavuga ngo reka turebe uko uyu mwana yazakura, akiga, na we akazagira aho yigeza.”
Amafaranga bagiye bazigama bagiye bayakuramo ayo kugura ibikoresho bakeneye mu irerero harimo ibikombe, ibiyiko, amasahane, amasafuriya, matela zo kuryamishaho abana, imashini bifashisha badoda imyenda y’ishuri y’abana babo n’ibindi.
Banayaguzemo inkoko z’abana kugira ngo bababonere amagi yo kurya, haboneke n’amafaranga yo kubagura ibikoresho by’ishuri, kandi bayagurizamo abanyamuryango bakikura mu bukene.
Buri kwezi banatanga amafaranga 200 y’ingoboka, baba biteguye ko hagize nk’umwana urwara bikaba ngombwa ko ambilanse imujyana kwa muganga bayakoramo akajya kuvuzwa, mu buryo bworoshye.
- Abitabiriye urugendoshuri bakurikiye ibivugwa ku mikorere y’Irerero Ubumwe kugira ngo bazabashe kuryigiraho
Bamaze kubona ko hari n’ababyeyi bafite abana bakiri batoya na bo bakeneye kuzaza mu irerero, ni ukuvuga abafite umwaka n’igice kuko ubundi mu irerero hazanwa ab’ibiri, batangije n’irindi tsinda bise Ntangire Kare Ntahura n’Ibibazo.
Kugeza ubu ryo ririmo ababyeyi bane, kandi abo babyeyi banahugurwa ku buryo bategurira abana amafunguro kugira ngo igihe bazazana ababo mu irerero, bazabe na bo bazi uko bategura amafunguro igihe batahiwe.
Amafaranga y’amatsinda, yaba ayo baguza cyangwa ayo bagabana barashe ku ntego, ngo abagirira akamaro nk’uko bihamywa na Mukecuru Triphine Mukangaga agira ati “Tuzigamire abana bampaye ibihumbi 10 mbiguramo ikibwana cy’ingurube. Kimaze gukura narakigurishije nguramo umwana w’ihene, asigaye nyaguramo imyenda y’umwana n’igitenge, ndanahaha.”
Amatsinda yo kubikira abana kandi ngo atuma bahura kenshi, kuko nk’abafite abana muri yombi baterana kabiri mu cyumweru. Guhurira muri ayo matsinda kandi, kimwe no kujyana abana mu irerero ngo byarabasirimuye kuko bituma bakaraba, bakambara n’imyenda imeshe.
Mukankaka ati “Urazi uburwayi bwa Asima! Nanywaga imiti ngahera mu buriri, sinanibuke gukaraba. Ariko ubu kuza mu irerero bituma noga buri munsi, ngacya.”
- Mu Irerero Ubumwe biguriye imashini bifashisha mu kudodera abana babo iniforume
Mu Irerero Ubumwe kandi, abana banigishwa amasomo arimo icyongereza. Claudine Uyisabyeneza, umwe mu babigisha, avuga ko n’ubwo nta Cyongereza yize, azi kukibaramo kuva kuri rimwe kugeza ku 10, ku buryo iyo atahiwe kwita ku bana akibigisha.
Assoumpta Byukusenge, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza, avuga ko Irerero Ubumwe ari icyitegererezo mu kwishakamo ibisubizo, ari na yo mpamvu biyemeje kuzana abayobora utugari tumwe na tumwe ndetse n’abashinzwe imibereho myiza mu mirenge yose igize Nyaruguru, kugira ngo baze kubigiraho.
Muri iki gikorwa cyabaye tariki 25 Mata 2023, uyu muyobozi yabwiye abari baje mu rugendo shuri kuzirikana ko igenzura riheruka muri 2021-2022, ryari ryasanze mu Karere ka Nyaruguru igwingira ry’abana rigeze kuri 39, kandi ko bafite intego y’uko muri 2024 hazaba hasigaye 19.
- Ingabire arasobanura iby’irerero Ubumwe ahagaze mu muryango w’iwe, ari na ho rikorera
Carine Akure, umukozi w’umuryango YWCA ufasha mu guteza imbere amarerero mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko hashyizwe imbaraga zihagije mu marerero, iriya mibare bayigeraho.
Ati “Abahanga bavuga ko kugira ngo umwana ave mu cyiciro cy’abagwingiye bitarenza ukwezi. Nidushyira hamwe ndumva bizashoboka.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|