Kwita ku mfungwa n’abagororwa bitwara 10% by’ingengo y’imari ya RCS

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruvuga ko 10% by’ingengo y’imari yarwo ijya mu bikorwa remezo hagamijwe ko abari muri gereza babaho neza.

Byavugiwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi itanu ibera i Kigali yatangiye kuwa kabiri tariki 28 Mutarama 2020, yahuje abayobozi mu nzego z’amagereza zo mu bihugu icyenda bya Afurika ndetse n’Umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare (ICRC), igamije kureba uko ibikorwa remezo byo mu magereza byazamuka.

Komiseri mukuru wa RCS, CG George Rwigamba, yavuze ko nubwo muri gereza haba harimo abakoze ibyaha, bahanwa ariko bakanagororwa ari yo mpamvu hagomba kuba ibikorwa remezo bigezweho bibafasha mu mibereho yabo.

CG George Rwigamba, Komiseri Mukuru wa RCS
CG George Rwigamba, Komiseri Mukuru wa RCS

Agira ati “Ubu ibyo dukora ni uguteza imbere ibikorwa remezo mu magereza bijyanye n’inyubako mu rwego rwo gufasha abagororwa. Ni ukuvuga ngo iyo twubaka tureba aho abantu baba, aho bidagadurira, aho bivuriza, aho bigira kuko iyo umuntu ari muri gereza aba ari nk’uri mu ishuri kugira ngo azavemo umuntu ufitiye akamaro igihugu”.

Ati “Mu Rwanda rero ku ngengo y’imari tubona, 10% yayo buri mwaka ishyirwa mu bikorwa remezo. Ni igikorwa gikomeza ari yo mpamvu mubona ko ibikorwa remezo mu magereza yose bigenda bitera imbere kugira ngo imibereho y’imfungwa n’abagororwa ikomeze kuba myiza”.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ugiye kurangira wa 2019-2020, RCS yahawe asaga miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Beata Mukeshimana, avuga ko inama nk’iyi ari ingirakamaro kuko ituma habaho guhanahana ubunararibonye.

Ati “Hano hahuriye ibihugu bitandukanye bya Afurika, nkumva ko hari imigenzereze myiza inyuranye iri buze guhanahanwa. Inama nk’iyi rero ituma habaho gusangira ibitekerezo kugira ngo buri gihugu kirusheho guteza imbere ibikorwa remezo byo mu magereza”.

Ukuriye itsinda ry’abo muri ICRC bitabiriye iyo nama, François Moreillon, yavuze ko gutunganya ibikorwa remezo by’amagereza ari no kurinda umutekano w’abayarimo.

Ati “Ibihugu byinshi muri Afurika bifite umubare w’imfungwa zirenze ubushobozi bw’amagereza, ni ikibazo rero kuko bigira ingaruka no ku kurinda umutekano w’abarimo. Akenshi biterwa n’uko ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa remezo by’amagereza iba idahagije”.

Bamwe mu batanze ibiganiro muri iyo nama
Bamwe mu batanze ibiganiro muri iyo nama

Ati “Ni yo mpamvu ICRC yazanye impuguke n’abandi bazobereye mu by’amagereza kugira ngo babasangize ubunararibonye mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibibazo by’ibikorwa remezo mu magereza”.

Iyo nama ibaye ku nshuro ya kabiri, ikaba yitabiriwe n’abantu 40 bo mu bihugu bya Ethiopia, Gambia, Kenya, Libya, Nigeria, Afurika y’Epfo, Uganda, Tanzania n’u Rwanda rwayakiriye, iyayibanjirije ikaba yarabereye muri Ethiopia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka