Kwita ku bibazo byugarije umuryango byagabanyije umubare w’abatwara inda zitateguwe - MIGEPROF

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, mu nama y’umushyikirano ku munsi wayo wa nyuma, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, yavuze ko kwita ku gukemura ibibazo umuryango uhura nabyo, byagabanyije umubare w’abatwara inda zitateganyijwe.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette

Minisitiri Bayisenge avuga ko mu ibarura ryakozwe mu 2015, ryagaragaje ko abakobwa bafite hagati y’imyaka 15-19 batwaye inda zitateganyijwe bageraga kuri 7%, naho mu mwaka wa 2020 baragabanuka bagera kuri 5%. Ni ukuvuga ko umubare w’abahura n’icyo kibazo wagabanutseho 2% mu gihe cy’imyaka 5.

Kuri aba bana b’abakobwa babyaye imburagihe, Leta yabashyiriyeho gahunda yo kwiga imyuga ndetse abandi bakagirwa inama yo kwirinda gukomeza gutwara inda zitateganyijwe, babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima.

Hashyizweho ahatangirwa serivisi za Isange One Stop Center 48, zifasha aba bana batewe inda guhabwa ubufasha mu bujyanama mu by’ubuzima, ubuvuzi ndetse bagatanga amakuru ku babahohoteye kugira ngo bakurikiranwe.

Minisitiri Bayisenge ati “Gutanga amakuru ni bimwe mu bidufasha gukumira umubare w’abana bakomeza guterwa inda zitateganyijwe, bikanadufasha gukurikirana ababahohoteye”.

Izindi nzititi zibangamiye umuryango harimo amakimbirane aturuka ku mibanire mibi y’abashakanye, agenda akagira ingaruka no ku bana, bamwe bagakurizamo gutwara inda zitateganyijwe abandi bakaba inzererezi.

Mu gukemura iki kibazo ngo hashyizweho inshuti z’umuryango zibarizwa ku midugudu, bagizwe n’umugabo n’umugore bahabwa amahugurwa yo kumenya gukemura amakimbirane, nabo bakegera ya miryango yagiranye ibibazo bakabafasha kubikemura, nk’uko Minisitiri Bayisenge abigarukaho.

Ati “Aba bantu baba ari inyangamugayo, batorwa ku mudugudu bagakurikirana ya miryango ibanye nabi, kugira ngo ifashwe kongera kubana neza bityo birinde abana babo guhura n’ingorane zose zavuzwe, zirimo no guterwa inda”.

Icyegeranyo cyasohowe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) muri Nzeri muri 2022, cyagaragaje ko abana bagera kuri miliyoni 21 baterwara inda zitateganyijwe buri mwaka ku Isi.

Minisitiri Bayisenge avauga ko Leta izakomeza kongera imbaraga muri ibi bibazo byugarije umuryango, birimo n’abangavu baterwa inda, babifashijwemo na ba mutima w’urugo ndetse n’abakorerabushake b’urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka