Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga byagabanutseho Miliyari eshatu – BNR

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ivuga ko kuva muri Nzeri 2020, MTN isubijeho uburyo bwo guca amafaranga ku bishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, amafaranga yakoreshwaga muri ubu buryo yagabanutseho Miliyari eshatu zirenga.

Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyakwirakwiraga cyane mu gihugu, Leta y’u Rwanda yasabye ibigo by’itumanaho na Banki gukuraho ikiguzi iyo abantu bishyura bahererekanyije amafaranga nka telefone.

Icyo gihe umubare w’abantu bakoreshaje ubwo buryo warazamutse cyane ndetse n’amafaranga ahererekanywa ariyongera.

Muri Nzeri 2020, MTN yongeye gusubizaho icyo kiguzi ku bahererekanya amafaranga bishyurana aho ku mafaranga y’u Rwanda arenga 4,000 umuntu yohereje akatwaho 0.5%.

Mu gihe abantu bavuga ko iki kiguzi ari amafaranga menshi, MTN yo ivuga ko ari macye kuko mbere y’icyorezo cya Covid-19 yajyaga ikata 1%.

Kuva iki kiguzi cyajyaho, BNR ivuga ko muri Kanama 2020 abakoreshaga uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bishyuranye Amafaranga y’u Rwanda Miliyari 5.6 na ho mu kwezi k’Ukwakira 2020 hamaze gusubizwaho icyo kiguzi bahererekanya Miliyari 2.5.

Banki Nkuru y’Igihugu ikavuga ko hakenewe ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwitabira uburyo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ivuga ko kwishyurana mu ntoki harimo ingaruka mbi nyinshi zirimo kwanduzanya indwara no gutuma amafaranga asaza bigasaba Leta gutanga andi kugira ngo hakorwe asimbura ayashaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka