“Kwishyura imitungo yangijwe muri Jenoside ntibigoye iyo iwishyura afite ubushake” - Umuturage wasahuye
Kwishyura imitungo yangijwe muri Jenoside ntibigora ubikora iyo afite ubushake bwo kwishyura, nk’uko bivugwa na Jean Bosco Kambanda, umwe mu bangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kambanda utuye mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, avuga ko n’ubwo ageze mu zabukuru nta n’ubushobozi budasanzwe afite, yamaze kwishyura imitungo yasahuye mu gihe cya Jenoside.
Yongeraho ko kwishyura imitungo ari inzitizi ituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho ijana ku ijana, kandi nyamara byoroshye kuyishyura nk’uko akomeza abivuga.
Agira ati: “Uhemukiye umuntu umusenyeye inzu, umuririye inka aragusaba ngo ngarururira utwanjye birakunaniye, ubwose twaba tujyahe? Hari abitwaza ko bidashoboka, ariko njye nabikoze ndi umusaza kandi ndabishobora”.
Kambanda avuga ko iyo uwangije imitungo yegereye uwo agomba kwishyura bakumvikana uburyo bwo kwishyura, byorohera impande zombi bigatuma bagera ku bwiyunge nyakuri.
Avuga ko ubukene budakwiye kuzitira umuntu ngo abwitwaze yanga kwishyura ibyo yangije kuko “umuntu ashobora kwishyura mu byiciro bitewe n’ubushobozi bwe”.
Kayonga John ukuriye forum y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Kayonza, asaba abangije imitungo muri Jenoside gutinyuka bakegera abo bangirije, kugira ngo bumvikane uburyo bwo kwishyura ibyo bangije.
Anasaba abafite imitungo bishyuza korohereza abo bishyuza, kugira ngo bumvikane uburyo bwo kwishyura bworohereza impande zombi.
Kutishyura imitungo y’ibyangijwe mu gihe cya Jenoside ni imwe mu nzitizi ziza ku isonga mu zikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge muri Kayonza, nk’uko umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Saverina Uwimana, yabitangarijwe ubwo ahaheruka.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|