Kwishyura imisoro ni ukwitera inkunga wowe ubwawe-Mayor Ndayisaba

Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa gatandatu, igamije gukangurira abaturage no kubasobanurira ibyiza byo gutanga umusoro, ikaba ari na kimwe mu gisubizo ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) cyashyizeho, mu rwego rwo kuziba icyuho cyabaye mu gihembwe cya mbere cya 2014/2015.

Mayor Ndayisaba Fidele na Tusabe Richard batangiza igikorwa cyo gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali kwishyura imisoro..
Mayor Ndayisaba Fidele na Tusabe Richard batangiza igikorwa cyo gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali kwishyura imisoro..

Muri uwo muhango, yanatangaje ko iki gikorwa cyo kwegera abasora, ari igikorwa cyo kubashishikariza kwiyubakira igihugu, ndetse banabatoza umuco wo kwigira kuko ak’ imuhana kaza imvura ihise.

Yagize ati ’’ Muri gahunda yo guharanira kwigira abanyarwanda batangiye, Kugeza ubu ingengo y’imari y’igihugu igizwe na 60% akomoka ku misoro y’abanyarwanda, bivuga ko abanyarwanda badatanze imisoro byateza ikibazo gikomeye. Iyi niyo mpamvu rero nk’abayobozi tuba dushishikariza abaturage kwiyubakira igihugu basora kugirango duharanire kwibonera ubushobozi bw’ibyo dushobora gukora, kandi tukanabasha kubona ibyo dukeneye bikorwa tudasabirije’’.

Iki gikorwa kizakomereza no mu tundi turere tw’umujyi wa Kigali ndetse kikazanakwira igihugu cyose, komiseri mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro Tusabe Richard, yatangaje ko kizanyura muri buri rugo, bakangurira buri muturage kwishyura imisoro ku mutungo utimukanwa kandi bawishyurira ku gihe, kugirango ibikorwa by’iterambere bigirira akamaro abaturage muri rusange hifashishijwe imisoro bitadindira.

Yagize ati ’’ Iki gikorwa kiraza kongera umusaruro ufatika mu misoro aho turi ku nyura muri buri rugo kugirango turebe niba barishyuye imisoro ku mitungo itimukanwa irimo amazu akodeshwa ndetse n’ubutaka mu myaka itatu ishize, aho dusanga abatarishyuye iyo myaka cyangwa se bafite ibirarane tukabakangurira kwishyura bidatinze batarafatirwa ibyemezo’’.

Uyu muturage yasuwe asobanurirwa iby'iyo misuro ndetse anagaragaza ubushake mu gutango umusanzo wo kwiyubakira igihugu asora.
Uyu muturage yasuwe asobanurirwa iby’iyo misuro ndetse anagaragaza ubushake mu gutango umusanzo wo kwiyubakira igihugu asora.

Tusabe yanavuze kandi ko bari no gusobanurira abo basanze batari bazi uburyo imisoro kuri iyo mitungo yishyurwa, kugirango babimenye bayishyure, kandi yagaragaje ko iki gikorwa abaturage bari kucyakira neza, kandi kizazamura ku buryo bushimishije imisoro .

Umwe mu baturage Kigali Today yasuye ari kubarurwa yatangaje ko iki gikorwa yacyakiriye neza, ko kandi nawe aterwa ishema no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu anakangurira bagenzi be muri rusange ko bagomba guharanira iterambere ry’igihugu kandi bakarigiramo uruhare, kuko ibyiza by’iterambere aribo bibagarukira.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka