Kwirengagiza uruhare rw’umuturage mu kubaka ibikorwa remezo bituma bitabyazwa umusaruro uko bikwiye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’iterambere (CRD), Fred Musime, avuga ko kuba hari ibikorwa remezo byubakwa na Leta ariko ntibibyanzwe umusaruro, biterwa n’uko umuturage aba ataragize uruhare mu iyubakwa ryabyo.

Iri soko rikorerwamo n'abantu bake kuko ryashyizwe aho abaturage batifuzaga
Iri soko rikorerwamo n’abantu bake kuko ryashyizwe aho abaturage batifuzaga

Abitangaje mu gihe mu Karere ka Nyagatare hubatswe isoko mu Murenge wa Rwempasha akagari ka Rwempasha, ariko rikaba rikorerwamo n’abacuruzi mbarwa nyamara ryaratwaye Leta amafaranga menshi mu kuryubaka.

Mu nteko y’abaturage b’umudugudu wa Mashaka, Akagari ka Rutare Umurenge wa Rwempasha, yo ku wa Kabiri tariki ya 04 Mutarama 2022, bagiranye ibiganiro n’umuryango CRD ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku ruhare rw’umuturage mu bimukorerwa.

Abaturage ba Mashaka bashimye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ko hari ibitekerezo batanze mu gihe cy’igenamigambi ndetse bihabwa agaciro harimo iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri.

Ariko na none ngo hari igitekerezo batanze nticyahabwa agaciro kandi icyo gikorwa cyari gikenewe cyane.

Nshimiyimana Jean de Dieu avuga ko hashize imyaka nk’itatu basabye isoko ariko ngo mu gusubiza icyifuzo cyabo habaho uburangare bw’abayobozi, ryubakwa ahantu ridashobora kubona abarikoreramo.

Ati “Habayeho gusigana kugurira umuturage kugira ngo tubone isoko, baritwara Rwempasha mu borozi ahatari abaturage, none ntirikorerwamo n’abarenze 15.”

Akomeza agira ati “Wareba umutungo wa Leta wahamenekeye ugasanga umuyobozi wariho icyo gihe iryo soko ryubakwa aho ngaho yarahombeje Leta, kuko ibikorwa byari bigenewe abaturage byashyizwe aho bidakwiriye, byapfuye ubusa rwose.”

Avuga ko iryo soko ryahombeje Leta, umurenge n’abaturage muri rusange kubera ko umusoro ryinjiza ari mucye ugereranyije n’uwakabonetse iyo rishyirwa ahantu hari abantu benshi.

Fred Musime avuga ko ijwi ry'umuturage iyo ritumviswe ibikorwa remezo byubatswe bitabyazwa umusaruro
Fred Musime avuga ko ijwi ry’umuturage iyo ritumviswe ibikorwa remezo byubatswe bitabyazwa umusaruro

Avuga ko ubu abaturage ba Mashaka bahisemo kwikorera agasoko kabo aho bashyira ibiribwa hasi kandi bitari bikwiye muri iki gihe.

Yongeraho ko ibikorwa remezo ubusanzwe bishyirwa ahantu hari abantu benshi kugira ngo bikoreshwe bitange n’umusaruro.

Agira ati “Muri macye ntibumvise ibitekerezo byacu, iyo babyumva baba barakoze ubugenzuzi bakareba ahatuye abaturage benshi bashoboye kuba babyaza umusaruro icyo gikorwa, aho kugishyira ahari abantu bacye batakibyaza umusaruro nk’uwakabonetse ahari benshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yemeranywa n’abo baturage ko mu gace kabo hakenewe isoko ariko akavuga ko atabizeza igihe rizabonekera uretse kubakorera ubuvugizi.

Ati “Nanjye ndabibona ko rikenewe, kubibona rero birahagije kubikorera ubuvugizi ariko sinizeza ngo uyu mwaka isoko turaribona.”

Musime avuga ko kuba hari ibikorwa remezo byubakwa na Leta ariko ntibibyanzwe umusaruro biterwa n’uko umuturage aba ataragize uruhare mu iyubakwa ryabyo.

Agira ati “Ubuyobozi bushingiye ku muturage habamo kumva icyifuzo cye kandi kigahabwa agaciro. Hirya no hino mu gihugu hari ahantu tugenda tubona hubatswe amasoko meza atwaye n’ingengo y’imari ya Leta nyinshi cyane, ariko abaturage ntibayabyaze umusaruro. Ni ikimenyetso kikwereka ko ijwi ry’umuturage rikwiye guhabwa agaciro, ritirengagijwe ku rwego urwo ari rwo rwose”.

Kubera isoko ryubakiye rya Rwempasha riri kure yabo, bahisemo kwikorera agasoko gato barambika ibicuruzwa hasi
Kubera isoko ryubakiye rya Rwempasha riri kure yabo, bahisemo kwikorera agasoko gato barambika ibicuruzwa hasi

Mu bindi abaturage ba Mashaka bifuza harimo umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga ku buryo bakwiyubakira inganda za kawunga, amazi ahagije ndetse n’umuhanda wa kaburimbo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka