Kwinjira muri FESPAD Gala Night uyu mugoroba ni amafranga 10 000 ugataramirwa n’ibihangange mu muziki w’umwimerere

Uyu mugoroba tariki ya 27/02/2013 muri Serena Hotel i Kigali harabera ibirori bikomeye bya FESPAD aho abari bubyitabire bari butaramirwe n’abahanzi banyuranye bakomeye mu muziki w’umwimerere bita live guhera isaa moya z’umugoroba.

Icyi gitaramo abateguye FESPAD bise akataraboneka cyirasusurutswa n’abahanzi b’ibyamamare nka Might Popo, Liza Kamikazi, Femi Kuti wo muri Nigeria na Gakondo Troupe kandi ngo kwinjira aho kibera muri Serena Hotel biraba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Aba bahanzi bari mu basusurutsa abitabira ibitaramo bya FESPAD.
Aba bahanzi bari mu basusurutsa abitabira ibitaramo bya FESPAD.

Mu gukomeza ibirori n’ibitaramo bya FESPAD kandi ngo hateguwe ikindi gitaramo gikomeye cyiswe Beach Party kuwa gatanu tariki ya 29/02/2013 kuri Kivu Serena hotel, mu karere ka Rubavu ku Gisenyi.

Muri icyi gitaramo ngo hazaba hari abahanzi nka Ice Prince, Kidumu, Uncle Austin, Dr Claude n’abandi naho abazacyitabira bakazishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Abateguye FESPAD baravuga ko ibindi bitaramo byose biteganyijwe buri munsi muri gahunda ya FESPAD kwinjira ari ubuntu ku bashaka kubyitabira bose.

Abateguye FESPAD baremeza ko izasusurutsa Abanyarwanda ikanagaragaza impano za benshi.
Abateguye FESPAD baremeza ko izasusurutsa Abanyarwanda ikanagaragaza impano za benshi.

Ibi ngo biri mu rwego rwo kurushaho kwegereza Abanyarwanda ibikorwa by’iri serukiramuco ry’imbyino no kugirango barusheho kubasusurutsa riri kubera mu Rwanda ku matariki ya 23/02-03/03/2013.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka