Kwimwa icyemezo cy’uko yashyingiwe byatumye abura inguzanyo

Umwalimu mu rwunge rw’amashuri rwa Kigali witwa Muramutsa André avuga ko Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma wamwimye icyemezo cyo gushyingirwa (Attestation de Marriage) bituma abura inguzanyo ya banki.

Tariki 20 Nyakanga 2017, nibwo Muramutsa André yashyingiranywe na Musabyemariya Bonnete mu buryo bwemewe n’amategeko mu Murenge wa Murama, Akarere ka Ngoma.

Ntibakomeje kuryoherwa n’urugo kuko nyuma y’amezi abiri gusa Musabyemariya Bonnete yafashwe n’uburwayi butazwi kuko yafatwaga akajunjama, ubundi agasa n’utaye umutwe.

Muramutsa ngo yakomeje kuvuza umugore we ndetse amara n’igihe kwa muganga ariko uburwayi burayoberana, kwa sebukwe bahitamo kujyana umukobwa wabo kumuvuza mu bavuzi gakondo.

Avuga ko akigerayo ngo yimwe uburenganzira bwo gusura umugore we ayoberwa impamvu ibibatera.

Ati “Ageze iwabo, naramusuraga bakanga ko navugana na we ndetse hari n’igihe nagiyeyo namenye ko yorohewe natunguwe n’uko bashatse kunkubita.”

Muramutsa yasabye icyemezo cyo gushyingirwa, Umurenge umusubiza ko agomba kuza ku biro kugira ngo basuzume ko ntacyo abura
Muramutsa yasabye icyemezo cyo gushyingirwa, Umurenge umusubiza ko agomba kuza ku biro kugira ngo basuzume ko ntacyo abura

Muramutsa avuga ko kugira ngo abone amahoro mu mutima yahisemo kwimukira mu mujyi wa Kigali aba ari ho ashaka akazi ndetse aranakabona ku rwunge rw’amashuri rwa Kigali (GS Kigali).

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 yagiye muri banki (Umwalimu Sacco) kugira ngo abone inguzanyo yo kuba yakomeza amashuri muri kaminuza ya UTAB ariko ibyemezo bamutumye ngo byamubereye ikibazo kubibona.

Avuga ko yasabwe kuzana icyemezo cyo gushyingirwa (Attestation de Marriage) gitangwa n’umurenge ndetse n’icyemezo cy’uko umugore batabana avurirwa iwabo gitangwa n’akagari ariko akaba nta na kimwe arabona.

Tariki ya 23 Gashyantare 2021, saa tanu z’igitondo, nibwo Muramutsa André abinyujije ku Irembo yasabye icyemezo cyo gushyingirwa mu Murenge wa Murama ariko asubizwa ko yaza ku murenge bagasuzuma ko hari ibyo asabwa.

Agira ati “Nagiye ku Irembo, ibyo nsabwa byose ndabikora ariko natunguwe n’uko Umurenge wa Murama nasezeraniyemo unsubije ko ngomba kuza ku murenge bagasuzuma ko hari ibyo nsabwa nyoberwa ibyo bashaka kandi byose bigaragara ku rupapuro rwa Irembo.”

Muramutsa avuga ko kubura ibi byemezo byatumye Umwalimu Sacco umubwira ko ntacyo bamufasha kuko nta cyizere cy’uko azishyura inguzanyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mugirwanake Charles, avuga ko bagiye gusuzuma mu bitabo niba koko yarashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko hanyuma bamusubize.

Avuga ko iyo bamaze kubibona byoroshye kumuha icyemezo cy’uko yashyingiwe atiriwe agera ku Murenge.

Ati “Iyo bamaze gusuzuma mu bitabo ko nta kibazo ko yasezeranye, iyo amaze gutunganya ibyo kumenyekanisha (Declare), turacyemeza (Approve)akagifatira aho ari.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Emmanuel komera cyn,ka nkusabe ubufasha,wambariza cg ukagira ukundi ubigenza:
Maze kugura ikibanza nkashaka guhinduza icyangombwa nkasanga bene kungurisha ntacyo basanganywe,tugatangira kugishaka,mubikenerwa ngo akibone hanarimo Icyemezo cy’uko bashyingiwe(attestation de marriage),ku irembo bati"dukeneye itariki ukwezi ni umwaka bashyingiriweho",kumurenge bati"ntitwabimenya byarabuze"bene gushyingirwa bati"byarabuze nibyo muri za1988".mbarize he icyo nakora ngo ngire uburenganzira kubutaka naguze?😷tell:0788553208,WhatsApp 0788877718,fb Ephrem NDUHUYABAGABO.

Nduhuyabagabo yanditse ku itariki ya: 14-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka