Kwimwa amakuru bituma imiryango imwe ya Sosiyete Sivile idakora ubuvugizi ku bibazo by’abaturage

Imwe mu miryango igize sosiyete sivile mu Rwanda igaragaza ko igihura n’imbogamizi mu kubona amakuru yakwifashisha mu gukora ubuvugizi ku bibazo by’abaturage.

Ni nyuma y’uko iyo miryango yakunze kunengwa kudakora ubwo buvugizi ku bibazo birimo n’izamuka ry’ikiguzi cya serivisi, benshi bemeza ko byakabaye bikorerwa ubuvugizi n’iyo miryango itari iya Leta. Gusa imwe muri iyo miryango igaragaza ko kudakora ubwo buvugizi, kenshi biterwa n’imbogamizi zo kudahabwa amakuru yakwifashishwa mu kubukora, nk’uko Mumpe Frank ukorera umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA abivuga.

Agira ati “Wumva nk’ikintu runaka ugashaka kugikoraho ubuvugizi, nk’urugero niba ari nk’ikigo cya Leta wumvisemo ibitagenda neza washaka gukora ubuvugizi wajya kubaza abagikoramo bakakwima amakuru.”

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego za Leta bagaragaza ko ikibazo cyo kudahabwa amakuru kuri iyi miryango, giterwa n’uko imwe muri yo ikora mu buryo busa nko guhangana n’inzego za Leta. Abo bayobozi mu nzego za Leta bavuga ko imiryango ya Sosiyete sivile ikwiye kubanza kumva ko itari mu ihangana n’inzego za Leta.

Uretse imbogamizi yo guhabwa amakuru, hari abanenga imiryango ya sosiyete sivile kwanga gukora ubuvugizi nkana, kubera gutinya inzego zimwe na zimwe ziba zifite aho zihuriye n’ubwo buvugizi.

Imiryango imwe ntihakana ko iki kibazo kiriho, ariko n’aho bibaye kenshi ngo biterwa n’uko nta bimenyetso bifatika umuryango ushaka gukora ubuvugizi uba ufite byaherwaho mu gukora ubuvugizi, nk’uko Mwananawe Aimable uhuza ibikorwa by’umuryango Ihorere Munyarwanda Organisation (IMRO) abivuga.

Ati “Ubundi utinya ari uko ibyo uvuga bidafite gihamya. Ariko iyo bifite gihamya ukegera inzego bwite za Leta zibifite mu nshingano ntizibura kukumva. Ikindi kandi ukamenya n’abashobora gukora impinduka ku buvugizi ukora.”

Mu guhangana n’iki kibazo cyo gukora ubuvugizi budashingiye ku bushakashatsi, umuryango Ihorere Munyarwanda Organization ngo watangiye gahunda yo guhugura imiryango itari iya Leta, cyane cyane ikora mu rwego rw’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.

Mwananawe avuga ko bizeye ko ibi bizatuma iyo miryango ikora ubuvugizi bushingiye ku cyizere kandi butarimo ihangana hagati yayo n’inzego za Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo se iyo miryango itikorera ubushakashi ngo imenye niba ubuvugizi igiye gukora aribwo koko, iyo miryangi ni iyihe. Ahubwo biragaragara ko itazi icyo ikora, nta kuntu Leta yayima amakuru kandi bikorana, ubwo iyo mi ryango iraza atanavuze ikibera ahantu nta buyobozi buyizi bigatuma itabona amakuru.

xx yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka