Kwimura abatuye mu manegeka birakorwa ku nyungu z’Abanyarwanda - Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ko ibikorwa byo kwimura abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, biri gukorwa ku nyungu z’Abanyarwanda, hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.

Minisitiri Shyaka yavuze ko kwimura abatuye mu manegeka biri mu nyungu z'Abanyarwanda
Minisitiri Shyaka yavuze ko kwimura abatuye mu manegeka biri mu nyungu z’Abanyarwanda

Yabivugiye mu kiganiro Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iy’Ibikorwa Remezo (MININFRA), iy’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’iy’Ibidukikije zagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ukuboza 2019.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Shyaka yavuze ko nyuma y’uko itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda), rigaragarije ko mu karere u Rwanda ruherereyemo hari imvura nyinshi, Leta y’u Rwanda yahise itekereza uko yatabara ubuzima bw’abaturage batuye ahantu hashobora kubashyira mu kaga, batarahatakariza ubuzima.

Ikiganiro cyitabiriwe na ba Minisitiri batandukanye
Ikiganiro cyitabiriwe na ba Minisitiri batandukanye

Yagize ati “Nk’inzego za Leta hakurikiyeho gushaka ahantu hashoboka, bene iyo miryango ivuye mu manegeka yakwikinga, atari ukuhaguma, ahubwo ari ukurengera ubuzima. Ni yo mpamvu mwabonye hari abagannye amashuri, n’ubwo atari inzu ariko biruta kurara hanze, cyangwa kunyagirwa”.

Minisitiri Shyaka avuga ko ibi byose byakozwe ku nyungu z’Abanyarwanda, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo, kuko Leta itategereza ko abantu babanza guhitanwa n’ibiza kugira ngo ibone gutabara.

Ba Guverineri b'Intara na bo bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru
Ba Guverineri b’Intara na bo bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru

Ati “Leta yakoze uko ishoboye mu bushobozi buke, kugira ngo abo bantu aho bishoboka bacumbikirwe, ariko abandi bagahabwa amafaranga kugirango bashake aho bacumbika. Ibyo twabikoze ku nyungu z’Abanyarwanda, ku nyungu z’ubuzima bwabo. N’ubwo tuzi ko amashuri atagenewe kugira ngo abantu bayaryamemo, twabikoze ku nyungu z’Abanyarwanda”.

Prof. Shyaka yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda, rirushaho kugenda rinozwa, kuko uko bikozwe uyu munsi, ku munsi ukurikiyeho bikorwa neza kurushaho.

Yavuze kandi ko Abanyarwanda hirya no hino baganirijwe kuri iyi gahunda, ndetse hakaba n’abafashe iya mbere bakemera gufatanya n’inzego z’ubuyobozi gusenya inzu ziri ahantu hashobora kubateza ibibazo, akavuga ko ari ikigaragaza ko hari abamaze kubyumva neza.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine, yavuze ko mu mwaka washize wa 2018, mu Rwanda hapfuye abantu barenga 250, bahitanwe n’ibiza.

Minisitiri Kamayirese yavuze ko kubera iyo mpamvu, muri uyu mwaka hagombaga gukorwa ibikorwa by’ubutabazi, kugira ngo hatongera gupfa abantu benshi.

Yavuze kandi ko n’ubwo hateganyijwe umucyo mu cyumweru cya gatatu n’icya kane cy’uku kwezi, bidasobanuye ko imvura yashize mu karere.

Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kamayirese Germaine
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine

Ati “Umuturage umwe kuba yapfa yishwe n’ibiza ni igihombo ku gihugu”.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko ibipimo bya Meteo bigaragaza ko iyi mvura izacika mu cyumweru cya gatatu cy’Ukuboza, ariko ko bitabuza abaturage gukomeza kuba maso no kwirinda, cyane cyane bagakomeza gutega amatwi iteganyagihe.

Minisitiri w'Ibidukikije Dr. jeanne d'Arc Mujawamariya
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. jeanne d’Arc Mujawamariya

Ati “Niba itangazo rya meteo ryavuze ko aho uherereye hari ibiza, ugerageze uhave, bitakuviramo gutakaza ubuzima”.

Yavuze kandi ko n’ubwo imvura izagabanuka, hari uturere tuzakomeza kugira imvura; turimo Rusizi, Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe, Gakenke na Ngororero.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Claver Gatete, na we yavuze ko mu mwaka ushize u Rwanda rwahuye n’ibiza, ko ndetse byagize ingaruka ku bikorwa remezo mu turere twose tw’igihugu.

Minisitiri Gatete kandi na we yavuze ko n’ubwo imvura y’umuhindo iri hafi gucika, hataramenyekana uko izagwa mu mezi ya Werurwe na Mata muri 2020 izaba ingana, bisobanuye ko inzego zigomba kwitegura.

Ku kibazo cy’abaturage basenyewe ariko bakanga kuva mu matongo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko abenshi ari abanze gusiga ibintu byabo.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro ari benshi
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro ari benshi

Ati “Ingamba zafashwe ni ugukorana n’inzego z’umutekano, kugira ngo abantu bimuke, ariko ibintu byabo byasigaye bikomeze kugira umutekano”.

Muri rusange mu gihugu cyose, abaturage bamaze kwimurwa ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga barakabakaba 6000. Ibihumbi bine muri bo bacumbikiwe n’abaturage bagenzi babo, abarenga 1500 bafashijwe gukodesha, naho imiryango 300 yabaye icumbikishijwe mu mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka