Kwimakaza Ubunyarwanda byari mu mahame ya PSD kuva yashingwa - Senateri Niyongana

Senateri Niyongana Gallican, umwe mu bagize biro politiki y’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), aratangaza ko kuva iri shyaka ryashingwa mu mwaka wa 1991 ryaharaniraga ubumwe bw’Abanyarwanda bose, agasaba abayoboke baryo gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Ibi senateri Niyongana yabitangaje kuwa gatandatu tariki 22/03/2014 mu nteko rusange y’ishyaka PSD mu karere ka Nyamagabe, inteko yibanze kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Senateri Niyongana aganira n'abarwanashyaka ba PSD mu karere ka Nyamagabe kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Senateri Niyongana aganira n’abarwanashyaka ba PSD mu karere ka Nyamagabe kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Ati “PSD kuva yashingwa muri 1991 yashyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda. Yaharaniye kandi irabivuga ku mugaragaro y’uko Abanyarwanda ari abavandimwe amoko baba barashyizwemo yose, n’ubu mu mahame ishyaka PSD rigenderaho kandi rikomeyeho ni uko tugomba kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Abarwanashyaka ba PSD barasabwa kunga ubumwe nk’Abanyarwanda batitaye ku mitwe ya politiki babarizwamo, ngo kuko n’ubwo iyo mitwe idahuje ibitekerezo bya Politiki isano bafitanye nk’Abanyarwanda igomba kubirenga.

Abarwanashyaka ba PSD mu karere ka Nyamagabe bitabiriye inteko rusange.
Abarwanashyaka ba PSD mu karere ka Nyamagabe bitabiriye inteko rusange.

“Turasaba abarwanashyaka bacu kunga ubumwe nk’Abanyarwanda, no kunga ubumwe n’abandi batari mu mutwe wa Politiki wa PSD kuko nibwo bunyarwanda nyine. Ni ibitekerezo bya Politiki bitandukanye ariko wa murunga uduhuje twese w’ubunyarwanda tube ariwo dushyira imbere,” Senateri Niyongana.

Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, umuyobozi w’ishyaka PSD mu karere ka Nyamagabe, yavuze ko kuba ishyaka rye ritari rishyigikiye ivangura ryakorerwaga Abatutsi bitavuze ko nta murwanashyaka waryo wagize uruhare muri Jenoside, bityo abarwanashyaka rifite ubu bakaba bagomba guharanira ko ubunyarwanda bwimakazwa.

Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, uyobora PSD mu karere ka Nyamagabe.
Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, uyobora PSD mu karere ka Nyamagabe.

Iyi nteko rusange yari yitabiriwe n’abayobozi b’ishyaka PSD kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’utugari.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka