Kwimakaza ihame ry’Uburinganire bigabanya imvune zo gukorera no guteza imbere umuryango-GMO

Umugenzuzi Mukuru w’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Nadine Umutoni, avuga ko kwimakaza ihame ry’Uburinganire byihutisha iterambere ry’Igihugu n’umuryango kandi ntawe usigaye inyuma, bituma abanyarwanda bose bagira amahirwe angana kandi bagakoresha ubumenyi n’impano zabo mu kwiteza imbere bikagabanya imvune zo gukorera no guteza imbere umuryango.

Umutoni Nadine avuga ko kwimakaza ihame ry'Uburinganire ari ukoroherwa gukorera no guteza imbere umuryango
Umutoni Nadine avuga ko kwimakaza ihame ry’Uburinganire ari ukoroherwa gukorera no guteza imbere umuryango

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023, ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire, ku rwego rw’Intara cyatangirijwe mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Ni icyumweru gifite insangamatsiko igira iti “Ihame ry’uburinganire, Inkingi y’Imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye".

Mu bikorwa bizakorwa muri iki cyumweru harimo kubarura no gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko, kugenzura ko nta bana bataye ishuri, kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere, kuganiriza abangavu babyaye imburagihe kugirango basubire mu ishuri, kubarura imiryango ifite amakimbirane igafashwa kuyavamo n’ibindi byubaka umuryango.

Mu gutangiza iki cyumweru, mu Turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba, imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye.

Umugenzuzi Mukuru w’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye Nadine Umutoni, yashimiye imiryango yasezeranye ayisaba kuba intangarugero mu kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye ndetse no gufasha mu kurwanya amakimbirane agaragara mu miryango.

Yavuze ko uburinganire ari amahirwe angana kandi asesuye ku bagore, abagabo, abahungu n’abakobwa yo gukoresha uburenganzira bwa muntu n’ubushobozi bwabo bakagira uruhare rungana mu bikorwa byose by’iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu.

Yavuze ko kwimakaza ihame ry’uburinganire byihutisha iterambere ry’Igihugu kandi ntawe usigaye inyuma ndetse bikanagabanya ingune zo gukorera no guteza imbere umuryango.

Yagize ati “Inzira Igihugu cyacu cyahisemo yo kwimakaza ihame ry’Uburinganire byihutisha iterambere ry’Igihugu n’umuryango kandi ntawe usigaye inyuma, bituma abanyarwanda bose bagira amahirwe angana kandi bagakoresha ubumenyi n’impano zabo mu kwiteza imbere bikagabanya imvune zo gukorera no guteza imbere umuryango.”

Bimwe mu bibazo bikibangamiye umuryango birimo amakimbirane mu miryango, gusambanya abana ndetse bamwe bagaterwa inda. Iri hohotera ngo ribuza umudendezo uwarikorewe n’uburenganzira ndetse bikanadindiza iterambere rye, iry’umuryango n’iry’Igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yasabye abagize imiryango kubakira ku biganiro kuko kutaganira mu muryango aribyo biha icyuho amakimbirane, ihohoterwa ritandukanye, kutandikisha abana mu bitabo by’Irangamimerere n’ibindi bibazo byugarije umiryango.

Ariko nanone yabibukije ko umunyarwanda wifuzwa ari ufite umuco, ikinyabupfura, kubana neza no kubahana.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yifuza umunyarwanda urangwa n’umuco kandi ugira ikinyabupfura, kudahohotera mugenzi wawe, kubana neza, kugira neza, kubahana, gufatanya n’ibindi byose biranga umunyarwanda ufite indangagaciro.”

By’umwihariko mu gutangiza iki cyumweru, mu Karere ka Bugesera, abana 14 bari barataye ishuri bakaba biyemeje kurigarukamo, bahawe ibikoresho by’ishuri n’ibindi by’ibanze bizabafasha mu rwego rwo kubashishikariza kugana ishuri babikunze.

Iki cyumweru cyo kwimakaza ihame ry’Uburinganire mu Ntara y’Iburasirazuba cyatangijwe kuri uyu wa 26 Nzeri 2023 kizasozwa tariki ya 03 Ukwakira 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka