Kwigira wabaye Perefe wa Gitarama hagati ya 1968-1972 yitabye Imana

Kwigira Felicien wabaye Perefe wa gatanu wa Perefegitura ya Gitarama, yitabye Imana ku myaka 92 azize uburwayi, akaba yari atuye mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Kwigira Felicien
Kwigira Felicien

Kwigira Felicien yashakanye na Nyirabayoboke Madeleine na we uherutse kwitaba Imana ku wa 09 Nyakanga 2023, babyaranye abana 11, barimo abakobwa barindwi n’abahungu bane, abana be abakiriho ni 10, batanu bakaba batuye ku mugabane w’u Burayi.

Urupfu rwa Kwigira Felicien rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, ko ari bwo ashizemo umwuka mu bitaro bya Kabgayi, ari na ho umurambo we uri mu buruhukiro.

Umuhungu we Nkurikiyimana JMV w’imyaka 70 y’amavuko, yabwiye Kigali Today ko se ari mwene Habarugira Petero na Nyirakobwa Felicité, akaba yaravukiye i Vugo mu Kagari ka Rusovu mu Murenge wa Nyarusange, hafi ya Paruwasi ya Nyarusange ari na ho yari atuye.

Yarokotse ate inkota y’ubugi ya MRND yahitanye benshi mu bakoranye na Kayibanda?

Mbere gato y’uko Kwigira aba Perefe wa Gitarama yabanje kuba Superefe i Nyanza mu 1961, ahava yimurirwa muri Gikongoro mu 1963 nabwo ari Superefe, aho yavuye aza kuba Perefe wa Perefegitura ya Gitarama kuva mu 1968 kugeza mu 1972, ubwo Perezida Habyarimana yateguraga guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda n’ishyaka rye rya MRND.

Mu 1972 habayeho imvururu zateguraga kudeta yo mu 1973, maze Perefe Kwigira yimurirwa i Kibungo aba Perefe wa Perefegitura, ari nabwo yavanyweho, akajya gufungirwa muri Gereza ya Ruhengeri aregwa ibyaha byo kugambanira Igihugu, ubwo kudeta ya Habyarimana yari imaze guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda.

Nkurikiyimana avuga ko icyo gihe se yakatiwe gufungwa umwaka n’amezi atandatu, ari nako abo bafunganywe bagendaga bicwa, ndetse na shebuja Kayibanda yaje gupfa bikavugwa ko yishwe na Habyarimana.

Avuga ko icyatumye se adapfa ari uko amaze gukatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu, yafungiwe muri Gereza ya Ruhengeri, ubwo abandi bagendaga babica, akarokoka kubera umuntu waje gukora kuri iyo Gereza wari umuzi maze akajya amuha ibyo kurya.

Agira ati “Abanyagitarama bose bakoranye na Kayibanda bagiye bicwa gahoro gahoro, ku buryo ubu nta n’uwakoranye na papa wabona. Uwo mudogiteri waje gukora muri gereza ni we wahaga papa ibyo kurya aranamwimura ajya gufungirwa ku Gisenyi, ahurirayo n’uwayoboraga Gereza na we baziranye amwitaho arokoka atyo”.

Uko amatora ya Habyarimana yabaga, Kwigira yarafungwaga

Nkurikiyimana avuga ko se amaze gufungurwa yaje gutura i Gitarama ahitwa i Nyabisindu, ubu ni mu Mudugudu wa Kamugina mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye.

Nyuma gato ngo abantu bose basabwe kujya gutura iwabo kugira ngo badahungabanya umutekano, cyangwa uwabo ukaba wahungabanywa ari nabwo Kwigira Felicien yasubiraga iwabo i Nyarusange ku ivuko, akahatura kugeza ku munsi yatabarutseho.

Ageze i Nyarusange, Politiki ya MRND na Habyarimana ntabwo byamworoheye, kuko mu buzima bwo guhinga no korora kijyambere yari abayemo yakomeje gufatwa nk’ubangamiye ubutegetsi, bakabura uko bamwikiza bagahitamo kumuhohotera mu gihe cy’amatora.

Nkurikiyimana ati “Data uko amatora y’umukuru w’Igihugu yageraga yarafungwaga, bavuga ko yabangamira amatora. Icyo gihe abatarashakaga Habyayarimana batoraga ikarita y’ibara ry’ikijuju, bagatinya ko ngo yakwica amatora, ni bwo buzima yabayemo kugeza igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Kwigira utarahigwaga muri Jenoside ngo nta byaha yakoze kuko yari afite abantu benshi bamuzi, atashoboraga kwijandika muri Jenoside, ariko ngo akaba yaranitwaye neza kubera ko yari umuntu usenga warezwe Gikirisitu.

Padiri Kiwanuka Elie, Umunyarwanda wavukiye muri Uganda akaba yarakoraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kibangu mu 1994, avuga ko Kwigira Felicien yamufashije guhungira mu Gihugu cy’u Burundi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, binyuze mu muhungu we wakoreraga imenyerezamwuga muri paruwasi ya Kibangu.

Agira ati “Nibuka ko njyewe wakuriye hanze nkaza gukorera mu Rwanda, nk’umuntu wafatwaga nk’icyitso cy’Inkotanyi, Kwigira yamfashije guhungira i Burundi kuko atari ashyigikiye abakora Jenoside, yari urugero rw’imiryango ibanye neza ku buryo yadufashaga no kwigisha Abakirisitu imibanire myiza”.

Umuhinzi mworozi uhagarariye abandi mu Murenge wa Nyarusange, Nsabimana Emmanuel, avuga ko nyuma y’uko Kwigira Felicien avuye ku buyobozi kuri Leta ya Habyarimana, yakomeje kwita ku buhinzi n’ubworozi, kuko yazanye uburyo bushya bwo korora kijyambere hakoreshejwe imfizi z’inzungu mu kongera umukamo no gutanga inyana zivuguruye.

Agira ati, “Ni umuntu wambereye intangarugero mu buhinzi. Namenye ko umwuga wagukiza atari uwo gukora akazi ko mu biro gusa, kuko n’ubuhinzi bwaguteza imbere. Yagiraga umuco wo kwigira kandi akawushishikariza abaturanyi ku buryo tutazamwibagirwa”.

Umuhungu we, Nkurikiyimana avuga ko se yakomeje kuba intangarugero mu Murenge wa Nyarusange, kandi akaba inyangamugayo ku buryo yafashaga n’inzego z’ibanze mu kwigisha abaturage guhindura imyumvire.

Nta mwana we wamukurikije mu bya Politiki uri mu buyobozi bw’Igihugu, kuko abenshi bibera i Burayi, ariko ngo bajya basura bene wabo mu Rwanda, bakaba banategerejwe kuza gushyingura umubyeyi wabo muri gahunda iteganyijwe mu matariki ya mbere ya Mutarama 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Umubyeyi kwigira imana imutuze muri paradise twamukundaga sogokuru

Mukeshankuyo yanditse ku itariki ya: 29-12-2023  →  Musubize

Umuhanga wa mbere ku isi (the greatest scientist) witwaga Isaac Newton,nawe ntiyemeraga Roho idapfa kandi itekereza,yitaba imana iyo dupfuye.Yabifataga nk’ubuyobe (apostasy).Ikindi atemeraga,ni ubutatu buvuga ko hariho imana eshatu:Imana data,imana mwana n’imana mwuka wera bibyara imana imwe.Nabyo yabyitaga ubuyobe.

bwahika yanditse ku itariki ya: 29-12-2023  →  Musubize

RIP Mubyeyi inama watugiriye zaradufashije.Imana ikwakire

Habimana Elie yanditse ku itariki ya: 29-12-2023  →  Musubize

@ Ephrem,iyo Roho uvuga idapfa,ni hehe uyisoma muli bible?Niba uli umukristu nyakuli,menya ko iyo roho uvuga,yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu dusenga.Bible ivuga ko upfuye aba atumva.Ntabwo iyo roho yakwitaba imana kandi itumva.Ni ikinyoma.Amizero umukristu nyawe agira iyo amaze gupfa,ni ukuzuka ku munsi w’imperuka.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 29-12-2023  →  Musubize

Rip mubyeyi.wabaye intangarugero mubukristu Rurema wakoreye akwakire.sinakibagirwa inama nziza wangiraga igihe nigaga mu iseminari nkuru.nuburyo wakiraga abakugana. Aheza mu ijuru .

Habimana Elie yanditse ku itariki ya: 29-12-2023  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo, Roho ye iruhukire mu mahoro (Rest In Peace).

Ephrem NSHIMYUMUKIZA yanditse ku itariki ya: 28-12-2023  →  Musubize

Abana ba kwigira babwire umuvandimwe wabo Padiri Athanase areke gusebya u Rwanda rwamureze na benenyina.

Kwigira aruhukire mu mahoro

Mobimba yanditse ku itariki ya: 28-12-2023  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo, Roho ye iruhukire mu mahoro (Rest In Peace).

Ephrem NSHIMYUMUKIZA yanditse ku itariki ya: 28-12-2023  →  Musubize

imana imuhe iruhuko ridashira kd azabere urugero abandi

Turinabo Felicien Felicien yanditse ku itariki ya: 28-12-2023  →  Musubize

Niyigendere.Aho agiye ni "iwabo wa twese".Gusa ntabwo yitabye imana,ahubwo yapfuye.Bible isobanura neza ko upfuye aba atumva.Aba ameze nk’usinziriye.Niba yarashatse imana akiriho,ataribereye gusa mu gushaka iby’isi,aba azazuka ku munsi w’imperuka,agahembwa ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yabisobanuye.Roho idapfa kandi itekereza,yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana y’abakristu.

rukera yanditse ku itariki ya: 28-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka