’Kwigira kagarara’ mu kazi ngo bituma bafatwa nk’abatanga ruswa y’igitsina

Urwego rw’Umuvunyi n’umuryango Transparency International Rwanda, baraburira abagore n’abakobwa ku myitwarire ishobora gutuma bafatwa nk’abatanze ruswa y’igitsina mu kazi, igihe badakora akazi kabo nk’uko bikwiye.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi hamwe na Ingabire Marie-Immaculée mu nama yari igamije kurwanya ruswa ku mugabane wa Afurika
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi hamwe na Ingabire Marie-Immaculée mu nama yari igamije kurwanya ruswa ku mugabane wa Afurika

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, avuga ko ’kwigira kagarara’ no kwishyira heza kwa bamwe mu b’igitsina gore iyo bari mu kazi, biri mu bimenyetso by’uko bashobora kuba batanga ruswa y’igitsina.

Agira ati "Iyi ruswa ishingiye ku gitsina iriho, iragaragara cyane ku bakobwa n’abagore bigira kagarara mu kazi kuko aba yiyumva ko iyo ruswa iza kumurinda.

"Iyi ruswa kandi irimo gutuma imikorere y’ikigo (kirimo abayitanga n’abayihabwa) idindira, kandi irasenya. Aho ni naho hahera ubundi bwoko bwose bwa ruswa".

Yabitangarije mu nama ihurije i Kigali bimwe mu bihugu by’Afurika byashyize umukono ku masezerano ahana abanyereza umutungo w’uyu mugabane bakajya kuwuhisha hirya no hino ku isi, kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2018.

U Rwanda rushyirwa ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, ku mwanya wa gatatu muri Afurika hose, ndetse no ku mwanya wa 48 ku isi mu kugira ruswa nke no gushyiraho ingamba zihamye zo kurwanya ruswa.

Ibi ariko ngo ntibivuze ko idahari ahubwo hari ruswa ishingiye ku kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa rubanda, itajyaga yemerwa n’amategeko ya mbere y’umwaka wa 2018.

Abashinzwe kurwanya ruswa mu bihugu 10 by'Afurika Transparency International ikoreramo, bahuriye i Kigali kuri uyu wa Gatanu
Abashinzwe kurwanya ruswa mu bihugu 10 by’Afurika Transparency International ikoreramo, bahuriye i Kigali kuri uyu wa Gatanu

Umuvunyi mukuru yunganiwe n’Umuyobozi wa Transparency International-Rwanda, Mme Ingabire Marie-Immaculée, wasobanuye ko uburyo bamwe mu bagore n’abakobwa bitaweho kurusha abandi bakozi, ari ikimenyetso cy’uko hari abashobora kuba batanga ruswa ishingiye ku gitsina.

Ati "Kuki aba bakobwa ari bo bahora mu mahugurwa ndetse bakanahagararira ibigo mu nama wumva ko itajyanye n’inshingano bafite mu bigo bakorera!"

Mu byo TI-Rwanda ivuga ko bizashingirwaho hafatwa umuntu uhabwa ruswa ishingiye ku gitsina ndetse n’uyitanga, harimo ubutumwa bandikirana, gufata amajwi y’ibiganiro bagirana ndetse n’ibindi bimenyetso byose umutangabuhamya yagaragaza.

Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ryo muri 2018, rivuga ko umuntu uhamwa n’icyaha cya ruswa ishingiye ku gitsina ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga guhera kuri miliyoni imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ruswa yigituba kariyo yeze se ugirango umugore cg umukobwa yagihaye umukoresha ntaba yamurangije

jaga yanditse ku itariki ya: 8-12-2018  →  Musubize

Jyewe nakoranye n’abagore n’abakobwa batangaga Ruswa y’igitsina mu bigo 3 kikomeye cyane.I am a true Witness.Nabonaga ukuntu birata ku bandi bakozi,kubera ko baryamanaga na Managing Directors cyangwa abandi ba Directors.Ikibazo nuko bene abo bagore n’abakobwa usanga aribo bategeka ikigo,kubera ko icyo bavuze cyose gikorwa.Kubera Ruswa y’igitsina,umwe muri bo yabonye akazi keza muli Bank of Kigali.Umunsi umwe umugabo we (legal husband) yaje ku kazi bararwana,bapfa umusambane we.Barwanye abandi bakozi bareba,BK ihita imwirukana.Hari umugore twari duturanye wabaye Minister kubera Ruswa y’igitsina.Ubu ni Depite.Abagore n’abakobwa babona akazi kubera sex ni benshi cyane.Gusa abasambanyi bose bajye bamenya ko bizatuma imana ibima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Wa mugani,ntacyo bimaze "kwishimisha akanya gato",hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Ni ukugira ibitekerezo bigufi cyane.

mahano yanditse ku itariki ya: 8-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka