Kwiga bigomba gufasha gutanga ubuzima –Furere Ngororabanga
Furere Benjamin Ngororabanga uyobora Abadominikani mu Rwanda, yasabye abasengera muri Paruwasi Saint Dominic yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, gufatira urugero kuri Mutagatifu Dominiko,bakigira ubumenyi ariko bataretse n’ubwenge.
Yabisabye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2016, mu muhango wo kwizihiza yubire y’imyaka 25 iyi Paruwasi imaze ishinzwe.

Iyi paruwasi yitiriwe Mutagatifu Dominiko, yashinzwe ku itariki 15 Ukuboza 1991, ihuriyemo abanyeshuri bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda n’abarimu babo.
Kwitirirwa Mutagatifu Dominiko ngo hari hagamijwe kutibagirwa abafurere b’Abadominikani baje bafite misiyo yo gushyiraho Kaminuza y’u Rwanda, bakazirikana ko abanyeshuri bakeneye no gusenga bakabagenera umupadiri uzajya abafasha (aumônier).

Furere Ngororabanga yagize ati “Dominiko yakundaga kwiga cyane, ariko hari igihe cyageze abantu bicwa n’inzara, agurisha ibitabo bye kugira ngo bashobore kubona ibyo kurya. Namwe rero mumenye ko kwiga ari byiza ariko ko bigomba kudufasha gutanga ubuzima.”
Yanavuze ko igihe cyose kwiga bidafasha abantu kubaka ishusho ry’Imana ntacyo byaba bimaze.
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare, na we yavuze ko ubumenyi budaherekejwe n’ubwenge ntacyo bumaze, anaboneraho kugira inama abasore n’inkumi biga muri kaminuza.
Yibukije abakobwa ko bagomba kurangwa n’ubwenge, bakareka irari ribagusha mu byago agira ati “umuntu aguha amafaranga ntacyo mupfana wibaza iki? Kuki wumva ko ayaguhera ko uri umukobwa mwiza gusa?”
Yabwiye n’abahungu ko bitari bikwiye ko mu buyobozi hahora humvikana imanza z’ababa babyaranye n’abakobwa bakihakana abana.
Ati “Bene aba ntibaba banazi ko bateye inda.”

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Marie Rose Mureshywankwano, na we wari muri ibi birori, yibukije abari babyitabiriye ko abasengera muri iyi paruwasi bagomba kubera abandi urumuri.
Yagize ati “Abaciye muri iyi paruwasi ya St Dominique bazajye bagira icyo batandukaniraho n’abatarahanyuze.
Umuntu nagusanga no mu murimo, abone ko uri umwana wahawe uburezi n’uburere.”

Paruwasi ya Saint Dominic yabarizwagamo abakirisitu biga muri Kaminuza n’abarimu babo, kuri ubu, hiyongereyeho abanyeshuri bo muri IPRC South.



Ohereza igitekerezo
|