Kwifungisha ku bagabo ntabwo bibangamira igikorwa cyo gutera akabariro - RBC

Ikigo cy’igihugu kita ku buzima RBC kivuga ko amakuru y’ibihuha avugwa ko abagabo baboneza urubyaro bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu (Vasectomy) bituma hatabaho gukora imibonano neza n’uwo bashyingiranywe ari ibihuha kuko iki ibi bikorwa byombi bitabangamira.

Serucaca Joel ashinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro muri RBC avuga ko kuboneza urubyaro ku bagabo biturka ku bushake bw’umugore n’umugabo bakabifataho icyemezo ku bwumvikane bwabo bombi.

Gusa Serucaca avuga ko kuba umugabo yakwifungisha burundu bitabangamira igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kuko ikomeza gukorwa uko byari bisanzwe.

Ati “ Impamvu hari bamwe bashobora kubitwara uko bitari nuko uko umuntu agenda akura ubushake bwo gukora imibonano bugenda bugabanuka bigatuma ashobora gutekereza ko byatewe niyo mpamvu”.

Serucaca avuga ko ku bagabo bakoresheje ubu buryo bwo kuboneza ntacyo bibahinduraho uko bari basanzwe bakora imibonano mpuzabitsina n’abagore babo.

Ati “ Ahubwo ku rundi ruhande bibamo umutekano kuko usanga abikora atikanga ko ashobora gutera inda”.

Serucaca avuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bwo kwifungisha burundu abamaze kubwitabira babarirwa mu 4500 kuva iyi gahunda yatangira kwitabirwa mu mwaka wa 2009.
Serucaca Joel avuga ko umubare w’abagabo bangana gutya atari mucye bitewe n’ubwitabire bwabashaka gukoresha ubu buryo.

Serucaca avuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bwa Burundu atari
bubi kuko nta ngaruka bigira ku mugabo kuko akomeza akubaka urugo rwe (gutera
akabariro) uko bisanzwe.

Ikindi avuga nuko butagira ingaruka na nke kuwabukoresheje ndetse nta
n’impinduka bitera mu mubiri.

Ati “Ubu buryo bukorwa hafungwa imiyoborantanga ariko ntibikuraho ko
umugabo akorana n’umugore we igikorwa k’imibonano mpuzabitsina kikagenda
neza.”

Ku mugabo wifungishije burundu iyo amaze kubonana n’umugore we amasohoro
ye ntabwo aba arimo intanga zijya guhura ni ijyi ry’umugore ngo bikore umwana.
Ikindi cyiza cyo Kwifungisha ku mugabo aba afashije umugore we kumurinda
kujya kuboneza urubyaro akoresheje ibinini, inshinge, ndetse n’uburyo bwo kubara
ukwezi k’umugore.

Serucaca avuga ko hari impamvu ebyiri zituma abagabo batitabira kuboneza
urubyaro bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu.

Impamvu ya mbere hari igihe umugore we abimwangira atekereza ko yazongera
agakenera kubyara, indi mpamvu ituma abagabo batabyitabira nukubera ko
uwabikoze asa nkaho sosiyete itamwakira neza akenshi usanga bagenzi babo babita inkone.

Indi mpamvu avuga ko kuba abagabo badakunze kwitabira uburyo bwo kuboneza
urubyaro bwo kwifungisha burundu biterwa no kutagira amakuru kimwe no kuba
ubu buryo ari ubwa burundu adashobora kubuhagarika igihe ashakiye kubuvamo.

Kubagabo bamaze kubyara abana bageze muri 3,4,5 Serucaca asanga nta mpamvu
yatuma batabukoresha kuko nta ngaruka n’imwe ku mubiri wabo.

Nkurunziza Simeon ni umugabo w’imyaka 47 atuye mu karere aka Kicukiro
avuga ko aba afite impungenge z’uko aboneje urubyaro
byabagiraho ingaruka zo kutongera kwishimira umubano we n’umugore igihe bari
mu gikorwa cy’abashakanye.

Ati “Jye sinabyemera, kabone n’iyo umugore yananirwa ahubwo nakoresha
agakingirizo. Sinakwemera kunkata imitsi kuko nshobora kutongera kubaka urugo
umugore akahukana.”

Ku rundi ruhande ariko hari n’abagore batemerera abagabo kuboneza urubyaro
kubera kugira amakuru atari yo kuko uwitwa Mutuyimana Annonciata avuga ko we atabyemera kuko aramutse akeneye kongera kubyara bitaba bigishobotse.

Abagabo bitabiriye kuboneza urubayro bakoresheje uburyo bwo kwifungisha
burundu bavuga ko nta ngaruka bigira ku buzima bw’umuntu kandi bitabuza
umuntu gukora inshingano z’umugabo mu rugo rwe zo guhuza urugwiro n’uwo
bashakanye.

Umwe mubaboneje urubyaro utarashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamkuru avuga ko mu bana be 2 afite yumvise atifuza kubyara undi kandi yumva atakomeza kugora umugore we kuboneza urubyaro wenyine ahitamo uburyo bwo kwifungisha.

Ati “ Kuva nakoresha buno buryo nta kibazo nigeze ngira murugo rwanjye n’uwo
twashakanye ndetse ntanubwo nigeze ngira izindi mpinduka mu mubiri wanjye”.
Uyu mugabo amara impungenge abandi bagabo bashaka kwitabiri ubu buryo ko
Nta kibazo butera ku buzima bw’umuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho! ibyo sinabikora, ubwose uramutse uhuye nimpanuka uri kumwe nabana bawe Bose bikaba ngombwa ko bitabimana bose ukarokoka numugore wawe ubwo nyuma waba ukimumariyicyi?

Alias yanditse ku itariki ya: 25-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka