Kwifatanya na PS-Imberakuri ngo ntacyo byahindura ku buryo FDLR ifatwa mu Rwanda

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) inafite amashyaka mu nshingano zayo yatangaje ko kuba ishyaka PS-Imberakuri ryifatanyije n’umutwe wa gisirikare wa FDLR, bidateze kubahesha uburenganzira bwo kwitwa ishyaka rikorera mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13/1/2014, ishyaka PS-Imberakuri ryashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ryo na FDLR byamaze kwihuza bigakora ihuriro bise FCLR-UBUMWE, rigamije kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda.

Vincet Munyeshyaka (hagati), umunyamabanga uhoraho muri MINALOC mu kiganiro n'abanyamakuru cyari kigamije gusobanura icyumweru cy'imiyoberere myiza giteganywa.
Vincet Munyeshyaka (hagati), umunyamabanga uhoraho muri MINALOC mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura icyumweru cy’imiyoberere myiza giteganywa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiyeho ku gicamunsi, MINALOC yamaganiye kure icyo gikorwa yemeza ko FDLR izahora ifatwa mu Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba, nk’uko Vincent Munyeshyaka, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC yabitangaje.

Yatangaje ko aho u Rwanda ruhagaze ari uko rufata FDLR nk’umutwe w’iterabwoba, kubera uruhare u Rwanda ruwushinja mu kugira uruhare mu iterwa rya za gerenade hirya no hino mu gihugu mu minshi ishize.

Yagize ati "Ari icyaba kivutse kuri FDLR, ari FDLR ubwayo icyo ari cyo cyose tugifata ko ari umutwe w’iterabwoba kandi si twebwe tuyifata gutyo ni amahanga yose.

Tukaba twumva ko uwo ari we wese, yaba ari ishyaka cyangwa yaba ari umuntu ku giti cye wakwifatanya na FDLR yaba agiye muri gahunda imwe nk’iya FDLR. Kandi nk’uko tubizi kugeza ubu ntago FDLR irava ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Ni ukuvuga ko n’uwajya muri gahunda yayo icyo yaba akoze ni ukwishyira kuri urwo rutonde."

Gusa Munyeshyaka yirinze gutangaza niba Leta y’u Rwanda yemeza ko PS-Imberakuri yifatanyije na FDLR ari isanzwe izwi mu Rwanda, kuko abayobozi bavuzwe muri iryo tangazo ngo batazwi mu bakoreraga mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa MINALOC bwemeza ko inzira imwe yo kugira ngo umutwe wa FDLR ube watahuka mu Rwanda mu mahoro ari uko abarwanyi b’uyu mutwe bashyira intwaro hasi, ubundi bagaca mu ngando z’abavuye ku rugerero i Mutobo.

Mu itangazo rivuga ubufatanye bwa PS-Imberakuri na FDLR hakubiyemo byinshi mu birego iri huriro rishinja u Rwanda n’imigabo n’imigambi bafite, nyuma yo gushyira intwaro hasi bakagana inzira ya politiki.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa FDLR, Alexis Bakunzibake, ukorera i Walekale, rivuga ko ihuriro FCLR-UBUMWE ryashinzwe tariki 1/7/2012, ritangazwa tariki 4/7/2013 i Musanze.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 12 )

He who is not with is against you..#MyCountry and its people should be very carefull. WHat does this hold?

Rwagasore yanditse ku itariki ya: 29-05-2014  →  Musubize

Iyi ni Strategi ya hatari uhubwo barebe neza. FDLR irabona ibyintambara bizayigora nubwo abafaransa, Congo, Monusco, Kikwete bakomeza kubafasha. Baherutse gutangaza ko bemeye gushyira intwaro hasi bashyiraho ishyaka rya Politique ari naryo rigomba kuganira na Leta ya Kigali. Barebye rero babona ntawundi bafatanya mu Rwanda Atari PS Imberakuri. Bo bumva ko FDLR niyifatanya n’ishyaka ryemewe mu Rwanda bagahindura izina, amahanga azabumva kurusha uko yabumva mu gihe bakitwa FDLR. Ndetse muraza kubibona mu minsi iraza ko n’andi mashyaka ya Opposition araza kujya muri iki gihango. Ibi byose bigamije guha isura nshya FDLR no kwerekana ko Atari ibicanyi ahubwo ko ari ishyaka rya opposition rishaka impinduka mu mahoro. Ikindi bigamije nukugirango ibyo Kikwete ya propoje ko haba kumvikana hagati ya FDLR na Kigali bigerweho kuko babonye ko FDLR ikomeje kwitwa FDLR n’amateka yayo kuvugana bitakunda. Uku kwifatanya rero kwa PS Imberakuri na FDLR bifite mission, agenda cyangwa plan ndende kandi hari ababiri inyuma tutazi, batanavugwa kuburyo Leta igomba kubikurikiranira hafi, abantu ntibumve ko ari simple declaration ya BAKUNZIBAKE.

hodari yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

reka abantu bikigihe basigaye baravangiwe kabisa, njye sinkibitindaho, gusa bapfa kudakomeza gushyigikira iterwa rya za grenade kuko byamaze kugaragara ko abazitera aribo baba baabshyigikiye, kuko nkabo muri rubavu babiri bafashwe umwe nuwo yaho muri FDLR, babyirinde kuko byazabakoraho, dukeneye amahoro asesuye mugihugu cyacu. muzehe yivugiye ko yasinye kurwanya uzabuza umunyarwanda umudendezo we.

gasasira yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

izi nkozi z’ibibi se kandi zrashaka kongera kudusubiza aho twavuye, ntituzazemerera habe nago, ubu twambariye kuzamura urwatubyaye kandi tugeze kure

kona yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Ok,ibuye ryamenyekanye ntiriba ricyishye isuka.Ibi bitumye menya abadutera grenade abaribo nababacumbikira.Aduyi tuzagenda tumumenya kandi abibazwe.Mayor Musanze ngaba ba Aduyi baherutse kukugirira nabi, babarizwa mu Karere kacu tugomba rero kubashakisha uruhindu.

mwanamwa yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Ibi ni ugusetsa imikara! FDRL abayigize baratahuka bakidegembya uko bashatse nyamara ugize ngo aragaragariza FPR ko hari ibyo atabona kimwe nayo, inzira ikaba 1930!

Hagomba kuba hari ikibazo muri Politiki yo mu Rwanda!

Ndindabahizi yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Ninde waba uzi urutonde rw’imitwe y’iterabwoba harimo na FDLR aho byaba byanditse cg se biswe umutwe w’iterabwoba kuva ryari kandi na nde?

pacifique yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Ariko umenya barwaye mu mutwe aba bantu!! ntabwo bumvikana ku uburyo abantu bitwa ngo baba mu Rda noneho banitwa ishyaka , kwifatanya na FDLR ifatwa nk’iyahekuye U RDA nubu igifite umugambi wo kwica abanyarwanda!!

bunani yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Umuntu yakwibaza niba PS-Imberakuri yo itafatwa nk’abaterebwoba batwihishemo!! ni bagende biduteza akavuyo ka FDLR..tubvamaganiye kure cyane!!

bruno yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Ni gute ishyaka ryitwa ngo riremewe mu Rda ryiyemez GUfatanya n’umutwe w’iterabwoba wamaganwa n’Isi yose!!? hari ibintu njyewe bijya bindenga pee!!

doudou yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Ariko se aka si akumiro dii!! ubu se nk;aba baba bishingikirije iki? mbona ahari abantu basaze burundu kabisa!!

kabare yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

none se iyo ni PS Imberakuri isanzwe ikorera mu Rwanda? njye numva byaba ari ikosa rikomeye cyane ndetse nabo ubwabo ni aba teroristes njye nakwisabira MINALOC guhita babahagarika ndetse bakabajyana no mu butabera gukorana n’imitwe yiterabwoba cyane cyane abakoze jenoside ni agasuzuguro gakabije.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka