Kwibumbira muri “CEP” byagiriye akamaro gakomeye Abanyarwanda

Abanyeshuri basengera mu itorero rya ADEPR bize n’abiga muri Kaminuza y’u Rwanda batangaza ko kwibumbira mu muryango “CEP” byagiriye akamaro gakomeye Abanyarwanda.

Isabukuru ya CEP n'abantu batandukanye barimo abanyeshuri n'abayobozi
Isabukuru ya CEP n’abantu batandukanye barimo abanyeshuri n’abayobozi

Babigarutseho ubwo bizihiza isabukuru y’imyaka 15 y’ishingwa ry’umuryango bahuriyemo wa CEP-Umuzabibu (Communauté des Etudiants Pentecotistes), tariki 06 Ugushyingo 2016.

Juvénal Hategekimana, umwe mu batangije CEP, avuga ko muri iyo myaka ishize bageze ku bikorwa bitandukanye birimo gutanga umusanzu mu bumwe n’ubwiyunge no mu isanamitima bicishijwe mu biterane by’ivugabutumwa.

Avuga ko guhera muri 2003, nta mwaka washiraga nta gikorwa cy’isanamitima bakoze. Ku ikubitiro bagiye i Rubavu maze umwe muri bagenzi babo wari waranyaze inka arayisubiza anatanga n’iya kabiri.

Bakata gato bizihiza isabukuru y'imyaka 15 ya CEP
Bakata gato bizihiza isabukuru y’imyaka 15 ya CEP

Muri 2004 ho ngo bakoze igiterane i Kaduha, maze abari abacengezi bemera guhinduka bareka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Hategekimana avuga ko CEP bayitangije mu mwaka wa 2001. Ariko ngo byasabye imyaka itatu kugira ngo ishinge imizi.

Akomeza avuga ko bataratangiza uwo muryano batumvikanaga uko bakorera Imana muri kaminuza. Avuga ko icyo gihe babaga mu matsinda, buri ryose rikagira ibyo rigenderaho bitandukanye n’iby’abandi basangiye itorero rya ADEPR.

Agira ati “Ibyo byateraga umwuka mubi muri kaminuza no mu matorero ari hafi yayo. Abapantekotisite baturutse mu bindi bihugu na bo baburaga aho bisanga.”

Banakoze igikorwa cyo gutanga amaraso
Banakoze igikorwa cyo gutanga amaraso

Abibumbiye mui CEP bizhije isabukuru y’imyaka 15 ibayeho, bagura ibikorwa by’ubwitange, batanga amaraso na mituweri ku bantu ijana bo mu Murenge wa Ngoma, i Huye.

Elie Kwizera uyobora CEP muri UR-Huye avuga ko bari gutekereza gutangiza imishinga y’ubucuruzi izaha akazi abakene, babona amafunguro n’amafaranga y’ishuri bibagoye.

Agira ati “Izanatubashisha kubona amafaranga yo gukomeza ibikorwa by’urukundo, tutarinze gushakisha inkunga.”

Abayobozi batandunye basabye abibumbiye muri CEP kuba intangarugero mu myitwarire myiza, birinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, bakanabishishiakiriza bagenzi babo.

Bamwe mu bagize CEP bafata ifoto y'urwibutso n'abashyitsi batandukanye
Bamwe mu bagize CEP bafata ifoto y’urwibutso n’abashyitsi batandukanye

Banasabwe gukomeza ibikorwa bifasha mu bwiyunge bw’Abanyarwanda n’iby’isanamitima kuko icyegeranyo cya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge cyo muri 2015 kigaragaza ko Abanyarwanda 27,8% bacyireba mu ndorerwamo y’amoko.

Naho ababarirwa muri 25,8% baracyifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside hakiyongeraho ababarirwa muri 4,6% bagifite ibikomere batewe na Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka