Kwibuka n’inzira yo kubona imbaraga zo kubaka ahazaza-Minisitiri Dr Malimba

Minisitiri w’Uburezi, Dr Malimba Papias Musafiri, arasaba Abanyarwanda bose kumva ko kwibuka amateka mabi ari inzira yo kubona imbaraga zo kubaka ah’abazaza.

Minisitiri Dr Malimba yabitangaje kuri uyu wa 24 Mata 2016, ubwo yifatanyaga n’abarokokeye i Mayunzwe mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.

Minisitiri Dr Papias Malimba Musafiri agiye gushyira indabo ku rwibutso.
Minisitiri Dr Papias Malimba Musafiri agiye gushyira indabo ku rwibutso.

Mu buhamya batanze, bagaragaje uburyo abatutsi barenga 500 biciwe ku musozi wa Nzaratsi ahitwa Karuvaruriyo aho interamwe zari ziyobowe n’uwitwaga Mahuku zabishe zikoreshejene ubugome bwinshi.

Minisitiri Dr Malimba, Yagize ati “Aya mateka twumva nk’aha, akwiye kuduha imbaraga, tukamenya guhangana na yo kuko ni bwo tuzabasha kubaka igihugu kitazongera kugarukamo amacakubiri, duharanira ko abadukomokaho, bazaba mu gihugu cyiza kizira umwiryane”.

Abarokokeye i Mayunzwe bavuga ko bababazwa cyane n’abavandimwe babo biciwe ku musozi wa Nzaratsi, kandi bari bagerageje kwirwanaho ariko bakaza kuganzwe hakarokoka umuntu umwe gusa.

Charles Habonimana, ni we wenyine warokokeye i Nzaratsi afite imyaka 11 y’amavuko, Avuga ko yameze kubona ise bamwishe ndetse n’abavandimwe be bose, babibicishije ifuni, we agasaba ko yakwicishwa umuhoro ariko ngo baranga.

Ati “Nabonye bose bamaze kubamara, nsaba ko batanyicisha ifuni mbasaba gukoresha umuhoro. Uwari uyoboye izi nterahamwe ari we Mahuku ategeka ko batanyica, ahubwo ko bagomba gushaka uko bazambamba bakazajya berekana uko umututsi yasaga.”

Yasabye ko abantu bumva kwibuka nk'inzira yo kwiteza imbere.
Yasabye ko abantu bumva kwibuka nk’inzira yo kwiteza imbere.

Habonimana avuga ko mu gihe bari bagitegereje kumubamba inkotanyi zahise ziza zikamurokora. Akomeza avuga ko i Nzaratsi habereye ubwicanyi bukomeye cyane dore ko ari we wenyine wasigaye wo kubara inkuru.

Abarokokeye i Mayunzwe muri rusange bakaba basaba ko urwibutso rushyinguyemo ababo rwakubakwa ku buryo bugezweho, kugira ngo bazajye baza kubibukira ahantu heza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yabijeje ko umwaka utaha bazafatanya bakareba uko rwakubakwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo nterahamwe yari iyoboye izindi yitwaga Sebuhuku ntabwo ari Mahuku!!

Bidier yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka