Kwibuka muri uyu mwaka bizagera kuri benshi kurusha imyaka yashize
Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi bizagera ku bantu benshi kurusha mu myaka yashize, kubera ko bizabera mu midugudu, ibisobanuro by’ibara ry’ikijuju ndetse n’icyumba cy’amahoro kizazengurutswa hirya no hino mu gihugu.
Ministiri w’umuco na siporo, Mitali Protais yavuze ko uyu mwihariko wo kwibukira mu midugudu ndetse n’inyigisho zikubiye mu biganiro 13 bizahatangirwa, bizafasha benshi gukumira Jenoside birushijeho, ugereranyije n’imyaka 19 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda.

“Mu myaka ishize abaturage bibukaga babifashijwemo n’ibiganiro bibera ku ma radio no ku nzego z’ubuyobozi zitabegereye, ariko ubu nta muntu uzananirwa kwifatanya n’abandi aho atuye mu midugudu”, nk’uko Ministiri Mitali yatangaje, nyuma y’uko abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu batangije icyunamo kuri uyu wa 07/04/2013.
Umwihariko wo muri uyu mwaka kandi ngo ni inyandiko zikubiyemo inyigisho, ahanini zivuga ku bana bavuka ku bantu bakoze Jenoside, ariko bakaba barashoboye kunga imiryango yabo n’iy’abiciwe, kubera ibikorwa byo kwita ku barokotse Jenoside.

Izi nyigisho ziri mu rwibutso rwa Jenoside i Kigali mu cyumba cyiswe icy’amahoro, ngo zizazengurutswa hirya no hino mu gihugu; nk’uko Ministiri Mitali yatangaje.
Icyumba cy’amahoro ngo kirasobanura muri rusange amateka ya Jenoside n’uburyo yakozwe, ariko kikongeraho n’inzira yo kugera ku mahoro u Rwanda rufite kuva mu mwaka w’1994.

Ministiri Mitali yavuze ko ibisobanuro by’ibara ry’ikijuju (gris) ryasimbuye iry’umwura (mauve), risobanura uburyo bwa gakondo bwitwaga kwirabura nk’igihe Abanyarwanda bamaraga mu kunamira ababo, ariko ko nta gihe umuhango wo kwera uteganijwe kuberaho, kubera ko ngo Abanyarwanda bazahora bibuka ababo.
Ubuzima bw’igihugu muri iki gihe ngo buri mu maboko y’urubyiruko, aho Ministiri Mitali arusaba kwitabira ibiganiro bizabera hose mu midugudu igize igihugu, kandi ko ngo abazabitanga bateguwe bihagijje.

Kuri uyu munsi wa mbere wo kwibuka ku nshuro ya 19, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize indabo ku mva z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rw’i Kigali, acana urumuri rw’icyizere ruzamara amezi atatu bisobanura igihe Jenoside yamaze mu 1994, ndetse akaba yifatanyije n’abaturage mu rugendo ruva ku Nteko rugana kuri stade Amahoro.

Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Minister Mitali you are smart. I like the way you behave, mu bwitonzi n’ubushishozi mubyo ukora byose. Uri imfura muri make. Keep it up.