“Kwibuka Jenoside nta Munyarwanda bitareba”-Guverineri w’Amajyepfo

Mu kiganiro gihuza umuyobozi w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyentwari, n’abanyamakuru kiba rimwe mu gihembwe cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 03/04/2012 yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 nta Munyarwanda n’umwe bitareba.

Icyo kiganiro cyabereye i Nyanza ku cyicaro cy’Intara kibanze ku kurebera hamwe aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi igeze mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo.

Mu turere twose habaye inama itegura icyunamo ndetse banemeranya aho kizatangirira naho kizasorezwa mu rwego rwa buri karere; nk’uko byasobanuwe na Guverineri Munyentwari.

Yasobanuye ko abazatanga ibiganiro nabo barangije gutegurwa ndetse n’ibiganiro bizatangwa bikaba bihari ku nsanganyamatsiko imwe igira ati “Twigire ku mateka, twubaka ejo heza”.

Nk’uko byasobanuwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, ibiganiro bizatangwa bizibanda ku kamaro ko kwibuka ubwabyo, uburyo amahanga atangiye gufata ingamba zihamye zo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo, amateka yaranze ubukungu mu Rwanda mbere ya Jenoside na nyuma yayo, amateka yaranze ubutabera mbere na nyuma ya Jenoside n’ibindi.

Inzego z’ibanze zasabwe gutegura aho ibiganiro bizabera no gushishikariza abaturage kuzabyitabira. Mu bihe by’icyunamo, inzego z’umutekano zizaba ziri hafi mu bikorwa byo gucunga umutekano aho ibiganiro bizajya bibera.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro cya guverineri w'Intara y'Amajyepfo cya tariki 03/04/2012
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro cya guverineri w’Intara y’Amajyepfo cya tariki 03/04/2012

Mu bibazo byabajijwe n’itangazamakuru nabyo byibanze ku cyunamo habazwa aho inyubako z’inzibutso zigeze, uko umutekano w’abacitse ku icumu uzacungwa ndetse n’aho Intara y’Amajyepfo igeze mu gikorwa cyo kurangiza imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca.

Asubiza ibyo bibazo, Guverineri Munyentwari yavuze ko imyiteguro imeze neza mu turere twose. Yagize ati “Hirya no hino mu turere inzibutso zarasukuwe izindi zirimo gusanwa no kubakwa”.

Ku birebana n’umutekano w’abacise ku icumu rya Jenoside yatangaje ko mbere y’uko icyunamo kigera nta bibazo by’amacakubiri n’ingengabitekerezo birimo kugaragara kuko abantu bagenda barushaho kumva akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe wifuza ko ibibazo byabaho kuko nta cyiza cy’amacakubiri no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Imanza z’imitungo nazo zirimo kurangizwa hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo. Yifashishije imibare, Guverineri yagaragaje ko hari uturere turi ku isonga ariko twose muri rusange tukaba turi hejuru ya 80% by’imanza zamaze kurangizwa.

Icyo kiganiro cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zikorera ku rwego rw’Intara harimo n’abayobozi b’Uturere 8 tugize Ntara y’Amajyepfo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka