Kwibohora31: Nyagatare habaye urugendo rugana aho Inkotanyi zafashe bwa mbere

Abaturage n’abayobozi bavuye hirya no hino mu Burasirazuba bw’u Rwanda barizihiriza Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu gataka ka mbere Inkotanyi zafashe mu 1990 k’ahitwa i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe w’Akarere ka Nyagatare.

Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare hamwe n’abaturage b’ako Karere bahagurukiye kuri Sitade, aho bagiye gukora urugendo rw’ibirometero 21 berekeza i Gikoba, bakaba baza kuhahurira n’itsinda ry’abaturage b’Umurenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma, na bo bahagurukira i Kagitumba aho urugamba rwatangiriye ku itariki ya 01 Ukwakira 1990.

Umuyobozi w’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, Medard Bashana, akaba ari n’Umuyobozi w’abasura Umuhora mugari w’ayo mateka, avuga ko uru rugendo rw’amaguru rugamije kuzirikana ku buryo Inkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohora Igihugu nta bikoresho bihagije nk’imodoka zifite.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa witabiriye uru rugendo yavuze ko urugendo rwo #Kwibohora31 rwiswe ‘Liberation Walk’ rugamije kuzirikana, kwishima ndetse no kumara amatsiko by’umwariko abakiri bato bagiye kureba aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye no kugira ngo bongere kuzirikana baniyibutse ko aho bavuye ariho bubakira umusingi w’aho bagana.

Naho umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko bateguye urugendo rwo #Kwibohora31, kubera ko bishimira kuba aka Karere karabaye amarembo y’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’ibimaze kugerwaho mu rugendo rw’iterambere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka