#Kwibohora26: Ibikorwa biteza imbere abaturage byatwaye Miliyari 88 FRW

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango avuga ko mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye, hakozwe imishinga minini 12 igamije guteza imbere abaturage ifite agaciro ka Miliyari mirongo inani n’umunani.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020 ubwo Umukuru w’Igihugu yasuraga bimwe muri ibyo bikorwa byubatswe mu Karere ka Nyagatare, hanizihirizwa ku rwego rw’Igihugu umunsi mukuru wo kwibohora.

Muri ibyo bikorwa harimo imidugudu 14, amazu 528 yubakiwe abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiraro 20, ibirometero 401 by’imihanda, ibigo nderabuzima 11, amashuri, amasoko, gutanga amazi ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Lt Col. Innocent Munyengango avuga ko imidugudu 14 y’icyitegererezo yubatswe ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari 8 na miliyoni 82.

Imidugudu y’icyitegererezo uko ari 14 yahaye icumbi imiryango 318 mu turere 14 mu ntara zitandukanye.

Hubatswe amazu 286 yubakiwe abasizwe iheruheru na Jenoside akaba acumbitsemo imiryango 651, aya mazu akaba yaruzuye atwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 6 na miliyoni 990.

Hubatswe kandi ibiraro 20 mu turere twa Ngorero, Burera, Muhanga, Karongi, Ruhango na Nyabihu. Ibyinshi ngo byubatswe hagamijwe gukemura ingaruka zatewe n’ibiza byibasiye utwo duce.

Iyubakwa n’isanwa ry’ibi biraro ngo ryatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 17 na miliyoni 233.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col. Innocent Munyengango avuga ko imihanda yubatswe ku burebure bwa kilometero 401 byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na Miliyoni 167.

Uyu mwaka kandi hubatswe ibitaro 2 ari byo bya Gatonde mu karere ka Gakenke na Gatunda muri Nyagatare abaturage bemerewe n’umukuru w’igihugu ndetse n’ibigo nderabuzima 9.

Mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri ku bufatanye n’Inkeragutabara (Reserve Force) hubatswe ibyumba by’amashuri.

Inkeragutabara kandi ngo zafatanyije n’izindi nzego mu buhinzi harwanywa isuri, abaturage borozwa amatungo.

Mu bikorwa byatashywe mu karere ka Nyagatare harimo umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro, inzu mberabyombi iri mu mudugudu w’icyitegererezo, ikigo nderabuzima cya Tabagwe, ishuri ryisumbuye rya Tabagwe ndetse n’ibindi bikorwa bifasha mu batuye mu mudugudu w’icyitegererezo.

Ishuri ryisumbuye rya Tabagwe rizacumbikira abahungu n’abakobwa 903, rikagira n’ibyumba by’abarimu bagorwaga no kugera ku ishuri.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col. Innocent Munyengango avuga ko ibikorwa byakozwe hagamijwe guteza imbere abaturage byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 88 kubera ko byakozwe mu bufatanye n’inzego zitandukanye.

Avuga ko iyo biza gukorwa binyuze mu masoko asanzwe byari butware amafaranga y’u Rwanda miliyari 96.5 bifasha Leta kwizigamira amafaranga y’u Rwanda miliyari 8.5. ibi bikorwa byakozwe mu gihe kiri hagati y’amezi 3 n’umwaka umwe.

Lt Col Munyengango avuga ko ibi bikorwa bizafasha cyane abaturiye imipaka no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Dusesenguye dusanga ibikorwa byagezweho, twumva ko hari byinshi abaturiye imipaka bashobora kuba barabonye nka serivise, imibereho y’Abanyarwanda na yo ikazamuka, ireme ry’uburezi bw’abana, guhahirana n’ibijyanye n’ubuzima byose bikaba byariyongereye.”

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka