#Kwibohora25 : Inzu ibitse amateka menshi y’urugamba mu isura nshya
Muri iki gihe, aho umuntu ahagaze hose muri Kigali, ashobora kubona inzu nziza y’umweru iba ishashagiranamo amatara mu masaha ya nijoro.

Kugeza ubu, uretse ‘Kigali Convention Center’, nta yindi nzu ivugwa cyane aho ku Kimihurira itari iyo nzu y’icyicaro cy’inteko ishinga amategeko, imaze ukwezi kurenga isizwe amarangi yera.
Ubu, usanga hari abavuga batebya bayigereranya n’inzu irimo ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ‘White House’, nk’uko bivugwa na Ngarambe Emmanuel, ukora umwuga wo gutwara abantu muri taxi voiture.
Ngarambe mu rwenya rwinshi yagize ati, “Ubu noneho natwe dufite “White House” yacu ”.

Iyo nzu yahoze yitwa ‘Conseille Nationale de Developpement (CND)’, imaze imyaka makumyabiri n’itanu itarasigwa amarangi yera. Hari igihe yasizwe irangi, ariko igumana amabara yari ifite mu gihe igihugu cyabohorwaga.
Hari abantu batandukanye bavuga ko bishoboka ko iyo sura nshya y’inzu ikoreramo inteko ishinga amategeko, igaragaza ko u Rwanda rumaze kwiyubaka nyuma yo kuva muri Jenoside.
Iyo nzu kandi ni yo ya mbere yacumbikiye abasirikare 600 b’Inkotanyi ba Batayo ya gatatu y’ikitwaga ‘Rwanda Patriotic Army (RPA)’, abo bakaba baragize akamaro gakomeye cyane kuko uretse kurinda abanyapolitiki bari kumwe muri iyo nzu, banarokoye ibihumbi by’Abatutsi bicwaga muri icyo gihe.
Ku itariki 3 Nyakanga 2019, biteganijwe ko hazerekanwa filimi mbarankuru yiswe “The 600” cyangwa se “Ba 600” ugenekereje mu Kinyarwanda, iyo filimi ikaba igamije kwereka Abanyarwanda uko iyo Batayo yitwaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’uko izo ngabo muri rusange zagejeje Abanyarwanda ku kwibohora n’umutekano bafite uyu munsi.
Nk’uko bitangazwa na Richard Hall, watunganije iyo filimi, “The 600 ni ingenzi cyane kuko ni filimi igamije guha icyubahiro abitanze ku rugamba, hazirikanwa ubutwari bwabaranze, ndetse ni no kuzirikana abaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
“Ikindi kandi ni filimi igaragaza isano yari hagati y’abasirikare ba “RPA” n’abaturage bageragezaga kurokora, icyo kikaba cyari kimwe mu bikorwa byari bigoye mu rwego rwa gisikirikare, kuko bakijyanishaga no guhagarika Jenoside.”

Uko abo basirikare 600 bageze muri iyo nzu, ubu ikoreramo inteko ishinga amategeko, amateka agaragaza ko ku itariki 28 Ukuboza 1993, Batayo igizwe n’abasirikare 600 batojwe neza, bahagurutse ku Mulindi wa Byumba, ahari icyicaro gikuru cya “RPF” baza i Kigali baherekejwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu butumwa mu Rwanda. (UN Assistance Mission in Rwanda “Unamir”).
Abo basirikare 600, ni bamwe mu bari bagize “RPA” yari iyobowe na RPF- Inkotanyi yatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.
Nyuma yo gusinyana amasezerano yo guhagarika intambara na guverinoma yari ku butegetsi icyo gihe, byari byemejwe nk’uko byavugwaga mu masezerano ko RPF izahagararirwa ku rwego rwa 40%, hanyuma imyanya isigaye ikaba iya goverinoma yari ku butegetsi.
Gusa ibyo ntibyigeze bijya mu bikorwa, ahubwo izo ngabo zari ziyobowe na Lt. Gen. Charles Kayonga ubu uhagarariye u Rwanda mu Bushinwa, icyo gihe akaba yari afite ipeti rya “Lieutenant Colonel”, zatangiye kuraswa n’umutwe w’ingabo zari zishinzwe kurinda uwahoze ari Perezida wa Repubulika Habyarimana Juvenal.
Nk’uko bigaragazwa n’amwe mu mateka, ibisasu byaraswaga abo basirikare 600, byaturukaga i Kanombe ahari ikigo cya gisirikare gikomeye, gituranye n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, ubu ni mu Karere ka Kicukiro.
Ibindi bisasu byaturukaga ku musozi wa Rebero, umusozi ubona ko witegeye Umujyi wa Kigali neza.
Nk’uko amakuru aturuka muri “RDF” (Rwanda Defence Force), abigaragaza, ibyo byakurikiwe no kuraswa gukomeye kw’ingoro y’inteko ishinga amategeko, kandi ni yo yari icumbikiye abasirikare ba ‘RPA’.
Kuri ubu hari ikimenyetso (monument) cy’imbunda ihanura indege (The 12.7 mm anti-aircraft gun), kiri hejuru y’ingoro y’inteko ishinga amategeko.

Nk’uko bigaragazwa n’amakuru aturuka mu ishyinguranyandiko ya RDF (archives), iyo mbunda yafashije cyane mu guhangana n’ibisasu byaraswaga bivuye mu birindiro byavuzwe haruguru, icyo gihe byari bifitwe n’ingabo za Habyarimana.
Umwe mu bakoreshaga iyo mbunda yari hejuru y’inteko ishinga amategeko, ni uwitwa Rwabinumi David wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru afite ipeti rya “Majoro”, akaba atarashoboye kugira ibyo atangariza Kigali Today. Birashoboka ko azatanga ubuhamya burambuye muri filimi “The 600”.

Iraswa ry’iyo nzu yari icumbikiye abasirikare 600 ba RPA, ryatangiye mbere y’uko guverinoma y’agateganyo irahira. Ubwo indege y’uwari Perezida Habyarimana Juvenal yahanurwaga ku itariki 6 Mata 1994, Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni itangira ubwo.
Kuva ubwo, Batayo ya gatatu ya RPA, yahanganye n’ibitero bikomeye, bituma inahindura ubutumwa yari ifite bwo kurinda abanyapolitiki, itangira guhagarika Jenoside.
Ibihumbi by’Abatutsi batangiye kujya ku nzu ikoreramo inteko ishinga amategeko, bahungiye ku basirikare ba “RPA”, abenshi muri bo bakaba bararokokeye muri iyo nzu.
Ishimwe Clementine yari afite imyaka 20, ubwo ababyeyi be bageragezaga guhungira muri iyo nzu ubu ikoreramo inteko ishinga amategeko.
Aganira na Kigali Today yagize ati ”Iryo joro twumvise urusaku rw’amasasu menshi, papa araza atubwira ko indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana Juvenal yarashwe. Icyo gihe twumvise ko iryo ari ryo herezo ryacu”.
Ishimwe yibuka ko, muri iryo joro nyine, Ise yagarutse, akabategeka kwitegura bakava aho bari batuye ubu hitwa “Sonatubes” mu Karere ka Kicukiro, bakajya ahakorera inteko ishinga amategeko muri iki gihe.
Yagize ati “Twaragiye muri iryo joro, kugeza tugeze ku nteko, abasirikare ba RPA badushyira mu nzu zari aho mbere yo kutujyana i Byumba mu gice cyari kirinzwe n’Inkotanyi. Uko ni ko umuryango wanjye warokotse”.
Ishimwe avuga ko ingoro y’inteko ishinga amategeko imuza mu bitekerezo buri munsi.
Yagize ati “Nkunda iriya nzu. Ariko cyane cyane amabara yayo y’umweru mashya avuga byinshi ku Kwibohora. Nkunda ririya bara ryera, rishushanya amahoro. Iriya nzu yaturokoye abicanyi. Ntitwabona uko twashimira ingabo zari iza RPA”.
Abayobozi bo ku Nteko ishinga amategeko, bo babwiye Kigali Today ko amarangi mashya yasizwe kuri iyo nzu, ntaho ahuriye no Kwibohora ku nshuro ya 25, uzizihizwa ku itariki ya 4 Nyakanga. Ibara ryera risobanura umutekano, ubwiza, isuku, bigaragaza uko u Rwanda rufatwa ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo irangi risize ku ngoro y’inteko ishinga amategeko ryahinduwe, ibimenyetso by’amasasu yarashwe kuri iyo nzu biracyagaragara, kugira ngo bizakomeze kuba urwibutso rwo Kwibohora.

Abato babyiruka, cyane cyane abakomoka kuri abo basirikare 600, ndetse n’abarokotse ayo masasu, bajye babireba bavuge bati “Harakabaho u Rwanda, harakabaho abarubohoye”.
Inkuru zijyanye na: kwibohora25
- MIFOTRA itangaje umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa gatanu
- Abanyarwanda twese twari tuboshye - Yolanda Mukagasana
- Kigali: Ibirori by’umunsi mukuru wo kwibohora byari bibereye ijisho (Amafoto + Video)
- Akababaro k’impunzi n’ikandamizwa ry’abari mu gihugu byabaye intandaro y’urugamba rwo kwibohora
- Kwibohora k’u Rwanda mu maso y’umunyabugeni
- Kwibohora25: Kigali Arena n’ ikibuga cya Cricket ku isonga mu bikorwa remezo bya siporo n’imyidagaduro
- Kwibohora25: Ibikorwa by’Ingabo byatumye Leta izigama arenga miliyari 12
- Ibitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ bihura na gahunda yo Kwibohora 25- Bonhomme
- Perezida Kagame ntiyemeranya n’abavuga ko hari ibice by’isi byaremewe gukena
- Kwibohora25: Perezida Kagame yatashye umudugudu wa Karama wuzuye utwaye miliyari 8Frw
- Col. Rugazora yasobanuriye urubyiruko ubutumwa bw’igitabo Perezida Kagame yasohoye
- Ubutumwa bwa bamwe mu bahanzi bazitabira igitaramo cyo Kwibohora 25
- Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda (Video)
- Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora - Perezida Kagame
- Ndabashimira bana b’ u Rwanda mwabohoye urwa Gasabo
- Ingabo zo muri Afurika y’Iburasirazuba zirimo kuvura abaturage mu Rwanda ku buntu
- Gasabo: Kwibohora mu miturire n’uburezi birarangirana na 2019/2020
- Nyagatare: Uko Ishimwe watangiye kunywa urumogi yiga amashuri abanza, yatangiye ubuhinzi bw’umwuga
Ohereza igitekerezo
|