“Kwibohora nyakuri ni ukwikura mu bukene n’ubujiji” – Kangwagye
Kimwe n’utundi turere tw’igihugu, Akarere ka Rulindo kizihije umunsi wo kwibohora kuri uyu wa Kane tariki 04/07/2013. Ku rwego rw’Akarere ka Rulindo, iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kisaro, Akagari ka Kamushenyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus wari witabiriye ibi birori, akaba yabwiye abaturage ko kwibohora bya nyabyo bishingiye ku kwikura mu bujiji,no mu bukene.
Umuyobozi w’akarere yashimiye abaturage uburyo baje kwizihiza uyu munsi ari benshi kandi basusurutse. Yabashimiye kandi uruhare rwabo,mu kugirango akarere kabo kakabe kageze ku iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yizeje abaturage ko mu minsi ya vuba abadafite amashanyarazi azaba yabagezeho, bakaba basabwa kuzayabyaza umusaruro bahanga imirimo izabafasha mu kuzamura imibereho yabo.
Akangurira ababyeyi gushishikarira gushyira abana babo mu mashuri ngo kuko kwiga aribyo shingiro ry’iterambere.
Yabasobanuriye ko kugira ngo babashe kwibohora by’ukuri bashyira imbere uburezi. Kugirango bigerweho, nta mwana ukwiye guta ishuri ngo ajye gukorera abifite akazi ko mu rugo. Mu rwego rwo guharanira ko byagerwaho, akarere kakaba gafite gahunda yo kongera ibyumba byamashuri abana bazajya bigiramo.
Ni muri urwo rwego mu murenge wa Kisaro hagiye kubakwa ishuri ryisumbuye rigezweho, ryigisha ibijyanye n’imyuga. Hazanubakwa kandi ishuri ry’abadivantisiti rizigisha ibijyanye n’ubuhinzi.
Biramahire Barthazar, ni umwe mu baturage babashije kwibohora ingoyi y’ubukene. yasobanuriye abari aho ko mbere y’umwaka 1994 yabagaho mu bukene, kuko yari atunzwe no gukorera abandi aho yakoraga umwuga w’ubuyede.
Nyuma yo kwigishwa gahunda ya Leta ijyanye no kwikura mu bukene abantu baharanira kwihangira imirimo, ubu afite koperative icukura amabuye. Uyu mugabo ugeze ku rwego rwo guha akazi abagera kuri 40.
Uyu mugabo kandi yabashije guteza imbere umuryango we ku buryo bugaragara, afasha umurenge wa Kisaro mu kubaka amashuri yo muri uyu murenge, yatanze inkunga y’amafaranga ibihumbi ijana mu cyiigega “Agaciro”, anateganya kugera kuri byinshi mu minsi iri imbere.
Kuri iyi nshuro ya 19 hizihizwa ukwibohora kw’igihugu, insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “ kwizihiza ukongera kwiyubaka kwa Afurika,duharanira kwigira.”
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|