Kwangirika k’umuhanda Muhanga-Karongi bituma haberamo ubujura

Abakoresha umuhanda Muhanga - Karongi, baravuga ko babangamiwe n’abajura biba nijoro ibipakiye mu modoka, kubera ko ziba zigenda gahoro kubera gukatira ibinogo byinshi biba muri uwo muhanda.

Iyi modoka iherutse kwibwamo amakarito ya jus n'ibikapu by'abagenzi hafi y'Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga
Iyi modoka iherutse kwibwamo amakarito ya jus n’ibikapu by’abagenzi hafi y’Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga

Bamwe mu bagenzi baherutse kwibwa bavuga ko uva ahitwa ku Rufungo na Nyange winjira mu Karere ka Ngororero, abajuru bakoresha moto bagakurikira imodoka zitwara abagenzi bagafungura ahabikwa imizigo, hanyuma ibirimo bikagenda bivamo babitoragura.

Umwe mu bigeze kwibwa avuga ko imodoka zitwara abagenzi cyangwa iz’abantu ku giti cyabo ari zo zibwa cyane, naho abandi bakavuga ko n’izitwara imizigo zibwa kubera ko nazo ziba zigenda gahoro kubera gukatira ibiroba.

Agira ati, " Iyo bamaze gufungura inyuma ku modoka ikagenda yisimbiza, ibyo itwaye bigenda bivamo gahoro gahoro, nabo bagenda babitoragura, muri uwo mwijima rero nijoro ntawapfa kubimenya ko bamwibye cyangwa bafunguye Imodoka".

Umushoferi twaganiriye, avuga ko baherutse kumwiba amakarito atatu ya Jus, biba ngombwa ko yitabaza abagenzi bakamuteranyiriza ibihumbi 25frw, naho ku bikapu byibwe umushoferi yishyuye ibihumbi bisaga 90frw ye bwite.

Agira ati, "Njyewe imodoka ntwara bayibiye mu bice bya Nyarusange, ibikapu bibiri narabyishyuye, amakarito atatu yo abagenzi bamfashije kuyishyira, byose biterwa no kugenda gahoro ukatira ibinogo bagafungura utabizi bakakwiba kuko biba bigenda bivamo kandi hatabona".

Mu ijoro ryakeye, abajura bataramenyekana baraye bateze imodoka ipakiye imifuka ya Kawunga iva i Kigali yerekeza mu Karere ka Karongi, bibamo imifuka ibiri ukigera mu Mudugudu wa Kanyungura mu Kagari ka Kanyinya, mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga bakaba bateshejwe batarayitwara.

Icyifuzo ku bakoresha umuhanda Muhanga-Karongi ni uko wakorwa, imodoka zikagenda zihuta kuko mu gihe ukirimo ibinogo ibisambo bizakomeza kwambura abawukoresha.

Nta gihe kizwi uwo muhanda uzaba warangije gukorwa, kuko uri gukorwa mu byiciro bitatu, Karongi-Irambura, icya kabiri Kiri gukorwa ni ikiva ku Irambura ugera ku rugabano rwa Muhanga na Ngororero, hakazakurikiraho gukora igice cya Muhanga ari nacyo kiri gukorerwamo ubwo bujura.

Cyakora ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA cyateganyaga ko umuhanda wa Km 78 wa Muhanga-Karongi uzaba urimo kaburimbo bitarenze umwaka wa 2023, ariko bisa nk’inzozi zitazasohora kuko ubu hari gukorwa icyiciro cya gatatu kiva ahitwa i Rwambura kugera ku kiraro cya Nyabarongo, hakazakurikiraho kuva kuri Nyabarongo ugera mu Mujyi wa Muhanga

Ubuyobozi bigira inama abaturage yo gukomeza gukaza amarondo, no gutangira amakuru ku gihe ku bazwiho gukora ubwo bujura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi babe baretse abo bajuru tuzabyikemurira. Muminsi ishize banyibye ikarito ifite agaciro ka 150,000frw mu modoka yumuzigo ndayishyura. Murumvako naruhiye igisambo. Ariko nzishakira igisubizo. Barye barimenge.

Damas yanditse ku itariki ya: 31-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka