Kwanga abanyamahanga ntibikwiye kuba muri sosiyete nyafurika - Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko urwango rugirirwa abanyamahanga (Xenophobia) nta mwanya rufite ku mugabane wa Afurika, kandi ko ari inshingano za buri wese kubirwanya.

Umukuru w’igihugu yabivuze asubiza ikibazo cy’umwe mu rubyiruko rwitabiriye inama yarwo izwi nka Youth Connect Africa, y’umwaka wa 2019. Akavuga ko urwo rwango rutizwa umurindi na zimwe muri politiki n’indi migirire, ngo hagize igikorwa kuri ibyo, ibikorwa bibi bituruka kuri urwo rwango byahagarara.

Nubwo nta gihugu yatunze urutoki, Perezida Kagame yavuze ko atumva ukuntu abantu bakira neza umuntu uturutse mu bindi bihugu biri mu bilometero 10,000, ariko ntibabikorere abo mu bihugu bituranyi, abavandimwe ba Afurika. Akungamo ko byagora guhashya urwo rwango niba nta bushake bwa Politiki buhari.

Perezida Kagame yavuze ibyo mu gihe hamaze iminsi urwo rwango ruvugwa cyane muri Afurika y’Epfo aho rwibasiye Abanyafurika, bagirirwa nabi ndetse n’ibyabo bikangizwa n’ubu bikomeje, benshi bakaba baravuye muri icyo gihugu batinya ko byakongera kubabaho.

Mu ibaruwa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, yasohoye kuri uyu wa mbere, yavuze ko imvururu zaturutse kuri urwo rwango ku banyamahanga, zagize ingaruka ku mbaraga icyo gihugu cyashyize ku kongera umubano mwiza n’ibindi bihugu bya Afurika.

Perezida Ramaphosa agira ati “Urwo rwango rwatijwe umurindi n’amakuru atari yo yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, bikaba byaragize ingaruka mbi ku bikorwa by’Abanyafurika y’Epfo biri kuri uyu mugabane ndetse no ku bikorwa by’abadiplomate”.

Ni ubwa mbere Perezida Kagame yari agize icyo avuga kuri ibyo bitero ku banyamahanga, byatangiye mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, gusa yirinze kugira igihugu avuga. Icyakora yemeza ko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo politiki zemera urwo rwango zigororwe.

Dr Mukhisa Kituyi, Umunyamabanga mukuru w’inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubucuruzi n’iterambere wari muri ibyo biganiro, yanenze urwo rwango, akavuga ko Abanyafurika bagombye kubireka ahubwo bagasurana. Yongeyeho ko uhagarika urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu yagombye gushyirwa mu kato.

Ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo gufungurira imipaka Abanyafuka n’abandi banyamahanga ngo bafashe mu by’ubumenyi bukenewe mu iterambere ry’igihugu. Ngo yanabonye ko ntacyo bitwaye kubareka bakaza mu gihugu ndetse no kubatuza.

Ati “Nk’uko nabivuze, niba ari ukureka Abanyafurika ngo baze kuba hano, ni ukuvuga ko buri wese abyemerewe. Birumvikana ko ku kibuga cy’indege hari utubazo duke tuzakubaza, nunavuga ko ntacyo uje gukora, tugomba kumenya neza niba ufite ibikwemerera kuba ntacyo ukora uri hano”.

“Niba ufite amafaranga yawe ushaka gukoresha hano, nta kibazo. Ariko niba utubwira ko ntacyo uje gukora kandi nta n’icyo ufite, icyo gihe ni ikibazo ariko niba hari icyo ufite, tuzakuramburira Tapi y’icyubahiro (Tapis Rouge)”.

Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko u Rwanda rushaka abantu baza gushora imari yabo mu gihugu.

Ati “Dufite amategeko, nuyakurikiza nk’abaturage bacu, nta kibazo tuzagirana. Ni n’amahirwe kuri mwebwe rubyiruko niba mufite ibyo mushaka gukorera hano, ni karibu. Ntituzabuza kandi abantu bacu bashaka kujya hanze gushakirayo amahirwe”.

Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga bwa mbere ku mpunzi z’Abanyafurika zaje mu Rwanda ziturutse muri Libya, aho zari zifashwe nabi zihutazwa. Yavuze ko u Rwanda rwabakiriye rugamije kubagirira neza, atari ukugira ngo rukomerwe amashyi.

Yavuze ko nubwo u Rwanda rudakize, rufite ubushake n’ubushobozi bwo kubonera impunzi ahantu heza hari umutekano, zighabwa ibihabwa abandi baturage kugeza habonetse igisubizo kirambye.

Arongera ati “Ntidukize ariko dukize mu buzima no ku mutima, kandi dufite icyerekezo”. Yongeyeho ko kubakira byari biri mu buryo butatu, ubwa mbere akaba ari ukubona ahantu hari umutekano ku bifuza gukomeza bajya i Burayi.

Ubundi buryo kwari ugufasha abatifuza gukomereza i Burayi, kubona uko basubira iwabo, biciye mu biganiro na Leta z’ibihugu byabo, na ho uburyo bwa gatatu akaba ari abifuza kuguma mu Rwanda.

“Bashobora kugumana natwe. Tuzabaha ibyo duha Abanyarwanda, bike kuko tudafite byinshi kandi n’ikindi gihugu cyose cyabishobora”.

Izindi mpunzi zituruka muri Libya ziragera mu Rwanda kuri uyu wa kane, zikaza zisanga izaje mbere 66, zageze mu Rwanda ku ya 27 Nzeri uyu mwaka.

Ku munsi wa mbere wo gutangiza iyo nama y’urubyiruko, hanabaye igitaramo cyari kirimo umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Patoranking, naho icyamamare mu mupira w’amaguru, umunya Côte d’Ivoire, Didier Drogba, akaba yarahageze bukeye bwaho ku munsi wa kabiri w’iyo nama, aho yari ategerejwe ngo aganirize urwo rubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uretse no Kwanga abanyamahanga (Xenophobia),Abanyafurika turangana ubwacu (Racism and Ethnism).Hera ku Barundi n’Abanyarwanda bicanye kuva muli 1959.Twibuke Idi Amin wishe Abagande batabarika,cyangwa Mugabe wishe aba Ndebele.Kuronda amoko bizakurwaho gusa n’Ubwami bw’Imana.Nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyiraho ubwayo.Ni Yesu uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Niyo mpamvu muli Matayo 6,umurongo wa 33,yesu yasize asabye abantu bashaka kuzaba muli iyo paradizo,gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka