Kwandikisha ubutaka byongerewe igihe kugeza mu Ukuboza 2020

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, bwamenyesheje abantu bose batabashije kwandikisha ubutaka mu gihe cyari giteganyijwe ko bongerewe igihe kugeza tariki ya 30 Ukuboza 2020.

Kwandikisha ubutaka byongerewe igihe
Kwandikisha ubutaka byongerewe igihe

Mu itangazo iki kigo cyatanze, cyavuze ko hashingiwe ku mpinduka zabaye mu mitangire ya serivisi z’ubutaka hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19, hari abaturage batabashije kwandikisha ubutaka bwabo mu gihe cyari cyatanzwe.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, kivuga kandi ko hashingiwe ku busabe bw’abaturage bagiye bagaragaza imbogamizi bahuye na zo mu kuzuza ibisabwa ngo bandikishe ubutaka bwabo bitewe n’impamvu zitandukanye.

Itangazo ryo kuwa 16 Mutarama uyu mwaka wa 2020, ryavugaga ko abantu bose bafite ubutaka bwabo batarandikisha, bagomba kubikora mu gihe kitarenze amezi atandatu. Bivuze ko kurangiza kwandikisha ubutaka ku bari batarabikora byagombaga kuzarangira tariki ya 30 Kamena uyu mwaka wa 2020.

Iryo tangazo kandi ryavugaga ko icyo gihe nikirenga, abazaba batarandikisha ubutaka bwabo, buzafatwa nk’imitungo itagira bene yo, bityo bukandikishwa na Leta.

Ingingo ya 20 y’itegeko nomero 43/2013, yo ku wa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, ivuga ko kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ari itegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka