Kwandikisha abana bakivuka mu bitabo by’irangamimerere bikorewe kwa muganga ni igisubizo ku bajyaga bacikanwa
Hashize igihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atanu, mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze, amwe mu mavuriro yigenga n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, atangiye gutanga serivisi zijyanye n’irangamimerere.
Iyi gahunda yo kwandika abana bakivuka mu bitabo by’irangamimerere no kwandukuza abapfiriye kwa muganga mu gihe banditswe mu bitabo by’irangamimerere, aba baturage babibonamo igisubizo cyo guhabwa izi serivisi ku gihe.
Uwitwa Uwizeyimana wandikishije umwana we ubwo yari amaze kubyarira kwa muganga yagize ati: “Nabyariye kwa muganga, marayo umunsi umwe nitabwaho n’abaganga, mbere y’uko bansezerera bansaba kubanza kwandikisha umwana mu irangamimerere. Byaranejeje kubona narasezerewe n’ibitaro mfite uruhinja rwamaze kwandikwa mu irangamimerere bitansabye kuzamujyana ku murenge, aho nashoboraga kwirirwa ntonze umurongo. Ni gahunda nziza cyane, twishimira twe nk’ababyarira kwa muganga, kuko ituruhura za ngendo abantu bashoboraga gukora bajya kwandikisha umwana mu nzego z’ibanze”.
Mu Karere ka Musanze, serivizi z’irangamimerere zijyanye no kwandika abana bavuka no gukura mu bitabo by’irangamimerere abapfuye, zitangirwa mu bigo nderabuzima byaho byose uko ari 16 bihabarizwa, amavuriro abiri yigenga n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri .
Buri kigo gitanga serivisi z’ubuvuzi muri ibi, gifite umwanditsi w’irangamimerere wabihuguriwe, anarahirira kuzuza izo nshingano uko bikwiye. Ni na we ufite ububasha bwo kwandika mu bitabo by’irangamimerere akoresheje ikoranabuhanga.
Dr Bihonda Nestor ukuriye ivuriro ryigenga ryitwa Prominibus, riri mu Karere ka Musanze, asobanura uburyo bikorwamo, yagize ati: “Umwanditsi w’irangamimerere ajya muri sisiteme y’irangamimerere mu buryo bw’ikoranabuhanga, akinjizamo amakuru n’umwirondoro w’umwana wavutse, noneho agahabwa nomero ajyana ku bakozi b’urubuga rw’Irembo, nk’uko n’izindi serivisi zaho zose zikorwa, bashingira kuri iyo nomero, bujujemo amakuru yose asabwa, agahabwa icyangombwa cy’irangamimerere cy’umwana. No ku muntu wapfiriye kwa muganga mu gihe asanzwe yanditswe mu irangamimerere, ni iyo nzira bicamo kugira ngo abantu be babone icyangombwa kigaragaza ko uwo muntu yapfuye”.
Ashingiye kuri izi serivisi z’irangamimerere zitangirwa kwa muganga, Kamanzi Axelle, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, abasaba kwirinda ibishobora gutuma bacikanwa na zo, mu rwego rwo kwirinda ko igihugu kigira ibihombo biterwa n’igenamigambi ritanoze.
Yagize ati: “Mu gihe abantu bitabiriye serivisi z’irangamimerere, bituma n’igihugu gikora igenamigambi rishingiye ku mibare nyayo, kandi izwi y’abaturage. Urugero niba Leta igiye kubaka amashuri, ikaba izi ngo umubare w’abagomba kuzayigamo ungana gutya. Uretse ibi n’umwana wanditswe aba abonye uburenganzira bwo kugira umuryango, bityo akaba yagira n’uburenganzira ku byo amategeko amuteganyiriza, kuko aba afite inkomoko. Icyo nsaba abantu ni uko bitabira kubyarira kwa muganga kugira ngo umwana uvutse ahite yandikwa, bimurinde kugira ibyo acikanwa bitewe n’uko atanditswe”.
Inzego z’ubuvuzi zitanga iyi serivisi, zigaragaza ko hari imbogamizi zijyanye n’uko hari abakenera kwandikisha umwana wavutse, sisiteme ikagaragaza ko batasezeranye mu by’ukuri bo barasezeranye.
Kamanzi Axelle, avuga ko inzego zibishinzwe ziri gukora amavugurura arebana no kongera amakuru yose y’irangamimerere mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ku bantu basezeranye kera batagaragara mu bitabo by’irangamimerere bo, ngo hari gahunda yo kubabarurira ku rwego rw’imirenge, raporo ikazashyikirizwa Akarere, nako kagomba gutegereza guhabwa uburenganzira butangwa na Minisiteri y’Ubutabera, bakazabona kwemererwa gutanga ibyemezo bigaragaza ko basezeranye.
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese nkomujyihe umwana arikumwe nanyina wowe udahari Uri mukazi yandikwa bijyenze gute ko nabonye bangako banavugana nase wumwana kuri therefore Ngo uwomwana abashed kwandikwa ?
Nonese nkomujyihe umwana arikumwe nanyina wowe udahari Uri mukazi yandikwa bijyenze gute ko nabonye bangako banavugana nase wumwana kuri therefore Ngo uwomwana abashed kwandikwa ?
Nonese ku mwanawanjye atandiste hakabaharisegusa akabarimukuru imyaka 13 none nzabikorute murakoze kubwubufasha
Muraho neza?twifuza kumenya igihe ntarengwa cyo kwandikisha umwana mu irangamimerere kigenwa n’itegeko mu gihe umwana atandikiwe kwa Muganga akivuka cg yaranditswe ku mubyeyi umwe ariwe nyina mu gihe atasezeranye n’umugabo?
Mudusobanurire iyo usanze barakwanditseho umwana utaruwawe Kandi bikaba byarakozwe numubyeyi we umwe wumugore wamwibarutse hakorwa iki kugirango akwandukurweho?
Ncaka ko mundebera ines kwin ansa umubyeyi yanditseho
Kureba ko umwana yanditswe mugitabo cyiranga mimerere bigenda gute?
Nshaka kumenyana umubare w’abana n’amazina banyanditseho murakoze cyane
ubuse nkatwe tugirababyeyi batatwitaho tuzaginzagute?
umwana yanditse kumubyeyi umwe byagenda gute kugirango yandikwe kubabyeyi bose
Hari numuntu ujya kumva ukumva yanditsweho abana atabyaye cg ugasanga yarashyingiwe nyamara ari ingaragu. Mutubwire uko umuntu yamenya abana bamwanditseho!
Mbanjye gushima iyo service kuko ninziza cyane ku muturage.
Gusa mfite ikibazo kubabyeyi babyariye mumahanga abana bandikwa mubitabo by’irangamimerere mubuhe buryo? Bisaba iki?
Umuntu yakora iki mugihe habaye ikosa mukwandikisha umwana? Ese
Ese nanone igihe ugiye kwandikisha umwana bakakubwirako mutasezeranye kd mwarasezeranye bigenda bite kumwana? Murakoze.