Kwandika ibitabo ni umwuga usaba kwihangana kuko inyungu zitaza vuba - Umwanditsi Bavugempore

Umwanditsi w’ibitabo ukiri muto, Bavugempore Jean de Dieu, avuga ko kwandika ibitabo ari umurimo mwiza ariko usaba kwihangana, kuko gusohora igitabo binyura mu nzira ndende kandi inyungu ikivamo ikaboneka bigoranye.

KImwe mu bitabo byanditswe na Bavugempore
KImwe mu bitabo byanditswe na Bavugempore

Aganira na Kigali Today, Bavugempore yavuze ko urugendo rwo gutunganya igitabo kugera aho gihabwa umusomyi ruvunanye kurusha uko abantu babitekereza, kandi ko binasaba ubushobozi bw’amafaranga atari make kuko kinyura ku bantu benshi.

Agira ati “Habanza igitekerezo umuntu yakoraho hanyuma ukacyandika n’ikaramu cyangwa kuri mudasobwa ariko mu buryo bw’agateganyo (script). Nyuma ucyoherereza ukosora inyandiko akaba n’umuhanga mu rurimi wanditsemo (editor), yarangiza kugitokora ukagiha umushushanyi uzashyiramo amashusho ajyanye n’inyandiko hanyuma ukazagisubirana ukareba ko bihura”.

“Nyuma igitaho ugiha uhuza amashusho n’inkuru (designer), yarangiza akakigusubiza ukagiha ugisoma ngo akuremo udukosa twa nyuma (proof reader). Iyo kivuye aho umwanditsi akijyana mu icapiro agakuramo nka kimwe ajyana mu nzu ifite uburenganzira bwo gusohora ibitabo (Publisher), kigahabwa nomero ikiranga (ISBN), bityo kikaba cyagurishwa bitewe n’umubare umuguzi ashaka”.

Yongeraho ko iyo mirimo ifata igihe kinini kandi ko kuri buri cyiciro hari amafaranga umwanditsi yishyura umuntu igitabo kigezeho bitewe n’icyo yagikozeho, ku buryo nk’agatabo karinganiye k’abana karangira gatwaye ibihumbi biri hagati ya 300 na 400Frw.

Bavugempore wandika ibitabo by’abana kuva muri 2013, avuga ko kwandika ari umurimo watunga uwukora, gusa ngo bisaba kwihangana kuko amafaranga awuvamo atabonekera igihe umuntu ayakeneye.

Ati “Kwandika ibitabo bitunga umuntu iyo yabigiyemo kinyamwuga ariko hari n’abo bidatunga kuko mu Rwanda kubona isoko ry’ibitabo biba bigoye. Ubundi buri muntu wese yagombye kuba isoko, akagura igitabo agasoma, gusa umuco wo gusoma mu Banyarwanda uracyari hasi, bivuze ko ibitabo twandika bigurwa gusa n’ibigo byita ku burezi”.

Uwo mwanditsi kandi agaruka ku mbogamizi ziri mu mwuga w’ubwanditsi bw’ibitabo, zituma hari abacika intege bakaba babivamo iyo batabashije kwihangana.

Ati “Imbogamizi ya mbere ni uko Abanyarwanda tudasoma, ntiwagura igitabo rero nta muco wo gusoma ufite. Ibyo ni byo bica intege abanditsi kuko yandika igitako cya mbere ntikigurwe, akandika icya kabiri bikaba uko, agera aho akabireka. Ikindi ni amacapiro y’ibitabo yo mu Rwanda ahenda kuko usanga amafaranga ugurisha igitabo ari hasi y’ayo cyacapweho”.

Indi mbogamizi avugwa ni uko itegeko rigenga ubwanditsi bw’ibitabo ndetse n’imicururize yabyo ritarasohoka, bigatuma habaho abahindura ibitabo by’abandi bakabyiyitirira ndetse no mu kubicuruza hakaba abaryamira abandi bityo umwandi ntibigire icyo bimugezaho.

Ikindi ngo ni uko amarushanwa agaragaza ibitabo byiza mu Rwanda ari make, ku buryo guhemba abanditsi bidakunze kuhaho ngo bibere abandi umusemburo na bo bandike.

Icyakora Bavugempore watangiye kwandika ibitabo akiri umunyeshuri muri Kaminuza akaba amaze kwandika ibitabo bigera kuri 25 mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza, avuga ko hari byinshi byamugejejeho mu mibereho ye bityo ko azabikomeza.

Igitabo cye cya mbere cyasohotse muri 2015, akaba yaracyise ‘Akabanga k’ubwenge’, ngo kikaba cyarakunzwe ari byo byamuhaye imbaraga zo gukomeza.

Bavugempore yemeza ko kwandika ibitabo ari umwuga usaba kwihangana
Bavugempore yemeza ko kwandika ibitabo ari umwuga usaba kwihangana

Ati “Ako gatabo ka mbere nanditse nkiri ku ishuri karanshimishije kuko kaguzwe nkimara kukandika n’ikaramu ntarajya mu byo kugatunganya, bampa ibihumbi 150. Ku munyeshuri nabonaga ayo mafaranga ari akayabo kuko ari bwo bwa mbere nari nyabonye, ni ko gukomeza kwandika kugeza uyu munsi kandi biranyinjiriza”.

Mu bitabo bindi Bavugempore yanditse harimo ‘Agasozi kavuga, Kajangwe yitura Mbeba, Impano iturutse i Bwami, Nange ndashoboye, Nanny-goat, The Heroine’ n’ibindi ahanini byandikirwa abana.

Uwo mwanditsi agira inama Abanyarwanda yo gusoma kuko bibungura ubwenge, cyane ko ngo udasoma utanakwandika ibitabo ngo usangize abandi ibyo uzi.

Abahanga bavuga ko kwandika ari uguhanga kandi ko binasigasira ubumenyi bw’umwanditsi, ari yo mpamvu ababishoboye bakangurirwa kwandika kugira ngo inganzo yabo izahore ityaye, binakunze bibinjirize n’amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kwandika no gusoma birajyana, ariko burya abanyarwanda basigaye basoma. Hanyuma kwandika utekereza amafranga ntibyabura kuko nkuko tubizi buri steps isaba amafranga. Ubwo rero ikintu cyose ugiye gukora, iyo kigusaba amafranga ukwiye gutekereza kabiri.
Kwandika nka hobby nabyo ni byiza ariko bisaba a standing of life.

Fidèle yanditse ku itariki ya: 2-09-2022  →  Musubize

Ngewe ndabashimira
Kandi nubwo bitoroshye ariko mukomeze kwitanga abanyagihugu batere imbere muburyo bwose.

Bikorimana Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 3-01-2022  →  Musubize

Kwandika bisaba kwihangana koko. Gusa mbona kubigira umwuga bigoye wazicwa n’inzara cyane cyane nko mu bihugu abantu badasoma. Nawe se abantu bagura ibitabo 2 mu mwaka, urumva ubigize umwuga wazabaho ute? Ino iwacu, ahubwo kwandika byaba nka hobby, umuntu akabikora ataribyo arambirijeho. Ukabikora kubera kubikunda ariko ufite n’undi mwuga ugutunze. Njye niko mbibona kabisa

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2021  →  Musubize

Niba koko nta tegeko rigenga abanditsi rihari rikwiye gushyirwaho.

Abanditsi nabo kandi bakwiye guha inama abakiri bato kandi bashaka kwandika.

Nubwo amafaranga ari ngombwa ariko sibyiza kwandika hagamijwe inyungu zako kanya. Kuko biri mubintu byaguca intege igihe icyo wari ukeneye utakibonye.

Félicien yanditse ku itariki ya: 2-10-2020  →  Musubize

Nibyiza kudahita utekereza amafaranga by’ako kanya ariko na none igihangano icyo aricyo cyose gikwiye gutunga nyiracyo. Niyo mpamvu abandika badakwiye kugarukira ku izina gusa ahubwo babikore nk’umwuga.
Murakoze.

JADO yanditse ku itariki ya: 2-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka