Kwakira abana biravuna ariko numva binteye ishema - Mukantabana wakiriye urugo mbonezamikurire iwe
Kuva mu Ugushyingo 2022, Mukantabana Belina, utuye mu Mudugudu wa Rwanyanza, mu Kagari ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana w’Akarere ka Gasabo, buri munsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu yakira abana bari hagati ya 17-20.
Aba bana bari hagati y’imyaka ibiri n’itanu y’amavuko, Mukantabana amarana na bo amasaha hafi atanu, kuko baza guhera saa mbili bagatangira gutaha guhera saa tanu n’igice z’amanywa.
Ni umurimo Mukantabana avuga ko umugora n’ubwo afite undi mubyeyi bafatanya, ariko akabikora yumva bimuteye ishema kuko yizera ko arera imbaraga z’Igihugu.
Agira ati “Biragoye, nawe urumva kwiriranwa n’abana bato bangana gutyo ntibyoroshye. Nk’ubu sinshobora kugira umushyitsi unsure uretse gusa muri week-end! Mbikora nta gihemo, bitewe n’uburyo nabonye ko abana ari imbaraga z’Igihugu, nta gihombo mbibonamo. Iyo niriranywe n’abana mba numva merewe neza”.
Mukantabana avuga ko umubyeyi watowe n’abandi ngo ajye akurikirana imibereho n’imyigire y’abana mu rugo mbonezamikurire, we hari agashimwe yagenewe n’ababyeyi, ariko nyir’urugo akaba nta kintu ahabwa.
Kuri Mukantabana ngo n’ubwo umurimo akora yumva umuteye ishema, byarushaho kumutera ishema na we agize icyo agenerwa nk’ishimwe.
Ati “Uwo ababyeyi bitoreye hari akantu bamugenera, ariko jye nyir’urugo nta kintu bangenera. Baramutse bagize icyo batugenera byaba byiza kurushaho”.
Zimwe mu mbogamizi ababyeyi bemeye kwakira ingo mbonezamikurire mu ngo zabo bahur ana zo, harimo kuba hari ababyeyi batitabira gukusanya ibyo kurya bitekerwa abana, abatitabira gutanga inkwi zo guteka, amazi ndetse n’ibindi bikenerwa, bigasaba nyir’urugo kubyishakira.
Ku wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, mu Murenge wa Jabana w’Akarere ka Gasabo habareye ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyikwitabira kohereza abana mu ngo mbonezamikurire.
Ni igikorwa ubuyobozi bufatanyamo n’umufatanyabikorwa ‘Parenting Child Care Rwanda – PCCR), usanzwe ushyira mu bikorwa gahunda y’Imbonezamikurire y’Abana bato mu Turere twa Gasabo na Ngoma.
Umuhuzabikorwa w’Umuryango PCCR, Caleb Banoge, bitewe n’inyigisho zitangwa ku bijyanye no kwita ku mikurire y’abana, bigaragara ko imyumvire ku babyeyi yazamutse, kuko mbere hari ababyeyi batumvaga impamvu zo kujyana abana babo mu ngo mbonezamikurire.
Ati “Imyumvira yarazamutse, mbere dutangira ntabwo bumvaga ibyo ari byo, ndetse wasangaga batanabishishikarira kujyaba abana mu ngo mbonezamikurire. Ubu babigiramo uruhare bagatanga imisanzu ndetse n’umwanya mu gukurikirana abana. Habayeho amahugurwa n’ibiganiro”.
Banoge yongeraho ko muri iyi gahunda hakiri imbogamizi z’uko hari ababyeyi b’abagabo bataritabira gufatanya n’abagore mu kwita ku bana, ibikoresho bikiri bike mu ngo mbonezamikurire, imfashanyigisho zidahagije ndetse n’ibindi.
Ku kibazo cy’ubufasha, Banoge avuga ko bateganya ko guhera mu mwaka utaha, mu ngo mbenezamikurire zikorera mu ngo z’abantu uyu muryango ukurikirana, hazarebwa uko ba nyirazo bajya babafasha mu bikorwa bimwe na bimwe, mu rwego rwo kubagaragariza ko umurimo bakora ufitiye igihugu akamaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, avuga ko hari ababyeyi bakitiranya ingo mbonezamikurire n’amashuri y’inshuke, ariko ko hakomeje ubukangurambaga ngo ababyeyi bitabire kujyana abana mu ngo mbonezamikurire.
Agira ati “Ni byo hari ababyitiranya. N’ubwo bifite aho bihuriye, ariko biranatandukanye kuko mu ishuri ry’incuke hajyanwa umwana gusa, mu gihe mu rugo mbonezamikurire bita ku bana n’ababyeyi. Abana bategurwa kuzajya mu mashuri abanza bakanahabonera indyo yuzuye, ariko n’ababyeyi cyane cyane abatwite na bo bahaherwa amasomo yo gutegura amafunguro ndetse n’uburyo bwo kwita ku bana”.
Uyu muyobozi kandi agaragaza ko ingo mbonezamikurire zatanze umusaruro mu bijyanyeno gutegura abana gutangira amashuri abanza, ndetse no kurwanya imirire mibi mu bana.
Urugero nko muri uyu Murenge wa Jabana, mbere y’uko ababyeyi batangirw akujyana abana mu ngo mbonezamikurire, habarurwaga abana bari hagati ya 60 na 70 bari bafite ibibazo by’imirire mibi, ariko imibare yegeranyijwe muri Nyakanga uyu mwaka ikaba yerekana ko hasigaye abana 23 gusa, kandi muri bo 20 bakaba bari mu ibara ry’umuhondo.
Mu Murenge wa Jabana ubu habarurwa ingo mbonezamikurire 174, habariwemo izikorera mu ngo ndetse n’izikorera ku mashuri. Muri izi ngo, Umuryango PCCR ukurikiranamo 41 zikorera mu ngo, ikaba kandi yarubatse n’izindi ebyiri zikorera ku mashuri.
Mu karere kose ka Gasabo, PCCR ikurikirana ingo 67 zikorera mu ngo ndetse ikaba yarubatse izindi eshanu zikorera ku mashuri.
Ohereza igitekerezo
|