Kwagura ibitaro bya Masaka ni intambwe yo kubaka ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi - Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2023 yatangije ibikorwa byo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka, biherereye mu Karere ka Kicukiro avuga ko ari intambwe yo kubaka ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

Ministre Dr Ngirente Avuga uko ibi bitaro bizafasha kwita kuvura indwara zasabaga kujya hanze
Ministre Dr Ngirente Avuga uko ibi bitaro bizafasha kwita kuvura indwara zasabaga kujya hanze

Minisitiri Dr Ngirente Edoaurd ni we washyize Ibuye ry’ifatizo ahagiye gukorerwa imirimo yo kwagura ibitaro bya Masaka aho bizahita bihindurirwa izina bikaba Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Ati “Uyu ni umwe mu mishinga yo kubaka ibitaro biri ku rwego rwo hejuru mu gushyira mu bikorwa icyerekezo u Rwanda rwihaye rwo kubaka igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi”.

Uko ibitaro bizuzura bimeze
Uko ibitaro bizuzura bimeze

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ibi bitaro bizuzura biri ku rwego rwo hejuru bikaba aribyo bizakomerezamo imirimo yo kwigisha abiga kuvura indwara zitandukanye kuko bizahuzwa n’ibitaro bikuru bya CHUK.

Minisitiri Dr Nsanzimana avuga ko igishushanyo mbonera kigaragaza ko bizaba bifite inyubako eshatu z’abarwayi zubatse mu buryo bw’amagorofa harimo izigeretse inshuro eshanu, bizaba bifite kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi zizakorerwamo imirimo y’ubuvuzi itandukanye.

Bashyira ibuye Fatizo aharimo kubakwa ibyo bitaro
Bashyira ibuye Fatizo aharimo kubakwa ibyo bitaro

Ibi bitaro bigiye kwagurwa ku bufatanye n’igihugu cy’ubushinwa cyikaba ari nacyo cyari cyarubatse ibitaro byari bihasanzwe.

Ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda avuga ko igihugu cy’ubushinwa ibikorwa gikorera mu Rwanda ari mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’abayobozi b’ibihugu byombi.

Ba Ministre bombi bagiye ahubakwa ibi bitaro
Ba Ministre bombi bagiye ahubakwa ibi bitaro

Ati “Kwagura ibi bitaro biri mu bizakomeza kwagura umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa”.

Nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827, mu gihe CHUK ubu yakiraga abarwayi bagera kuri 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka